Pasiteri wa Missouri yapfuye azize impanuka y’imodoka nyuma y’amezi 3 ashinze itorero, yari afite imyaka 67. Ni nyuma y’amezi atarenga ane Pastor Smith ashyizweho ku mugaragaro nk’umushumba w’itorero United Church of Christ, muri Leta ya Missouri.
Nyiricyubahiro Danny Smith wo mu Itorero United Church of Christ ryo muri New Haven, Missouri, yari umwe mu bantu batanu bishwe kuwa 29 Nzeri 2023, ubwo ikamyo yari irimo umutwaro wa amoniya idafite amazi yaguye muri Illinois rwagati maze isuka kimwe cya kabiri cy’ibyari ibirimo.
Umwe mu bayoboke be yagize ati: "Dufite umutima uremereye kuva twakumva amakuru y’urupfu rwa Pasiteri wacu, Dr. Dan Smith. Dan yapfiriye mu mpanuka yabereye hafi ya Teutopolis, mu ijoro ryo ku wa gatanu (29 Nzeri) ubwo ikamyo yari itwaye amoniya idafite amazi yaguye. Dan yari umwe mu bantu batanu bapfuye."
Yakomeje agira ati: “Twifatanije n’umuhungu wa Dan, Micah Smith, mushiki we Sande Hardy, n’indi miryango n’inshuti. Kandi dukomeza dusengera umuryango n’inshuti z’abandi bantu bane bazimiye, ndetse n’abakomeretse".
Abayobozi bagaragaje ko abandi baguye muri iyo mpanuka ari umuturage wa Teutopolis, Kenneth Bryan w’imyaka 34, hamwe n’abana be, Walker Bryan w’imyaka 10 na Rosie Bryan w’imyaka 7.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano wo gutwara abantu cyatangaje ko imodoka itwara abagenzi yari yerekeye muri Amerika ku wa Gatanu nijoro ubwo umushoferi w’imodoka yerekezaga iburyo kugira ngo atagongana n’indi modoka yagerageje kuyinyuramo ariko birangira yikubise mu modoka y’imbere yayo.
Nyakwigendera Smith, wari wavuze ko yakuze ari umukene mu cyaro cya Indiana, yizeraga ko kuba umukristo byamufashaga kurushaho kugirira impuhwe abantu badakurikiranwa.
Aho yagize ati: "Nizera ko kubera iyo mpamvu mbona igitekerezo cyo kuba mu mwuka bimpa umwanya wo kugera ku baturage badakurikiranwa. Mfite icyifuzo gikomeye cyo kugera ku bantu batabonye ubuntu n’urukundo rwa Kristo twizeye".
Source: Christian Post