Ku wa Gatanu ushize, muri leta ya Kaduna, muri Nigeriya bishe Pasiteri bashimuta umugore we.
Nyiricyubahiro Joshua Amako Maraya wo mu Itorero ry’ Evangelical Church Winning All (ECWA) mu mujyi wa Damakasuwa yishwe n’abambuzi, nk’uko byatangajwe na nyiricyubahiro Romanus Ebenwokodi, umuvugizi wa ECWA i Jos, muri Leta ya Plateau.
Pasiteri Ebenwokodi yagize ati: "Turasaba amasengesho ya buri wese kugira ngo umugore agaruke neza kandi ahumurize umuryango na ECWA".
Bivugwa ko umugore wa pasiteri nyakwigendera yarekuwe bitinze ku cyumweru nyuma yo gutanga incungu.Umwishywa wa nyakwigendera pasiteri, Geoffrey Ruga, yavuze ko nyirarume “yiciwe mu rugo rwe bunyamaswa.”
Umwe mu bagize itorero rya Pasiteri Maraya, Wisdom Christopher, yavuze ko yishwe n ’abaterabwoba bateye inzu ye.”
Christopher yagize ati: "Twebwe abayoboke b’iryo torero, twababaye cyane kubera iyicwa rya data dukunda "Nyiricyubahiro Maraya yahoraga adutera inkunga yo kwamamaza ubutumwa bwiza n’ubutwari kandi tutizigamye."
Yavuze ati: ’Ubutumwa bwiza ni ubwa Yesu, ntukabure rero kubwamamaza kubera ubwoba. Mubwamamaze, babishaka cyangwa batabishaka, mubitange gusa. ’Yari umubyeyi, umujyanama n’inshuti kuri twe.
Tubibutse ko Nigeria iri mu bihugu bigoye mo kuba umukirisitu kuko abenshi baricwa bagashimutwa, bagafatwa ku ngufu abandi bakagirwa abacakara.
Source: Christian Post