× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nzagendana n’umuryango wanjye! Itorero rya Kaminuza SDA Church ryabahishiye lbanga

Category: Ministry  »  February 2024 »  Alice Uwiduhaye

Nzagendana n'umuryango wanjye! Itorero rya Kaminuza SDA Church ryabahishiye lbanga

Icyiciro cy’umuryango gikorera mu itorero ry’Abadiventise b’umunsi wa Karindwi cyatangije ibyumweru bibiri by’amavuna, cyatangiye kuri uyu 10 Gashyantare 2024 kugeza 24 z’uku kwezi.

Aya mavuna yatumiwemo korali z’abashyitsi nka korali Perle de vie yo muri AUCA na Korali Abagenzi yo ku Muhima n’amakorali yose akorera muri iri torero rya Kaminuza SDA Church nka korali Esperance vivant, Pepineur du seigneur, Jasper singers, Ratrompet, Salem messengers, True friends, God’s flock ndetse na Merry Melody Family Choir. Ndetse hazaba hari n’umwigisha Habiyaremye Edison.

Paradise yegereye umwe mu banyetorero Mukeshimana Furahab maze adutangariza ko "muri iki gihe ubona uko imiryango bitameze neza, aya mavuna ni nko gukora ubukangurambaga cyangwa kwibutsa abantu ko umuryango ko ari ryo shingiro ry’ubukiristo".

"Umuntu adafite umuryango muzima ntiyagira n’ejo hazaza hazima ndetse n’ejo hazaza ntihaba ari hazima nta torero ryaboneka ndetse ntanimbaraga z’igihugu z’ejo hazaza zaba zihari. lkindi inzira ijya mu ijuru ntago umuntu akwiye kuvuga ngo ayigiyemo wenyine ahubwo ni ukubwiriza ubutumwa muri rusange kugira ngo abantu Bose bagaruke ku Mana."

"Niyo mpamvu waba uri umusore, waba uri umwana, waba uri umusaza ariko ubarirwa mu muryango". Yunzemo ati: "Niba uri n’umunyeshuri umuryango muri kumwe yaba uba hanze abantu mubana cyangwa mwegeranye na we ni umuryango rero ni ikaze ku bantu bose ni mu minsi isanzwe ni uguhera sakumi nimwe".

"Mu by’ukuri nk’uko, inzira ya mbere yo kujya mu ijuru itangirira mu rugo aho uba kuko niho hantu hambere ukwiye gukirizwa utoza abo mubana inzira y’agakiza kuko ntago agakiza kagaragara hanze ariko mu rugo Ari amakimbirane gusa.

Umunyarwanda wa kera maze arareba aritegereza maze agira ati :" Ijya kurisha ihera ku rugo". Burya nujya no kubwiriza uzahere ku bo mu nzu yawe niho irembo ry’ ijuru ritangirira".

Ntuzacikwe n’iki giterane kidasanzwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.