× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rev. Baho Isaie yaciye impaka akora igiterane cy’amateka i Mahama nta muterankunga nta n’ukuboko k’umuzungu!

Category: Ministry  »  3 months ago »  Our Reporter

Rev. Baho Isaie yaciye impaka akora igiterane cy'amateka i Mahama nta muterankunga nta n'ukuboko k'umuzungu!

Hari abumva ko ibiterane bikomeye ari iby’abazungu cyangwa abanyamafaranga, bigatuma bagira ubwoba bwo gukora ibiterane byo hanze y’insengero. Izi mpamvu zashyizweho akadomo na Rev. Baho Isaie washinze ndetse akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Baho Global Mission, wagaragaje ko ari umuhamagaro no kwemera ko ukorera muri wowe.

Kuva kuwa Gatanu kugeza ku Cyumweru [tariki 27-29 Nyakanga 2024] mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe habereye igiterane cy’imbaturamugabo cyiswe “Mahama Revival and Miracles Crusade”. Ni igiterane gikomeye cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 20.

Abitabiriye iki giterane bafatanyije na Theo Bosebabireba na Thacien Titus, guhimbaza Imana mu ndirimbo zitandukanye z’aba bahanzi. Bahembuwe bikomeye n’Ijambo ry’Imana ryagabuwe n’abakozi b’Imana barimo Bishop Mugasa Joseph, Pastor Zigirinshuti Michel na Rev Baho Isaie & Francine.

Rev. Baho yakoze iki giterane nta kuboko k’umuzungu kurimo ndetse nta n’inkunga zigaragara yari afite uretse amaboko y’abakozi b’Imana bagenzi be yaba ab’i Kigali n’i Mahama bamubaye hafi mu bitekerezo no mu bikorwa, bituma akora igiterane cy’amateka.

Cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 20, ibintu byari bibaye bwa mbere muri Mahama. Abarenga 300 bakiriye agakiza, biba inzozi zibaye impamo kuko Rev Baho yari yabwiye Paradise ko ari gusenga Imana kugira ngo hazaboneke benshi bakira agakiza. Si ibyo gusa, hari n’abatari bacye batanze ubuhamya bw’uko bakize indwara zitandukanye nyuma y’uko abasengeye.

Abantu benshi bari bazi ko ibiterane bikomeye mu Rwanda bishoboka iyo biteguwe n’abavugabutumwa b’abazungu cyangwa se bigakorwa igihe hari inkunga y’umurengera, ariko izi mpaka zarangiye. Abagiraga ubwoba bwo gukora ibiterane byo hanze y’insengero, bakwiriye kwegera Rev Baho bakamubaza ibanga, kuko birashoboka cyane.

Umuyobozi wa Komite y’Inkambi ya Mahama, Rev Pastor Jean Bosco Ukwibishatse, yashimiye Rev Baho witanze agakora igiterane gikomeye mu nkambi ya Mahama, benshi bagahembuka. Yasabye n’abandi bakozi b’Imana gutekereza ku ivugabutumwa ryo hanze y’insengero kuko haba hari abantu benshi banyotewe n’Ijambo ry’Imana.

Rev Baho Isaie wateguye iki giterane azwiho gutegura ibiterane byitabirwa n’abantu ibihumbi n’ibihumbi. Uretse ibyo, ni umuramyi wamenyekanye cyane mu ndirimbo "Ni Nde Uhwanye Nawe", "Ibendea", "Amasezerano", "Ntabwo Nzongera Kurira", "Inzira", "Igwe" n’izindi.

Mu kiganiro na Paradise, Rev Baho Isaie yavuze ko uhereye kuwa Gatanu, kuwa Gatandatu no ku Cyumweru, "ibyo twari twateguye byose byagiye bigerwaho, yewe bikagerwaho cyane ku kigero cyo hejuru". Yavuze ko ibikorwa by’imikino, umuganda, gukora isuku, gushyigikira siporo, ibiterane, "byari byiza ubwitabire bwari bwinshi".

Nyuma yo gukora ivugabutumwa rikomeye i Mahama, Paradise ifite amakuru avuga ko uyu mukozi w’Imana azahita yerekeza muri Uganda mu bikorwa by’ivugabutumwa. Ni umurimo ari gukora mu mbaraga nyinshi kandi bigahura n’iyerekwa yagize kuva kera, aho wanabibonera mu kuba hashize igihe kinini atangije umuryango ujyana ubutumwa bwiza ku Isi aho bijyanye n’izina ryawo kuko yawise Baho Global Mission.

Ku munsi wa mbere w’igiterane habaye umuganda n’umupira w’amaguru, Eagle Vert itsinda Force Nouvelle ibitego bibiri kimwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.