× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Opinion: Ibintu 5 Aime Uwimana akwiriye kubwira aba Gen-Z muri Gen Z Comedy

Category: Comedy  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Opinion: Ibintu 5 Aime Uwimana akwiriye kubwira aba Gen-Z muri Gen Z Comedy

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana, yatumiwe mu rwenya rwamamaye nka Gen-Z. Nk’umuntu wiyeguriye kuririmbira Imana, hari ibintu 5 akwiriye kuganiriza abakiri bato mu gitaramo cya Gen-Z Comedy.

Mu gihe isi igenda ihinduka mu buryo bw’imyitwarire, indangagaciro n’imyemerere, umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kugira uruhare runini mu guhumuriza imitima no gusubiza benshi ku Mana.

Ibi bigaragarira no mu byemezo bifatwa n’abategura ibitaramo by’urwenya nka Gen-Z Comedy, aho batangiye guha umwanya abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Aime Uwimana, kugira ngo bazatange ubutumwa bufite uburemere, buganisha ku kwihana no kugarukira Imana.

Ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, Aime Uwimana umaze imyaka 30 mu muziki wa Gospel, azitabira Gen-Z Comedy ibera muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).

Uretse kuririmba indirimbo yakunzwe nka "Muririmbire Uwiteka", azanasangiza urubyiruko rwitabira igitaramo ubutumwa bujyanye n’igihe, buzafasha benshi gutekereza, kwisuzuma no gutekereza aho berekeza.

Dore ibintu 5 by’ingenzi Aime Uwimana akwiriye kuganiriza aba Gen Z bo mu Rwanda, binyuze muri iki gitaramo gifite umwihariko:

1. Guhagarika urwenya rutuka Imana n’abakozi bayo

Mu bihe bishize, hari urwenya rwagiye rugaragara muri bimwe mu bitaramo harimo na Gen-Z Comedy, rwibasira indirimbo cyangwa ibikorwa bifatwa nk’ibyera. Urugero ni aho umwe mu banyarwenya yavuze ko zimwe mu ndirimbo za Israel Mbonyi ari ibishegu, ibintu byababaje benshi mu Bakristo ndetse n’abakunda kandi bakubaha indirimbo cyangwa ibindi bintu bivuga Imana.

Mu 2024, Musenyeri Smaragde Mbonyintege wahoze ari Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, yamaganye abatera urwenya bigize abapadiri n’abasenyeri, asaba Leta kugira icyo ikora mu maguru mashya.

Nyuma yaho, umunyarwenya witwa Ndimururkundo Elyse, uzwi cyane nka "Pilate," yaje gusaba imbabazi Kiliziya Gatolika yiyemeza kutongera gukora urwenya kuri yo. Ni nyuma y’uko Musenyeri Smaragde Mbonyintege yari yasabye Leta kwihanangiriza abanyarwenya bakoresha izina cyangwa imigenzo ya Kiliziya mu buryo butesha agaciro.

Aime Uwimana akwiriye gufata uyu mwanya nk’inshingano yo kwigisha urubyiruko ikinyabupfura ku by’Imana. Ni ingenzi kwerekana ko n’ubwo gusetsa ari byiza, ariko ko urwenya rukomeretsa Imana n’Intumwa zayo rugira ingaruka ku bugingo bwa muntu.

Kuba iki gitaramo kijya kuri YouTube kandi kikarebwa n’isi yose, ni amahirwe yo gutanga ubuhamya bukiza imitima, aho guha Satani urwaho.

2. Kuririmba "Muririmbire Uwiteka" n’izindi ndirimbo zihumuriza

Ubuhanzi bwa Aime Uwimana bushingiye ku ndirimbo zubatse imitima ya benshi, zirimo ubutumwa bwo gushima Imana, kubabarira, no gukomeza ukwizera kwa benshi. Kuririmba indirimbo "Muririmbire Uwiteka" yose imbere y’aba Gen Z ni uburyo bwo kubibutsa aho u Rwanda rwavuye n’impuhwe Imana yarugaragarije.

Mu gihe isi yuzuye amaganya, imvururu, ubushomeri n’amarangamutima y’urukundo rutarambye, indirimbo nk’izi zishobora kuba isoko y’amahoro n’umutuzo. Aime Uwimana akwiye kwibutsa uru rubyiruko ko gusenga, kuramya no gushima Imana bitari iby’abasaza gusa, ahubwo ko ari ibya buri wese – by’umwihariko Gen Z cyangwa abakiri bato, dore ko ubu bari kugaragaza inyota yo gushaka Imana kurusha uko benshi babyumvaga.

3. Gushima uko Gen Z ku Isi hose bari kwegera Imana

Imibare y’ubushakashatsi buheruka yakozwe n’inzego zitandukanye zirimo Barna Group yagaragaje ko urubyiruko rw’iki gihe (Gen Z) rufite inyota ikomeye y’iby’umwuka. Hariho ubwiyongere bw’abantu bajya mu nsengero, basoma Bibiliya, bakanitabira amatsinda yo kwiga Ijambo ry’Imana.

Aime Uwimana akwiye kubashimira, by’umwihariko abo mu Rwanda, kubera uko bitabira ibikorwa byo gusenga, kwihangira imishinga no gukorera Imana. Ashobora kubabwira ati:
"Muri urubyiruko rwihariye. Ku isi yose, Gen Z ni yo iri kwiyegereza Imana cyane kurusha ibyiciro byose byayibanjirije. Ntimukibagirwe ko Imana ikeneye impano zanyu."

Kandi abataragera aho na bo abatere akanyabugabo: “Niba waracikanywe, ukaba waragiye kure y’Imana, iki ni igihe cyo kuyigarukira. Yesu aracyategereje ko umuha ubugingo bwawe, akakubera Umwami n’Umukiza, kandi iteka ryose ahora agutegeye ibiganza.”

