Ubwo Fally Merci yavaga mu gitaramo cya Israel Mbonyi yavuze amagambo akomeye ku buryo yandika indirimbo, ukumva Imana atigeze ayivuga.
Mu ijoro ryo ku wa 5 Ukwakira 2025, mu Intare Conference Arena, umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana Israel Mbonyi yamuritse album ye ya gatanu yise ‘Hobe’, imbere y’imbaga y’abafana bari buzuyeyo.
Muri icyo gitaramo cyaranzwe n’amarangamutima menshi biturutse ku guhimbaza byimbitse, umunyarwenya Merci Fally na we yari ahari.
Avuye mu gitaramo, Merci ntiyatinze gutanga ibitekerezo byamuvuye ku mutima, ashimangira ubuhanga bwa Mbonyi mu gutanga ubutumwa bw’Imana mu buryo budasanzwe.
Mu butumwa yatanze nyuma y’iki gitaramo cyamaze amasaha asaga atanu, Merci yagize ati:
“Mbonyi avuga Imana ukayumva, nta yo avuze. Yewe Mutima wange we, Karame, Ese nawe uramukunda? Nta we avuze!”
Merci, washinze Gen-Z Comedy, yavuze ko atari asanzwe ajya mu bindi bitaramo uretse iby’urwenya, ariko ko ibya Mbonyi ari ibirenga imyidagaduro isanzwe: “Nta bindi bitaramo njyamo bitari urwenya, ariko ibya Mbonyi byo mbijyamo.”
Yavuze ibi nyuma yo kuririmbirwa indirimbo nshya iri mu njyana ya Amapiano, kimwe mu byatumye abantu bose bajya mu bicu ubwo Mbonyi yatangiraga igitaramo cye n’indirimbo ye “Nina Siri”, agakomereza ku ndirimbo nshya zose ziri kuri album ye nshya “Hobe”.
Merci yakomeje avuga uburyo Mbonyi adakoresha izina ry’Imana cyangwa Yesu kenshi mu ndirimbo ze, ariko ugasigara uzi neza uwo yavugaga: “Mbonyi ni umwanditsi mwiza cyane. Aravuga ati: ‘Ningerayo nzaririmba rwa rukundo yanyeretse’, ntavuge izina, ariko ugahita umenya uwo avuze.”
Avuga ku kuba yuzuza buri gihe aho yakoreye ibitaramo, Merci yagize ati: “Ibi ntiwabigeraho udasenga. Mbonyi arasenga”
Yatanze urugero ku ndirimbo “Ndanyuzwe”, aho avuga ko n’ubwo izina ry’Imana ritavugwa, buri wese uyumvise ahita yumva neza ko ari Imana irimo kuvugwa.
Igitaramo cya Israel Mbonyi cyarangiye mu masaha ya Saa Tanu n’igice z’ijoro, bamwe mu bafana batashye bababaye kuko bataramenyera kuva aho umuziki mwiza ukiri gucurangwa. Nubwo byari biteganijwe ko abantu bagenda buhoro buhoro kubera igihe n’aho cyaberaga, urukundo n’amarangamutima Mbonyi yateye abantu ntibyarangiye.
Merci Fally ari mu bagarutse bavuyeyo batanyuzwe, kubera ko igihe cyabaye gito ugereranyije n’ibyishimo yahakuraga – kubera uburyo bwihariye Mbonyi atanga ubutumwa.
Mu magambo ye, Merci yasoje agira ati: “Avuga wa mugabo, ukumva ni Imana. Umenya ko ari kuvuga Imana, nta yo yavuze.”
Ibyo byerekana ko Mbonyi atari umuhanzi usanzwe, ahubwo ko ari umuramyi wafashe imitima akayigarurira.
Fall Merci, umunyarwenya washinze Gen Z Comedy atungurwa no kumva indirimbo za Mbonyi ntiyumvemo ijambo Imana cyangwa Yesu, ariko akamenya ko ari bo yaririmbaga
Mu ijoro ryo ku wa 5 Ukwakira 2025, mu Intare Conference Arena,
Israel Mbonyi yamuritse album ye ya gatanu yise ‘Hobe’, imbere y’imbaga y’abafana bari buzuyeyo.