«Kuko twahamagariwe gukorera Imana dukwiriye no gukundana"
Iki gitangazamakuru cy’Igihangange mu bitangazamakuru bya Gikiristo ku isi, The Christian Post gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ha mbere aha Twitter yatangaje ko yafunze konti yacyo kubera inkuru zihembera urwango cyatambutsaga.
The Christian Post ni igitangazamakuru cy’ikinyamuryango muri Alliance évangélique mondiale, kikaba cyarafungiwe konti ya Twitter kubera inkuru yatangajwe kuya 15 werurwe 2022.
Kuri ubu ubwanditsi bwatangaje ko konti yabo yakomorewe nyuma y’amezi icyenda "Konti yacu yasubiyeho nyuma y’ameze 9 kuko twashinjwe urwango twanga gushyira ukuri agahagaragara".
"Nk’abanyamakuru tugomba gushyira imbere ubunyamwuga ndetse n’amahame ndanga myifatire mu gushyira hanze no gutangaza ukuri kurenza ibihuha urukundo kurenza urwango" - (Ubwanditsi). Barakomeza bati "Kuko twahamagariwe gukorera Imana dukwiriye no gukundana"