× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Si videwo y’indirimbo gusa ahubwo ni filime - Jeannette Tuyisenge yasobanuye "Inshuti" nyakuri

Category: Artists  »  27 January »  Jean D’Amour Habiyakare

Si videwo y'indirimbo gusa ahubwo ni filime - Jeannette Tuyisenge yasobanuye "Inshuti" nyakuri

Umuhanzikazi mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, Tuyisenge Jeannette, yatanze igisubizo cy’inshuti nyakuri mu ndirimbo yise “Inshuti” ikomeje kwegereza ababarirwa mu bihumbi hafi y’Umuremyi kubera amashusho yayo arimo indi nkuru.

Aganira na Paradise, Jeannette usengera mu Itorero ry’Angilikani mu Rwanda, yasobanuye impamvu indirimbo ye yari imaze igihe itegerejwe na benshi yayise Inshuti. Yagize ati: “Nayise Inshuti kuko nyandika nashakaga kubwira abantu Inshuti nyayo bakwiye kwisunga.”

Mu ndirimbo abisobanura neza ati: “Iyo Mana twizeye, iraseruka tukabibona, iyo byatuyobeye twabuze uko tugira iraseruka. Nta bwo twahisemo nabi gukurikira Imana, kuko ari inshuti nziza y’inkoramutima. Mu gihe gikomeye ntijya iduhana.”

Birashoboka ko iyi ndirimbo ari imwe mu zasohotse muri uyu mwaka ziyoboye mu mashusho meza. Usibye kuba ari amashusho y’indirimbo, harimo inkuru ituma imera nka filime. Ibyibanze bikubiye mu nkuru iri muri videwo ni umugabo utangira arwanya umugore we cyane, ariko ukwizera k’umugore kukanesha, umugabo agahinduka.

Mu mwanya wo kumuhora ko yizera Imana, amuherekeza mu rusengero, umugore yaririmba, umugabo akaba umucuranzi. Inkuru mbarirano iratuba, wasobanukirwa neza ubwiza bw’iyi videwo uyihaye umwanya ukayireba mu minota mike ifite.

Byari biteganyijwe ko iyi ndirimbo izasohoka mu mwaka ushize wa 2024, ku wa 9 Ugushyingo. Icyakora ntibyakunze, kuko yari icyongerwamo umunyu kugira ngo izasohoke ifite uburyohe nk’ubwo yasohokanye, haba mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Byarangiye igiye hanze ku wa 14 Mutarama 2025.

Ubusanzwe, Jeannette atuye mu Karere ka Muhanga, aho abana n’umugabo we bamaze kubyarana abana batanu. Ni umwe mu baramyi bakuruwe ndetse bakunda ibihangano bya Liliane Kabaganza, dore ko amufata nk’icyitegererezo.

“Liliane Kabaganza najyaga numva aririmba nkajya mbwira abana ko ari njye, ni bwo natangiye kujya mu makorali mfite imyaka irindwi (7), Kandi korali yose nagiyemo bahitaga bangira animatrice."- Jeannette

Yatangarije Paradise ko uyu mwaka wa 2025 ugiye kumubera umwaka wo gukorana umwete, kuko azasohora indirimbo agakora n’igiterane. Yagize ati: “Ibikorwa nateganya, ni uko bitarenze muri Gashyantare ndabaha videwo y’indirimbo “Barahiriwe,” ikindi ni uko mu mpera z’uyu mwaka ndi gutegura igiterane.”

Mu buzima bwe ahorana intego ebyiri: “Kandi Intego zanjye ni 2, kubwira abantu bose kwishingikiriza ku Mana kuko ari yo ifite ijambo rya nyuma kuri bo, ndetse ndifuza ko umuziki nkora utagarukira hafi aha, wakwira ku isi hose.”

RYOHERWA N’INDIRIMBO INSHUTI YA JEANNETTE

Jeannette yamaze kwakirwa nk’umuhanzi w’umuhanga ku rutonde rw’abaramyi nyarwanda

Afite intego yo kwamamaza Ubutumwa Bwiza bukagera kure, binyuze mu ndirimbo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana Ishimwe 🙌🙌

Cyanditswe na: Byishimo Celia   »   Kuwa 27/01/2025 15:26