× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Shalom Family yaremeye amashimwe umurwayi wari umaze iminsi aryamye ku kidendezi cyo mu rugo

Category: Ministry  »  July 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Shalom Family yaremeye amashimwe umurwayi wari umaze iminsi aryamye ku kidendezi cyo mu rugo

Nyuma y’isubikwa ry’igitaramo, umuryango Shalom Family Organization wasuye umurwayi wari umaze iminsi arembeye mu rugo.

Shalom Family ni umuryango washinzwe na Jaques Kibamba nyuma yo gukora impanuka akamara amezi 7 mu bitaro. Ni umuryango ugizwe ahanini n’Urubyiruko rw’abasore n’inkumi barenga 50 biyemeje gushinga ikirenge mucy’umusamariya mwiza.

Muvunyi Bihozagara uzwi ku mazina ya Jaques Kibamba, umuyobozi ndetse akaba n’uwazanye igitekerezo cyo gushinga uyu muryango, avuga ko igitekerezo cyo gushinga uyu muryango cyakomotse ku bubabare yahuye nabwo ubwo yari yarakoze impanuka, akabona ko mu bitaro haba hari abantu benshi bakeneye gufashwa.

Yakoze impanuka ikomeye mu mwaka wa 2013, bituma arwara amezi arindwi. Nyuma y’aho ni bwo yagize igitekerezo aravuga ati"’Aba bantu nari kumwe nabo (mu bitaro) ngomba kugira icyo mbafasha.

Aganira na Paradise, Muvunyi Bihozagara yagize ati: "igihe yari ndwaye, byampaye umwanya wo kumenya uko umurwayi uri mu bitaro n’uri mu rugo aba ameze. Ni aho havuye igitekerezo cyo kuba Shalom yabaho."

Shalom Family Organization wabonye ibyangombwa bitangwa na Leta ku ya 31 Kanama 2021, kuri ubu ukaba ari umuryango uzwi kandi wemewe. Mutoni Tea na Ngabo Jacques ni bamwe mu batangiranye n’uyu muryango.

Kuwa 26/02/2022 uyu muryango wasuye abarwayi bari barwariye mu bitaro bya Kibagabaga urabahumuriza.

Uyu muryango kandi wibukirwa ku gitaramo cyo kuwumurika ku mugaragaro cyatumiwemo Danny Mutabazi, Gisubizo Ministry n’abandi bamenyerewe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

Ni igitaramo cyiswe ’Andi Mahirwe Concert’ Cyabereye mu rusengero rw’itorero Anglican Paruwasi ya Remera, mu masaha y’amanywa kuwa 20 Ugushyingo 2022, kuva saa Saba z’amaywa (13:00) .

Uyu muryango uherutse gutegura igitaramo cyiswe "Keza Chart Work concert", cyari giteganyijwe kuwa 30/06/2024 mu ntego yo gukusanya inkunga yo gufasha ariko cyaje gusubikwa ku munota wa nyuma.

Shalom Family Organization irakataje mu bikorwa by’ubugiraneza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.