× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Rugamba wa Paradise yatangije ikiganiro cy’umuryango kuri BTN TV iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda

Category: Pastors  »  April 2023 »  Sarah Umutoni

Pastor Rugamba wa Paradise yatangije ikiganiro cy'umuryango kuri BTN TV iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda

Pastor Rugamba Erneste wandikira ikinyamakuru Paradise.rw, yatangije ikiganiro cy’umuryango kuri BTN Tv iri mu ma Televiziyo akunzwe cyane mu Rwanda muri iyi minsi ya none.

Pastor Rugamba watumiwe kuri Radio Rwanda ni muntu k?

Kuwa Kabiri no ku Cyumweru ku masaha ya saa Yine z’ijoro kugeza saa sita z’ijoro nibwo Pastor Rugamba azajya akora ikiganiro kuri BTN Tv nk’uko yabihamirije Paradise.rw

Pastor Rugamba ni umwanditsi wacu wibanda ku nkuru z’amadini n’amatorero ndetse n’abapasiteri. Anandika inkuru zigamije gutanga ubujyanama ku muryango.

Ni Umuyobozi Mukuru wa Kompanyi yitwa M&PSC Ltd itanga ubujyanama ku muryango, akagira na shene ya Youtube yitwa Masenge Official Tv. Izina rye rirazwi cyane dore ko yigeze no gukora ikiganiro kuri Radio Umucyo - Radiyo ya Gikristo yageze bwa mbere mu Rwanda.

Ubwo Isi yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, uba tariki 08 Werurwe, mbere y’uko uwo munsi ugera, muri iryo joro Pastor Rugamba yatanze ikiganiro kuri Radiyo Rwanda. Ni ikiganiro cyayobowe na Clara Uwineza.

Muri iki kiganiro cyiswe Ijoro ry’ububyutse bw’urukundo, Rugamba yasabye Abagabo bari bakurikiye iyi Radiyo kugira Urukundo rwinshi kurusha abagore na cyane ko na Bibiliya ibitegeka abagabo gukunda abagore babo.

Abefeso 5:25. "Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira". Abakolosayi 3:18-25. "Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko bikwiriye abari mu Mwami wacu. Bagabo, namwe mukunde abagore banyu ntimubasharirire.(..)"

Aganiriza Paradise.rw imigendekere y’ikiganiro yatanze, yavuze ko byari uburyohe, ndetse akaba yanabwiye abari bamukurikiye bicye kuri Paradise.rw. Yashimiye cyane Clara Uwineza wamutumiye.

Yasobanye ko bibanze ku rukundo rurandaranda mu bihe by’amage, bisobanuye urukundo rushobora gukomeza kubaho mu bihe by’akaga n’ibibazo by’ingutu.

Yatanze urugendo avuga ko ushobora gukomeza gukunda umukunzi/umufasha wawe igihe yacitse amaguru cyangwa amaboko. Ati "Aho niho usanga benshi bakugirira impuhwe ngo ihangane kubera wahuye n’akaga". Mu kiganiro kuri RBA, bibajie icyakorwa igihe bimeze gutya. "Ese ni iki cyakorwa?".

Yasubije ko wowe wishyira mu mwanya wa mugenzi wawe wahuye n’icyo kibazo, ukibaza uko waba umeze abaye ari wowe byabayeho. Iyo ubikoze gutyo, uhita wumva wakwishimira gukunda, ibyo bigahita bikwereka ko rero na wa mundi ubaye muri ubwo buzima busharira kubera kibazo yahuye nacyo, nawe akeneye urukundo. Bibiliya iti Kunda mugenzi wawe nk’uko wikunda".

Ibyiciro bine biranga urukundo rurandaranda mu bihe by’amage

1. Kuba mu mwanya w’urukundo: Ni cyo gice cya mbere yahereyeho, avuga ko abakundana baba bakwiriye kumva ko bari mu rukundo.

2. Kuba mu mizi y’urukundo: Yasobanuye ko imizi y’urukundo ari urukundo rushamikiye ku muryango, rushobora kuba imbuto ariko rukanashamikira mu muryango. Yavuze ko iyi mizi ikwiriye kwitabwaho cyane.

3. Kugera mu bushorishori bw’urukundo: Yavuze ko ibi bisobanuye kugera mu bikorwa by’abashakanye. Avuga ko igihe umwe mu bashakanye ageze mu byishimo by’abashakanye [igikorwa cyo kubaka urugo], ntabwo aba akwiriye kwikunda wenyine, ahubwo aba akwiye kuzirikana na mugenzi wawe akamufasha nawe kugera mu bushorishori [abashakanye barabyumva cyane, ni ukugera ku byishimo n’umunezero w’abashakanye].

4. Kwirinda gufuha: Ku bijyanye no gufuha, yavuze ko ibyo atari urukundo rwose bityo bikaba bikwiriye kwirindwa cyane kuko bitera ingaruka zitandukanye zirimo ubukene, agahinda gakabije, gusesagura umutungo, urwango n’ibindi.

Pastor Rugamba Erneste

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.