× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yuko inzu y’umupfumu Rutangarwamaboko ikongotse hari abavuze ko ari Imana yamuhannye

Category: Health  »  February 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Nyuma yuko inzu y'umupfumu Rutangarwamaboko ikongotse hari abavuze ko ari Imana yamuhannye

Inzu y’umupfumu bamwe bavuga ko akomeye mu mwuga we wo gupfumagura Nzayisenga Modeste uzwi Rutangarwamaboko, nyuma y’uko ifashwe n’inkongi y’umuriro mu buryo butunguranye, abantu benshi cyane barahamya ko Imana yo mu Ijuru ari yo yashakaga kumucishaho akanyafu.

Iyi nzu iherereye mu Murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, yibasiwe n’umuriro irashya irakongoka ntihamenyekana impamvu yabyo. Uretse kubona iri gushya gusa, icyateye iyi nkongi cyakomeje kuba urujijo.

Nubwo ari inkuru ibabaje kuri Rutangarwamaboko no ku muryango we, ndetse n’Igihugu cyose muri rusange (iterambere ry’umuturage ari ryo ry’Igihugu, kwangirika kw’ibikorwa by’umwe mu baturage bakigize ni igihombo ku Gihugu cyose), bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga baboneyeho kuvuga ko ari Imana yamuhannye, cyane ko mu gitabo cyayo Bibiliya iciraho iteka ubupfumu n’ibindi bigendanye na bwo.

Bagize bati: “Imana ze zarakaye se, zivumbuye? Cyangwa Imana yacu ya Isirayeli yamucakiye, irazingazinga imushyira mu gafuka k’ibro 25, maze ihonda hasi?”

  “Abazimu bayitwitse”,
  “Ni uko Imana yatwitse i Sodoma n’i Gomora”,
  “Nakizwe kandi bikitwa none, kuko natakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, na we arashya. Mu mwanya muto araba akongotse.”

Uyu we yarengejeho amagambo ari muri Yohana 3: 16, avugwamo iby’uko Imana yatanze Umwana wayo w’Ikinege, kugira ngo umwizeye wese atazarimbuka, ahubwo azabone ubugingo buhoraho.

Abakurambere barakaye, ahubwo asuzume arebe icyo yabimye muri iyi minsi”. "Imana yambaza imutabare.”

Gusa ku rundi ruhande, abenshi bashobora kuba barasobanukiwe amagambo avugwa muri Bibiliya agira ati: “Umushitsi cyangwa umushitsikazi, n’umupfumu cyangwa umupfumukazi ntibakabure kwicwa, babicishe amabuye. Urubanza rw’amaraso ni we ruzabarwaho.” Abalewi 20:27. Ibi byabwirwaga Isirayel ya kera.

Umupfumu Rutangarwamaboko yibasiwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko inzu ye ikongotse

Inzu ye yafashwe n’inkongi batazi icyayiteye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.