× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Prosper Nkomezi uherutse gukora igitaramo ‘Nzakingura Live Concert" agiye kwerekeza i Kampala

Category: Artists  »  June 2024 »  Alice Uwiduhaye

Prosper Nkomezi uherutse gukora igitaramo ‘Nzakingura Live Concert" agiye kwerekeza i Kampala

Umuhanzi w’Indirimbo zihimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yateguje abakunzi be igitaramo muri Kampala mu gihugu cya Uganda.

Umuramyi Prosper Nkomezi yatangiye umuziki mu mwaka wa 2015, aza kumenyekanye cyane mu mwaka wa 2017, ubwo yari amaze gukora indirimbo yise ‘Sinzahwema’ yatumye abantu benshi bamumenya.

Mu masaha make ashize ni bwo hamenyekanye inkuru y’uyu muramyi aho agiye gukorera igitaramo mu gihugu cy’ abaturanyi muri Uganda mu mujyi wa Kampala akaba ari igitaramo kizabera kuri "Plaza Auditorium" (Jinja RD Opp -KCB Bank). Ni igitaramo kizaba ku itariki ya 07 Nyakanga 2024 guhera saa kumi z’ umugoroba.

Kwinjira birahera ku mashiringi ya Uganda ibihumbi makumyabiri (20k silver), mirongo itatu (30 Platinum), (Gold 50), naho ameza y’abantu batantu ni ibihumbi maganatanu (VIP Table 5 people 500k)

Ku wa 12 Gicurasi 2024, ni bwo Prosper Nkomezi yakoze igitaramo yise ‘Nzakingura Live Concert’ cyabereye mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village, KCEV (Camp Kigali), aho yari kumwe n’abahanzi bamufashije mu gitaramo barimo Gaby Kamanzi na Bosco Nshuti.

Nyuma yaho gato ni bwo yashyize hanze indirimbo nziza cyane yitwa "Nyemerera". Ni indirimbo yafatanije n’umuramyi mwiza nawe w’umuhanga Gentil Misigaro.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.