× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Joy’s Comedy: Pastor Rugamba Ernest yahumurije imiryango n’urubyiruko rutinya kurushinga

Category: Comedy  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Joy's Comedy: Pastor Rugamba Ernest yahumurije imiryango n'urubyiruko rutinya kurushinga

Pastor Rugamba Ernest yitabiriye igitaramo Joy’s Comedy mu rwego rwo gukiza imitima y’abashakanye n’urubyiruko rutinya gushinga ingo.

“Urwenya si urwa gikristo, ariko umutima ukomeretse ntushobora gutegereza icyumba cy’amasengesho gusa. Hari ubwo uvurirwa no mu rwenya rubumbatiye ubujyanama.” Ayo ni amagambo ya Pastor Rugamba Ernest, umushumba mu itorero rya Living Word Temple, mu kiganiro yagiranye na Paradise nyuma yo kwitabira igitaramo Joy’s Comedy, cyabaye ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2025.

Iki gitaramo cyabereye muri M Hotel, iherereye mu Mujyi wa Kigali, Kanogo, ahahoze hitwa mu Kiyovu cy’Abakene hafi ya Onomo Hotel. Ni igitaramo kidasanzwe cyatangiye kuba ngarukakwezi, kigamije gufasha imiryango n’urubyiruko kubana neza, kwiyubaka no kurwanya ibibazo byugarije imiryango imwe n’imwe.

Igitaramo gitegurwa na kompanyi y’urwenya Joy’s Comedy, iyobowe na Etienne Iryamukuru, uzwi cyane nka Etienne Comedian watangiriye mu itsinda rya “Bigomba Guhinduka”

Iki gitaramo kitabiriwe n’abashakanye batandukanye, cyane cyane abakurikirana ikiganiro “Tuzubake” gitambuka kuri BTN TV buri wa Kabiri no ku Cyumweru kuva Saa Yine kugeza Saa Sita z’ijoro.

Mu magambo ya Pastor Rugamba, iki gitaramo cyari icy’urwenya, ariko nanone kiba kigamije no gutanga inyigisho zubaka ingo zibanye mu makimbirane, ndetse no gufasha abagize ibibazo mu rushako. Ibi bikorwa hifashishijwe urwenya, ibiganiro by’ubujyanama, umuziki n’imyidagaduro nko kubyina—hagamijwe kubyutsa ibyishimo by’abitabiriye.

Muri icyo gitaramo, hatanzwe ibiganiro by’ubujyanama byarimo abanyamakuru bakomeye n’nzobere mu mibanire. Pasiteri Rugamba Ernest yari yicaranye na Dr. Shangazi Jane, MC Anita Pendo, ndetse na Pastor Yeremiya, mu gihe yigishaga abantu uburyo bwo gukemura amakimbirane y’urugo, ndetse akanatanga ibisubizo ku bibazo urubyiruko rwibaza bituma rutinda gushaka.

Habaho n’ubukangurambaga bugamije kurwanya inda zitateganyijwe mu rubyiruko, aho umugore witwa Nyirabagande atanga udukingirizo ku buntu nk’igikorwa cyo kwigisha no gukumira ibibazo byugarije urubyiruko rudasobanukiwe ingaruka z’imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ubutumwa bwa Pastor Rugamba Ernest

Mu nyigisho ye, Pastor Rugamba yatangiye asubiza ibibazo byinshi by’urubyiruko rugaragaza ubwoba bwo gushinga urugo. Yagize ati: “Ab’urubyiruko ntibategurwa hakiri kare, ngo bategurwe ku bibera mu ngo.

Bagomba kumenya ko badakwiriye gutinya gushaka, ngo bavuge bati: ‘Ubwo ruriya rugo rusenyutse cyangwa runaniranye, nanjye sinkwiriye gushaka.’ Oya, si ko biri, na bo bakwiriye kugerageza bagashinga imiryango, ahubwo bagaharanira ko iba myiza.”

Pastor Rugamba yagaragaje ko nubwo insengero z’itorero za Living Word Temple zahagaritswe by’agateganyo na RGB, itorero ritambuwe ubuzima gatozi. Yemeza ko akomeje umurimo w’Imana, kandi ko igihe insengero zizongera gufungura, na bo bazasubira mu bikorwa by’ivugabutumwa mu buryo busanzwe.

“Urwenya si urwa gikristo, ariko bantumiye nka pasiteri. Gutumira pasiteri mu gitaramo cy’urwenya ni ibintu bifite ishingiro, kubera ko muganga ntavura bamwe ngo yirengagize abandi. Abamugana, uko baba bameze kose, arabavura atitaye uko bameze.

Na Pasiteri avura abantu mu buryo bw’umwuka n’amarangamutima atitaye ku madini babarizwamo cyangwa ibindi bikorwa babamo. Nge bantumiye ngo mfashe abantu mu marangamutima no mu bitekerezo.”- Pastor Rugamba Ernest

Icyo Joy’s Comedy iharanira

Iki gitaramo cyihariye kitezweho gukomeza kuba umuyoboro wo guhuza ingo zibanye neza n’izifite ibibazo, zirimo amakimbirane, ibikomere byo mu mutima, n’imibanire icumbagira. Kizajya kiba buri kwezi, kandi nta we uhejwe – baba abagize ibibazo cyangwa abashaka gusa kuganira, kwishima no kwiga uko bakomeza gusigasira urugo.

Pastor Rugamba Ernest azwi mu kiganiro Tuzubake kinyura kuri BTN TV ku wa Kabiri no ku Cyumweru mu masaha y’umugoroba

Pasiteri Rugamba Ernest yari yicaranye na Dr. Shangazi Jane, MC Anita Pendo, ndetse na Pastor Yeremiya

"Nyuma y’igitaramo twanagacishijeho turabyina"- Pastor Rugamba

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.