Inkuru ibabaje imenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni uko Padiri Berchair yitabye Imana.
Padiri Berchair Iyakaremye wa Diyosezi ya Cyangugu, yitabye Imana azize indwara.
Ni nyuma y’amezi atatu gusa ahawe ubupadiri nk’uko Paradise.rw ibicyesha Kinyamateka, ikinyamakuru cyandika cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Urupfu rwe rwashavuje benshi barimo Dushyikumugabo Venuste wanditse kuri Twitter ati "Akira Nyagasani uyu mwana wawe washatse ko akwitaba ukamukura muri iyi si umujyana iwawe. Ca ingoyi ibyaha byacu byamubohesheje. Muhe iruhuko ridashira, maze urumuri rw’iteka rumumurikire. Igihe cyo kuzuka azabone umwanya mu ikuzo ry’abatoni n’abatagatifu".
Padiri Iyakaremye yitabye Imana
Tumwifurije iruhuko ridashira