4. Guhishura ibanga ryamufashije kurinda ubuhamya bwe mu myaka 30

Muri muzika, by’umwihariko Gospel, kuguma ku ndangagaciro za gikristo, ntujyane n’umuvuduko w’isi ngo ute umurongo wo gukorera Imana, ni bimwe mu bintu bigoye. Abahanzi benshi bagenda bacika intege, bagatakaza umurongo w’Ijambo ry’Imana bitewe n’ibigeragezo, imitima y’abantu, amafaranga, cyangwa ibishuko.

Aime Uwimana afite uburambe bwo ku rwego ruhanitse. Akwiriye kubaganiriza kuri ibyo bibazo, akababwira ibanga ryamufashije kurinda ubuhamya bwe imyaka 30 yose amaze mu murimo w’Imana kandi ari umwizerwa cyane, akaba atarahindutse, atarajyanye n’iby’isi ngo agurukane n’ibiguruka, mbese ngo abe uwa systeme y’abantu, ahubwo agakomeza kubaho arinzwe n’Ijambo ry’Imana.

Iri somo ry’ingirakamaro, ni urumuri rwamurikira urubyiruko rurimo gushaka uko rwaguma mu mababa y’Imana, dore ko abenshi baba bifuza gukorera Imana, ariko bakananirwa gukomeza guhatana.

5. Kubasaba kwitandukanya n’urwenya rwuzuyemo amagambo umukristo yatinya kuvuga

Nubwo Gen-Z Comedy ari urubuga rufasha impano nyinshi kuzamuka, birasaba ubwitonzi ku magambo avugirwa ku rubyiniro. Mu bigaragara, hari amagambo akomeye akunze kuvugwa, atajyanye n’indangagaciro z’Umukristo. Hari aho usanga ubusambanyi buhinduwe urwenya, cyangwa ibintu by’Imana bigafatwa nk’urwenya.

Aime Uwimana akwiye gutanga ubutumwa busobanutse, akabaganiriza, atabacira urubanza ahubwo abereka ko umuhanga mu rwenya ashobora gutuma abantu baseka atiteranyije n’Imana, akubaha Imana n’ijambo ryayo.

Dushingiye ku nyigisho ya Pawulo

Mu buryo bw’inyigisho, Aime Uwimana ashobora kubasaba kwitandukanya n’urwenya cyangwa amagambo yuzuye umwanda, ubusambanyi no gusesereza iby’Imana, abinyujije mu butumwa buri mu Befeso 5:3-4, aho Pawulo yanditse ati:

“Ariko gusambana n’ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk’uko bikwiriye abera, cyangwa ibiteye isoni cyangwa amagambo y’ubupfu, cyangwa amashyengo mabi kuko ibyo bidakwiriye, ahubwo mushime Imana.” (Abefeso 5:3-4)

Pawulo si uko yanze urwenya cyangwa gusabana, ahubwo yagaragazaga ko hari amagambo atajyanye n’indangagaciro z’Umukristo, cyane cyane iyo avugiwe mu ruhame cyangwa asetsa abantu mu buryo bwo gusuzugura iby’Imana, abakiranutsi cyangwa abiyeguriye Imana.

Ashobora kuvuga ati: “Sinabura kubibutsa ko hari amagambo Umukristo adakwiriye kuvuga, kuko Ijambo ry’Imana ritubwira ko amagambo ateye isoni, y’ubupfu cyangwa urwenya rubi bidakwiriye.

Ntabwo Imana yanga gusetsa, ahubwo inenga urwenya rusebya ibyera. Hari amagambo asa nk’aho ameze neza mu kuyumva, ariko akangiza iby’ubugingo. Mureke dukure amagambo y’ubusambanyi n’ibindi byose byadutandukanya n’Imana mu nzenya zacu.”

Ashobora no gukomeza atanga icyizere, ati: “Nubwo waba uri umunyarwenya, ushobora gutuma abantu baseka ariko ugakomeza kuba igikoresho cy’Imana. Imana ikoresha abantu bafite impano zitandukanye, kandi n’urwenya ni rumwe muri zo, iyo ruvugiwemo amagambo yubaka, Imana iranezerwa.”

Aime Uwimana ntiyaba ahanganye n’abanyarwenya, ahubwo yaba asaba ko rushyirwa mu murongo mwiza, nk’uko Bibiliya ibisaba. Ibi byose yabivuga adashinja cyangwa atavuze nabi abanyarwenya, ahubwo nka mukuru wabo mu gakiza, akabereka inzira nziza, agatanga urugero rwe, akabatera imbaraga zo gukoresha impano zabo mu buryo buzima, bwubaha Imana.

Mu gihe isi ikeneye guseka no kuryoherwa n’ubuzima, ntitwakwibagirwa ko umuntu ari umwuka, afite ubugingo, kandi Imana imukeneye uko ari. Igihe nk’iki, aho igitaramo nk’Gen-Z Comedy gikurura imbaga, kikanyura mu bitangazamakuru bikomeye birimo YouTube, ni amahirwe atagomba gupfushwa ubusa.

Aime Uwimana afite amahirwe adasanzwe yo kuba ijwi ry’Imana muri icyo gitaramo. Kuramya Imana imbere y’urubyiruko, kubaha impanuro, no kubaganiriza ku buzima bwo kwizera, ni igikorwa cyera gishobora kurokora benshi. Muri uru rugendo, ubutumwa bwe bushobora guhindura amateka y’ubuzima bwa benshi, kandi ibyo ni byo bifite agaciro gahoraho.

Wowe uri Gen Z, ntiwirengagize ko Imana ikeneye ko ukoresha impano yawe uyihimbaza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.