× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sharon Gatete azanye "Inkuru Nziza" iryoshye, ipfunyitse muri Album yise ’Nzategereza’ - VIDEO

Category: Artists  »  1 month ago »  Alice Uwiduhaye

Sharon Gatete azanye "Inkuru Nziza" iryoshye, ipfunyitse muri Album yise 'Nzategereza' - VIDEO

Umunyarwandakazi Sharon Gatete ni umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, akaba asengera muri Revival Temple, ariko muri iyi ari kubarizwa muri Kenya aho ari kuminuza mu muziki.

Mu busanzwe ababyeyi ba Sharon Gatete batuye i Kigali akaba ari naho yavukiye arahakurira. Uyu muramyi avuka mu muryango w’abana 5, akaba ari uwa 2. Ni umuhanga cyane mu kuririmba by’akarusho akaba afite indoto zo kuzabona PhD mu muziki.

Kuri uyu 29 Mata ni bwo Sharon Gatete yashize hanze indirimbo yise "lnkuru nziza". Ni indirimbo ifite amagambo meza kandi yomora imitima ku muntu wese wagiriwe ubuntu bwo kuyumva, ndetse ikanasubizamo intege abari mu rugendo rugana mu ijuru.

Iyi ndirimbo "Inkuru Nziza" ni iya 4, akaba ari video ya 2 kuri album yitwa "NZATEGEREZA" yasohotse kuri ’Audio digital platforms’ zose zitwa "Sharon Gatete". lyi alubumu ye ya mbere igizwe n’Indirimbo 8 hakaba hamaze gusohokaho indirimbo 2.

Sharon Gatete ubwo yaganiraga na Paradise yagize ati: "Nakuze nkunda kuririmba mu rusengero nakuriyemo rwa Revival Temple, no mu mashuri nizemo, ndetse n’amatsinda azwi nka Kingdom of God ministry na Urugero Music Academy".

Ati: "Nakuze mbikunda cyane ndetse mbirebera kuri mama wanjye wari umuririmbyi ukomeye w’icyo gihe mu matorero n’ibiterane kuri stade."

Uyu muramyi yaje gutangira kuririmba kinyamwuga, mu 2018 ajya kwiga kw’ishuri rya muzika rya Nyundo aza no gutangira kuririmba ku giti cye muri 2023 mu kwa 5.

Kuri ubu ari kuminuza muri Bachelors of Arts in Music muri Kenya kuri Daystar University mu mwaka wa 2022 mukwa 9. Wifuza gukurikirana ibihangano byose bya Sharon Gatete wajya kuri channel ye ya YouTube "Sharon Gatete".

Sharon Gatete akomeje kunezeza abakunzi b’umuziki wa Gospel

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.