Itorero rya Foursquare Gospel church riyoborwa na Bishop Dr Fidele Masengo ryateguye igiterane cy’urubyiruko kizaba kuva ltariki 13 Gashyantare kugeza tariki 17 Gashyantare 2024.
Iki giterane cyiswe "2024 Ignite Joshua Generation Connection" gifite intego ivuga ngo "Raising a God-Fearing Generation (Gutegura urubyiruko rwubaha Imana)".
Hifashishijwe insanganyamatsiko ibineka muri (1 Petero 4:10) hagira hati" Kandi nk’uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk’uko bikwiriye ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi".
Aganira na Paradise, Bishop Dr Fidele Masengo uyobora Foursquare Gospel Church yateguye iki giterane yavuze ko iri torero rifite iyerekwa ryo gutoza urubyiruko gukorera Imana.
Yakomeje avuga ko riri mu matorero make aha Urubyiruko umwanya wo gukorera Imana. Muri uru rubyiruko hakaba harimo abaramyi, abavugabutumwa, abanyamasengesho ndetse n’abandi bafite impano nyinshi zimurikirwa muri iri torero.
Akomoza ku mvano y’iki giterane, yagize ati: "Iki giterane cy’urubyiruko ni Ingaruka mwaka. Gifitanye Isano n’icyo CityLight ikora cya Ignite buri mwaka mu mpera z’ukwezi kwa Munani, ariko igiterane cyo mu kwa Gatatu ni Icy’urubyiruko cyitwa "Joshua Generation Connection".
Itorero rya Foursquare rizwiho gukoresha abakozi b’Imana bazwiho kuba impuguke mu bisata bitandukanye, kugira ijambo ry’Imana ndetse n’impuguro.
Muri iki giterane cy’urubyiruko hatumiwemo abakozi b’Imana barimo: Prophet Richard Amoaye wo muri Australia, Ap. Dr. Elhadj Diallo wo muri Canada, Pastor Bugembe Wilson wo muri Uganda na Apostle Sebagabo Christophe wo mu Rwanda.
Abajijwe ingingo y’ibanze yashingiweho mu gutoranya abakozi b’Imana bazafatanya, yagize ati: "Duhitamo abantu duhereye kuri factors ninshi: Uwego rw’ubumenyi twifuza; Kuba harimo n’abandi bakirimo kuzamuka bafite ibyo bigisha abandi."
Bishop Dr. Masengo akomeza kuvuga kuri Pastor Bugembe Wilson. Yavuze ko bamutumiye muri iki giterane bitewe n’uko afatwa nk’umuramyi mwiza ndetse n’umwigisha w’ijambo ry’Imana mwiza.
Pastor Wilson Bugembe, ni umusore w’imyaka 39 y’amavuko akaba umuhanzi ukomeye muri Uganda ndetse afatwa nk’umwami w’umuziki wa Gospel muri icyo gihugu.
Wilson Bugembe wanakoranye indirimbo yitwa "Living Water" n’umunyarwandakazi Beza Deborah, ni umupasiteri ubifatanya n’uburirimbyi. Ayobora itorero ryitwa ’Light the world Ministries’
Mu muziki, akunzwe mu ndirimbo; Wanaaza ft Rhoda K, Mukama njagala kumanya, Ebintu bya Mukama bibuza buza, Ani?, Tembeya Njiri, Bamuyita Yesu, Amen, Ojanga nosaba ft Bobi Wine, Yellow (Yabaswaza) n’izindi.
Hejuru y’ibyo ni n’umuvugabutumwa mwiza. Ni inshuti y’abanyamuziki bo mu Rwanda ndetse akaba akunze kuza i Kigali mu bitaramo bikomeye atumirwamo. Ni umwe mu bitabiriye igitaramo cy’amateka cya Kingdom of God Ministries cyabaye kuwa 12/05/2019.
Abahanga muri Bibiliya bavuga ko umwami Salomo yanditse igitabo cy’Umubwiriza mu myaka ye y’izabukuru. Bagaragaza ko igitabo cy’indirimbo za Salomo cyujemo imitoma cyanditswe mu myaka y’ubusore mu gihe icy’imigani yaba yaracyanditse ubwo yari mu cyiciro cy’ibikwerere.
Ibi bigahuzwa no kuba igitabo cy’Umubwiriza kigaragaramo impanuro za gisaza zitsa ku kugaragaza ingaruka zo gukora ibibi ugasoza urugendo nabi ndetse no gushishikariza abiganjemo abatoya gukora ibyiza bagifite uburyo.
Niyo mpamvu itorero rishyigikira urubyiruko riba rifite ’foundation’ ikomeye kuko uretse kubaka ubwami bw’Imana, riba rinategurira igihugu kuzagira abantu bazima b’inyangamugayo, bafite uburere n’ubumenyi bikaba umusingi mwiza w’iterambere.
Pastor Wilson Bugembe ategerejwe mu Rwanda ku butumire bwa Foursquare Gospel church
Foursquare Gospel church mu giterane gikomeye cy’urubyiruko