× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Shiloh choir yaje mu gihangano yise "Ijambo" kandi inaduhishiye byinshi mu minsi iri imbere-VIDEO

Category: Choirs  »  January 2024 »  Alice Uwiduhaye

Shiloh choir yaje mu gihangano yise "Ijambo" kandi inaduhishiye byinshi mu minsi iri imbere-VIDEO

Shiloh ni korali y’urubyiruko ibarizwa mu itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Muhoza, Paruwasi ya Muhoza ku itorero rya Muhoza; aha ni mu karere ka Musanze.

Korali Shiloh igizwe n’abaririmbyi bose hamwe 124, harimo 65 bakibarizwa i Musanze, mu gihe abandi bose basigaye bagiye berekeza mu bice bitandukanye by’igihugu cyangwa hanze yacyo, ku mpamvu zitandukanye.

lyi korali yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 2017, ikaba yarawutangiye ivanywe mu byiciro bya korali z’abana. Yashyize hanze indirimbo nziza cyane bise "Ijambo". Ni indirimbo ihimbitse cyane na cyane ko iyi Korali ifite abaririmbyi b’abahanga batojwe kandi bakurura ibyo baririmba bakabiha ubuzima basa nabyo.

Indirimbo yabo y’amashusho ya mbere yagiye hanze mu mwaka wa 2022, ikaba ari indirimbo yitwa "Umutima".

Korali Shiloh ikomeje gukora kuko ubu bari gutunganya alubumu ya mbere y’amashusho izaba igizwe n’indirimbo 10 zose zakozwe mu buryo bwa ’Live Recording’. Gahunda yo kumurika iyo Alubumu izatangazwa mu bihe biri imbere

Korali Shiloh ikora ibikorwa bitandukanye kandi byose bifite intego nyamukuru y’ivugabutumwa: lngendo z’ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse bagira n’igitaramo ngarukamwaka kizwi nka ’Spirit of Revival Concert’,

SI ukuririmba gusa kandi kuko bagira ibikorwa by’urukundo nko gufasha abatishoboye no kwishyurira abanyeshuri amafaranga y’ishuri (minerval), n’ibindi byinshi Imana igenda ibashoboza.

Mu kiganiro na Paradise.rw , umuyobozi wa Shiloh Choir, Mugisha Josué, yagize ati: "Intego ya korali yacu ntabwo itandukanye cyane n’intego y’itorero tubarizwamo kuko dufite intego yo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye hifashishijwe ijambo ry’Imana".

"Gusa twebwe hakaba n’umwihariko w’uko twumva ivugabutumwa ryacu rwakwibanda cyane ku rubyiruko kuko nir wo mbaraga z’itorero ndetse rukaba n’imbaraga z’igihugu".

Mu magambo y’ubuhanga yakomeje agira ati: "Icyo twabwira abakunzi bacu, ni ukurushaho kudusengera no kutuba hafi mu buryo bw’inama, ibitekerezo ndetse n’ubushobozi. Uko Imana igenda idushoboza, twumva natwe tutazabatenguha mu gutegura ibintu byiza".

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "IJAMBO" YA SHILOH CHOIR

Shiloh itangiye neza umwaka wa 2024 ishyira hanze indirimbo nshya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.