× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Prophet Mechack yahishuye ko yahanuye urupfu rwa Pastor Theogene anahanura ibizaba mu Rwanda muri 2024

Category: Pastors  »  December 2023 »  Alice Uwiduhaye

Prophet Mechack yahishuye ko yahanuye urupfu rwa Pastor Theogene anahanura ibizaba mu Rwanda muri 2024

Gatabazi Mechack ni umuhanuzi watangiye iby’ubuhanuzi afite imyaka 18 ubu akaba agejeje imyaka 64.

Gatabazi Mechack wiyita ’Umuhanuzi utavangiwe’, yagiye akorera lmana mu myaka itandukanye ndetse no mu bihe bitandukanye haba iby’ amapfa, iby’ imvura, iby’ inzara n’intambara hose lmana yaramukoreshaga.

Mechack Gatabazi ni umugabo wabonye lmana kandi ukoreshwa na yo. lmana yamutegetse ko haba amasengesho asoza umwaka yiswe "Kugaruza ibyacu byanyazwe". Ni amasengesho ashingiye mu ijambo ry’Imana riri muri Zaburi 12:6.

“Ku bwo kunyagwa k’umunyamubabaro, Ku bwo gusuhuza umutima k’umukene, Nonaha ndahaguruka”, ni ko Uwiteka avuga, “Ndashyira mu mahoro uwo bacurira ingoni.”

Avuga ko yaje gusobanura bimwe mu byo lmana yamubwiye ko abanyarwanda banyazwe, hari abanyazwe abana, abandi banyarwa abagabo, abatawe n’abagore, abacuruzaga barahomba bafata umwanzuro wo kwambuka imipaka ndetse n’ibindi byinshi.

Mechack avuga ko iki ari cyo gihe cyo gusenga lmana muri izi mpera z’umwaka, lmana ikagarura ibyanyazwe muri uyu mwaka ugiye kuza wa 2024. lkindi kintu bagomba gusengera ni "ugusabira amahoro igihugu kandi ayo mahoro yarayaduhaye".

Avuga ko umwaka wa 2024 ni umwaka wo guhabwa ibyawe icyo umuntu asabwa ni ukwizera gusa ndetse no kwitabira umugoroba w’ubuhanuzi uzabera mu Kiyovu kuri Great Hotel kuwa 23 Ukuboza 2023 kuva saa tanu z’amanywa.

Imana yategetse ko hagomba kuba amasengesho yo gusoza umwaka "Amasengesho Imana yise ayo kugaruza ibyacu byanyazwe".

Yakomeje avuga ko bimwe binezeza umuhanuzi ko lmana ivugira muri we igomba no gukora kuko iyo ahanuye ibintu bikaba ni ikimenyetso cy’uko lmana iriho.

Avuga ko hari byinshi yagiye ahanura bikabaho. Muri byo harimo n’umusore yahanuriye ko ari bwitabe Imana, kandi ngo ni ko byagenze.

Anahamya ko Pastor Theogene Niyonshuti yitabye Imana abizi kuko yari yarabimuhanuriye ko imbere ye hari igare rimutegereje. Yavuze ko ubu Pastor Theogene ari mu Ijuru.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.