× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Paul Kagame yihanije abazashaka gutera u Rwanda: "Ntabwo nzabareka ngo mpindure itama"

Category: Leaders  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Paul Kagame yihanije abazashaka gutera u Rwanda: "Ntabwo nzabareka ngo mpindure itama"

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye gutanga ubutumwa bukomeye ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), ashimangira ko u Rwanda rutazemera kugabwaho ibitero ngo rurebere.

Yabitangaje ku wa 16 Werurwe 2025 mu kiganiro yagiranye n’abaturage muri BK Arena, aho yagarutse ku myumvire isanzwe izwi mu idini ya Gikristo ivuga ko ugukubise urushyi uhindura irindi itama.

“Iyo ni yo dini yanjye”

Mu magambo ye bwite, Perezida Kagame yagize ati: "Harya ngo iyo bagukubise ku musaya umwe urahindura bakongera bakagukubita urundi? Nge ibyo nta byo ndimo rwose.

Mumbabarire munyumve, nta n’uwo mbisabye ngo abe ari ko abigira rwose! Nunkubita ku musaya umwe, nugira amahirwe urasigara uri muzima rwose! Nge iyo ni yo dini yange.”

Iri jambo ryasamiwe hejuru n’abari muri BK Arena, benshi bamugaragariza ko bashyigikiye iyo myumvire ye ijyanye no kutihanganira ubugizi bwa nabi.

Ubushyamirane bw’u Rwanda na RDC

Ibi Perezida Kagame yabivuze mu gihe muri RDC hakomeje umutekano muke uterwa n’intambara hagati y’igisirikare cya Leta (FARDC) n’umutwe wa M23 ufatanyije n’Ihuriro rya AFC.

Iyi mitwe imaze iminsi ifashe uduce twa Goma na Bukavu, ibintu byakuruye umwuka mubi mu karere, aho ubuyobozi bwa RDC bukomeje gushinja u Rwanda kugira uruhare muri iyi ntambara—ibirego u Rwanda rwakomeje guhakana.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rutazemera ko hagira urugirira nabi.

Ese koko Bibiliya ivuga ko umuntu ukubiswe urushyi agomba guhindura irindi itama?
Aha ni ho benshi bibaza niba koko uyu murongo wo muri Bibiliya usobanura ko umuntu wese ugirirwa nabi adakwiriye kwirwanaho.

Mu nyigisho z’amadini menshi, uyu murongo wo muri Matayo 5:39 ntiwumvikanisha ko umuntu atagomba kwirwanaho, ahubwo wasobanurwaga mu buryo bwo kudatwarwa n’uburakari ngo umuntu yihorere.

Ibi bivuze ko Bibiliya idashishikariza abantu kuba ibigwari, ahubwo ishishikariza abantu kwirinda kwihorera. Gusa, mu rwego rw’umutekano w’igihugu, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rufite inshingano zo kwirwanaho no kurinda abaturage barwo.

Icyo u Rwanda rwiyemeje mu guhangana n’icyahungabanya umutekano warwo

Mu bihe byashize, Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko u Rwanda rutazemera ko ruterwa cyangwa ko rugirirwa nabi. Aho ibintu bigeze, ijambo rye rishimangira ko u Rwanda rufite ubushake bwo kwirwanaho, kabone n’ubwo hari ibihugu bikomeje kurushinja ko ari rwo rufasha M23.

Ku rundi ruhande, abakurikiranira hafi umutekano mu karere bagaragaza ko imvugo ya Perezida Kagame ari ubutumwa bukomeye kuri RDC n’abafatanyabikorwa bayo, bubibutsa ko u Rwanda rutiteguye kwemera ko ruhungabanywa.

Ubusanzwe, ubuyobozi bw’u Rwanda bukunze gukoresha imvugo itanga icyizere ku mutekano w’igihugu, ariko kuri iyi nshuro, Perezida Kagame yashimangiye ko nta mwanya wo guhindura itama igihe umutekano w’igihugu waba uri mu kaga.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.