Cyari icyumweru cy’umugisha ku batuye mu Biryogo ndetse no mu nkengero zayo ubwo abanya Gikondo barahita biyumva ku ruhembe rw’ibumoso.
Benshi banditse itariki ya 29/10/2023 ku nkingi y’Imitima yabo, kubw’igiterane cy’imbonekarimwe cyarangururiraga ku gasongero ka Biryogo kuri ADEPR Biryogo muri Nyamirambo.
Cyari igiterane cyateguranywe imbaraga z’umurengera dore ko warebaga buri wese mu bitabiriye ukabona byahinduye isura.
’’Ubwugamo Live concert’’ ni igiterane cy’iminsi ibiri ni ukuvuga kuwa 28-29/10/2023. Cyahuje amwe mu makorali afatwa nk’inkingi za mwamba mu itorero rya ADEPR.
Ni igiterane cyateguwe na Korali Rangurura yifatanya na Korali Sauni ya ADEPR Cyahafi yaserutse kuwa Gatandatu le 28/10/2023 ndetse na Siloamu ya ADEPR Kumukenke yasize urwibutso rukomeye mu mitima y’abitabiriye isozwa ry’ibi birori by’akataraboneka.
Abanyamakuru benshi bari baje gushaka amakuru yo kugeza ku banyarwanda. Reka mbabwire ko Paradise.rw yari ihibereye ari nayo mpamvu mugiye kugezwaho tumwe mu dushya twaranze isozwa ry’iki gitaramo:
Imitegurire yo ku rwego rwo hejuru: Ku muntu wese witabiriye isozwa ry’iki gitaramo ntiyabura kukubwira ko yashimishijwe n’imitegurire myiza ndetse korali Rangurura ikaba yarakuriwe ingofero.
Hari hateguwe ibyuma byo ku rwego rwo hejuru, abacuranzi bitwaye neza mu micurangire, sonorization yari imeze neza bigatuma umuziki n’ubutumwa mu ndirimbo bisohoka neza.
Ikindi ni uko korali zose zari zambaye neza, ibi nabyo hakaba hari ubundi butumwa byavuze aka ya Korasi ivuga ngo ’’Abana b’Imana ni beza, bambaye ubwiza bw’Imana".
Ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru, hinjiye uwazindutse: Ni igiterane cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru bituma urusengero rwuzura ndetse no hanze yarwo.
Byagaragaraga ko buri wese yashyize muri Agenda uwo munsi. Gahunda nyinshi zafashwe nk’ibibambwe ku bwo kuronka igihe cyo kwitabira iki giterane cy’umugisha. Uwakererewe niwe waguha ubuhamya, wabibaza umunyamakuru ntavuze izina wabanje kwangirwa kwinjira.
Indirimbo nziza cyane, gufashwa no kuzura Umwuka wera: Korali Rangurura yahembuye benshi mu ndirimbo zitandukanye zirimo imwe mu zanditse amateka yitwa ’’Nzakunda umusaraba wa Yesu, Ndashima Umusaraba wa Yesu, Amaraso yamenetse, Mbona ijuru rishya n’izindi.
Ubwo iyi korali yasozaga kuririmba indirimbo ya 2 yiswe Amaraso, umwe mu baririmbyi bayo yinjiye mu mbaraga z’Umwuka wera adidibuza indimi akongeza abari mu rusengero.
Korali Siloamu yari itegerejwe nka wa Mwami i Yerusalemu yabereye benshi itabaza binyuze mu ndirimbo nka Mu mahanga yose, ikaba yarasoje yibutsa abitabiriye igitaramo ibyishimo bizaba mu ijuru ndetse no kuzakina nk’inyana zo mu ruhongore isoreza ku ndirimbo ikunzwe cyane yiswe ’’Sinzirwanirira’’.
Ijambo ry’Imana ryabwirijwe ryafashe bugwate imitima, abadayimoni bahahuriye n’akaga: Nyuma yo gufashwa binyuze mu ndirimbo, umwanya w’ijambo ry’Imana wahawe agaciro gakomeye ndetse benshi bambitswe izindi mbaraga aho Imana yakoresheje ibikomeye Ev Loti Nyagasanaribuka.
Uyu muvugabutumwa yigishije ku bikombe bitanu Imana yageneye abera cyangwa se ’’Ibihembo’’. Uyu muvugabutumwa wibukije abantu ko iyo umucuruzi ahombye asigarana muri butiki Cure dent, inzembe ndetse n’ibibiriti.
Yibukije abantu ko umubiri wakoze amanyanga ndetse n’amafuti udakwiriye kwiratwa kuko uzabora. Gusa yibukije ko abantu badakwiriye gucogora kuko abera bakiriho ndetse yibutsa ko nta bantu bapfira gushira.
Uyu muvugabutumwa uzwiho gutebya yasobanuye amakamba atanu abera bazahabwa harimo ikamba ryo gukiranua, ikamba ry’ubugingo, ikamba ry’ubwiza ndetse n’ikamba ryo kwihangana.
Nyuma y’iri jambo abantu barindwi batsinzwe n’urubanza baraza batura ibyaha byabo barababarirwa.
Umwe mu bayobozi ba Korali Rangurura yahase ibiro 50 by’ibirayi wenyine: Bitewe n’uburemere bwo gutegura igiterane imirimo yabaye myinshi biba ngombwa ko abaririmbyi bayigabana.
Umwe mu bayobozi ba korali Rangurura tudashaka kuvuga izina byabaye ngombwa ko yisanga ariwe ubufindo bwo guhata ibirayi bwamwerekejeho aza guhata ibiro 50 by’ibirayi. Aya makuru yizewe tukaba twarayakuye imbere muri korali. Ikamba ryo kwihangana riramutegereje.
Korali Rangurura ya ADEPR Biryogo yakoze igiterane gikomeye