× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma y’ibitaramo bidasanzwe muri Canada, Ben na Chance binjiranye mu Rwanda indirimbo bise "Abagenzi"

Category: Artists  »  June 2024 »  Alice Uwiduhaye

Nyuma y'ibitaramo bidasanzwe muri Canada, Ben na Chance binjiranye mu Rwanda indirimbo bise "Abagenzi"

Serugo Ben n’umugore we Mbanza Chance nyuma yo kwandika amateka akomeye mu gihugu cya Canada bashyize hanze indirimbo bise "Abagenzi".

Couple ya Ben na Chance ni amazina azwi cyane mu kibuga cya Gospel ndetse no mu itsinda ryabimburiye ayandi Alarm Ministries. Iri tsinda ry’ abaririmbyi Ben na Chance baherutse gukora ibitaramo by’amateka mu gihugu cya Canada guhera ku itariki ya 27 Mata muri Ottawa bakomereje muri Toronto kuri 04 Gicurasi, 11 Gicurasi (Edmonton), 18 Mata muri Vancouver, Winnipeg kuri 25 Gicurasi ndetse na 1 Kamena muri Montreal.

Kuri uyu 21 Kamena 2024 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana indirimbo y’aba baramyi bise "Abagenzi". Ni indirimbo nziza cyane ije nyuma y’iyo baherutse gushyira hanze yabimburiye ibitaramo basoje muri Canada bise Kiganjani. Ni indirimbo yaje mu gihe iyi couple nayo yageze mu Rwanda nyuma y’ukwezi kurenga bari muri Canada.

Muri iyi ndirimbo ihanganye ubuhanga budasanzwe batangira bagira bati: "Bose bakoze ibyaha bose baranduye habura numwe gusa washyikira ubwiza bw’lmana, bose baracumuye bahinduka abagome amaso y’uhoraho abura numwe ukwiriye. Bigishijwe ijambo ry’ukuri ariko baranga bagaragarwaho n’umugayo, basomye ibyo lmana yandikishije babwiwe inzira yukuri barayiyoba. "

Yesu araza abasangaho baruhiye iyo mwitwaro yabo abambika gukiranuka kudaterwa niyo mirimo yabo namba abaha ijambo ry’agakiza gakomoka mu maraso yiwe gusa.

Mu busanzwe aba baramyi bazwiho kwandika indirimbo zifitanye isano n’ubuhamya bwabo bwite ku bw’ imirimo Uwiteka yakoze kubuzima bwabo. Indirimbo zabo Kandi zirakundwa cyane kuko ziba zuzuye ukuri kw’ ibintu bigaragara bitari ibitangaza by’ abasogokuruza bo muri Bibiliya. Aha dusangamo nka "Yesu arakora", "Munda y’ingumba", "Impano y’ubuzima", "itegure urahetse" ndetse na "Zaburi" itajya irambirwa mu matwi y’abantu ".

Ben na Chance bafitanye abana batatu kuri bo bavuga ko ari impano bahawe n’Imana nyuma yo gupfusha imfura yabo bamaze imyaka itatu batarongera kubona urubyaro, ibyatumye bajya kwivuza ahantu hatandukanye bakababwira ko batazongera kubyara, ari na ho bashingira cyane ubuhamya bw’indirimbo zabo

Ben na Chance bageze mu Rwanda nyuma yibitaramo bidasanzwe bakoreye muri Canada

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.