Ku wa 27 Gashyantare 2024 ni bwo ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo guhamya Pasiteri Apôtre Yongwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse agahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ubu Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe uhamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ahanishwa igihano cy’igifungo gisubitse cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750 Frw.
Rwavuze ko ibyo bihano bisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe. Rushingiye ku kuba yaraburanye yemera icyaha, bisobanuye ko Apôtre Yongwe wari ufungiwe muri Gereza ya Mageragere agomba guhita afungurwa kuko igihano cye cyasubitswe.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu bihe bitandukanye, Apôtre Yongwe yashukishaga abantu kubatinyisha ikibi kugira ngo bamuhe amafaranga abasengere abandi akabizeza icyiza.
Urukiko rwasuzumye niba ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha byashingirwaho ahamwa n’icyaha. Bwagaragaje ko ubwo Yongwe yerekwaga amashusho abwiriza ndetse anasaba abantu kuzana amaturo ngo babone ibyo babuze, yemeye ko ari aye.
Urukiko rushingiye ku itegeko ryerekeye itangwa ry’ibimenyetso mu nkiko, rwagaragaje ko kuba Apôtre Yongwe yemera icyaha, rusanga yaragikoze kandi agomba kugihanirwa.