× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Thacien Titus ubitse mu rugo igihembo cya MTN Caller Tunes yashyize hanze indirimbo yise "Izakumara amarira"

Category: Artists  »  May 2024 »  Alice Uwiduhaye

Thacien Titus ubitse mu rugo igihembo cya MTN Caller Tunes yashyize hanze indirimbo yise "Izakumara amarira"

Tuyishime Thacien uzwi nka Thacien Titus mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Izakumara amarira".

Tariki ya 01 Gicurasi 2024 umunsi wizihizwaho nk’umunsi w’abakozi ni bwo Thacien yashyize hanze igihangano yise "lzakumara amarira".

Ni indirimbo irimo inkuru ibabaje ndetse igereranywa nka Yabesi wo muri Bibiliya. Mu mpera y’iyi ndirimbo asoza ahumuriza abantu dore ko indirimbo ze mu busanzwe zihumuriza abantu zikabasubizamo intege.

Atangira agira ati: "Hariho umwana wavukanye agahinda iyo tuvuze iyo nkuru twumva Yabesi
ariko hari umwana duherutse guhura vuba ha ambwira agahinda ke ndashengurwa ati: "Papa yari umushoferi mama ari umutayeri (umudozi) imibanire yabo ntiyabaye myiza, mama asahura urugo araduta aragenda, adusigira umubabaro nagahinda."

Umwana arongera ati: "Nahise ntangira kwibaza uko ejo bizamera ntari kumwe na mama, papa ntacyo atakoze kugira ngo tubeho, ntacyo namuburanye umubyeyi wanjye ndamushimira na we ko atadutaye, umwana agasuka amarira nanjye nkarira nti: "Mbese mama ko watwibagiwe!".

Thacien Titus ni umwe mu bahanzi ba gospel batsindiye ibihumbi magana ane (400,000 Frw) muri MTN Caller Tunes. Ni amarushanwa yabaye muri MTN Rwanda hagamijwe guhemba indirimbo yakunzwe kurusha izindi mu ndirimbo zitabirwaho (Caller tunes).

Indirimbo ‘Aho ugejeje ukora’ ya Thacien Titus yatsinze izindi zose zahatanaga muri iri rushanwa ryari ririmo abandi bahanzi barimo Gabi Kamanzi, Theo Bosebabirera na Tonzi.

Thacien Titus yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: "Aho ugejeje ukora","Uzaza ryari Yesu", "Uzampe iherezo ryiza", "Mpisha mu mababa", "Rwiyoborere", "Haburaho gato", "Impanuro", "Nshyigikira" n’izindi.

Thacien Titus afite umufasha we akunda cyane ndetse aherutse no guha impano y’imodoka , Mukamana Christine barushinze ku wa 22 Kanama 2015.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.