× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Twese twahamagariwe kwagura ubwami bw’Imana - Akissa Neema ukataje mu rugendo rwa muzika

Category: Artists  »  September 2023 »  KEFA Jacques

Twese twahamagariwe kwagura ubwami bw'Imana - Akissa Neema ukataje mu rugendo rwa muzika

"Ubutumwa nashakaga gutanga buravuga kuri Yesu ko ari uwo kwiringira, Yesu atigera ahemuka mu byo twanyuramo byose, wowe akomeza kuba umwizigurwa kuko hari byinshi tunyuramo, inshuti zigahemuka ariko we ndabihamya ko ari uwo kwiringira”.

Ibi byatangajwe na Akissa Neema, Umurundikazi ukorera umuziki mu gihugu cya Kenya, aho akora umuziki wa Gospel. Mu gihe gito amaze mu muziki, amaze kugaragaza ko urugendo arimo adashidikanya, kandi adateganya kurekera cyangwa gusubira inyuma.

Akissa Neema umuhanzikazi utangaje

Uyu muramyi w’imyaka 24 umaze igihe kitari kinini atangiye uru rugendo rwa muzika yo kuramya Imana no kuyihimbaza, ahamya ko yatangiye kuririmba muri Sunday school, gusa ngo imyaka yagiye iza byaje kurangira bimubereye ubuzima, ubu ntiyabaho ataririmba nk’uko abivuga.

Uyu mukobwa wizera Imana kandi akanayemera, ahamya ko ko Imana ariyo kwiringira kuko inshuti zirahinduka ariko Imana yo Ihora ari Imana. Abajijwe ku mpamvu yumva yaba yaratumye indirimbo ye yakirwa neza, yagize ati; “Impanvu ikunzwe ni uko ari message ikora ku mitima y’abantu kuko buri wese afite kahise k’amateka ye. Rero iyo dukomeje kuvuga ko Yesu ari umwizigirwa hari abantu bahita babyumva vuba bakabyakira bibutse imirimo Imana ikomeze kugenda ibakorera.”

Akissa Neema avuga ko akurikirana umuziki wo mu Rwanda, kandi akaba anavuga ko uwo ari wese mu bahanzi bo mu Rwanda yagirirwa umugisha wo gukorana nawe indirimbo byamugwa neza. Ati; ”Yes umuziki wo mu Rwanda ndawukurikira cyane, so twese twahamagariwe kwagura ubwami bw’Imana, so uwo ari we wese Imana yampuza nawe yubaha Imana twakora ku bw’inyungu za kristo”.

Neema yasohoye indirimbo ye ya kabiri

Akissa Neema mu buzima busanzwe akora buzinesi. Yabajijwe n’umunyamakuru wa Paradise.rw icyo ateganya n‘ibyo aduhishiye imbere muri rusange mu muziki yagize ati; “Mfite igitaramo ngiye kuzakora mu Ukwakira (October), icyo ndi gupanga ndifuza kuzabona impano yanjye izana ubuzima bwa benshi kuri Kristo Yesu biciye mu ndirombo zanjye.”

Uyu muramyi w’umuhanga amaze gukora indirimbo zigera kuri ebyiri. Iyo aherutse gushyira hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho yitwa ‘Huyu Yesu’. Asengera mu itorero ryitwa Rhema Bible Church international Nairobi.

RYOHERWA N’INDIRIMBO YA AKISSA NEEMA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nakome r.akomeze nabandi

Cyanditswe na: Irambona  »   Kuwa 06/09/2023 15:03