× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nubwo abanyamadini bayihaye umugisha, Fanta (Soda) ni kimwe mu binyobwa bitatu byatuma usaza imburagihe

Category: Health  »  April 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Nubwo abanyamadini bayihaye umugisha, Fanta (Soda) ni kimwe mu binyobwa bitatu byatuma usaza imburagihe

Nubwo amatorero menshi n’amadini amwe n’amwe afata ibinyobwa bisembuye nk’ikizira bashingiye kuri Bibiliya, abashakashatsi bagaragaza ko bimwe mu bidasembuye bishobora kugira ingaruka mbi, yewe bikaba byarusha n’ibisembuye.

Muri iyi nkuru turagaruka ku binyobwa bitatu byangiza ubuzima, harimo n’ibidasembuye.
Nk’uko Umubwiriza yabivuze, twifuza kubaho iteka tudapfa, iyo ikaba ari yo mpamvu duhora dushaka ikintu twakora kugira ngo tugire ubuzima bwiza, kandi tunarambe (Umubwiriza 3:11).

Muri ubwo buryo, Paradise yakusanyije amakuru avuga ku binyobwa bitatu abahanga bagaragaje ko bibangamira uruhu rw’umuntu, bigatuma asaza vuba ndetse n’icyizere cyo kubaho kikagenda nka nyomberi, yifashishije ibinyamakuru bitandukanye birimo ibyo mu Rwanda no hanze, urugero nk’ubushakashatsi n’inyandiko yo ku rubuga rwa New York Times Post.

1. Ibisindisha (inzoga zisembuye, ni ukuvuga izirimo alukolo)
Inzoga zishyirwa imbere mu byongera ibyago byinshi byo gusaza hakiri kare. Umusemburo ubamo unyunyuza amazi aba ari mu ruhu bigatuma umuntu asa nk’uwumagaye, ari byo bituma uruhu rusaza, bityo bikanongera ingaruka nyinshi zirimo n’urupfu.

Umusemburo utuma ubwonko busaza, ari na byo bituma umubiri udakora neza. Ibinyobwa byiganjemo ibisindisha, birimo umusemburo (alukolo), bigira ingaruka ku rwungano ngogozi, ndetse bikanica n’urugingo rw’umwijima.

Izindi ngaruka iki kinyobwa kigira harimo guhindura imikorere y’ubwonko, ndetse bigatuma umuntu ananirwa no gusinzira. Iyi mihindukire mu mikorere y’ibice bitandukanye by’umubiri ni yo ituma umuntu ashobora gusaza cyangwa akicwa no guhangayika imburagihe.

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Oxford, bakoze ubushakashatsi ku bantu barenga ibihumbi 200, aho bagaragaje ko uko umuntu anywa ingano nyinshi y’ibisindisha birimo alcohol aba yongera ibyago byo kwangirika kw’agace kitwa ’telomere’ kaba kagize ikitwa chromosome y’utunyangingo tw’umuntu, tunagenzura imikurire.

Iyo utwo duce dukomeje kwangirika, tugenda tuba tugufi cyane, ibi bituma habaho kugwingira kw’uturemangingo bityo umuntu agatangira gusaza byihuse.

Birashoboka ko izi zitaba impamvu zihagije zatumye amadini n’amatorero amwe n’amwe abuza abayoboke bayo kunywa inzoga, ariko ububi bwazo bugaragaza ko bafashe umwanzuro mwiza, cyane ko uretse kwangiza ubuzima zitera isindwe, kandi uwasinze akora ibintu bibi, ari na yo mpamvu Leta isaba Abanyarwanda kunywa less (gake), kuko inzoga zitari nziza.

Ku rundi ruhande, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima, byaba byiza uwahisemo kutanywa inzoga agenzuye n’ibyo anywa yita ko bidasembuye, kuko na byo birimo ibyangiza kurusha inzoga (ibirimo alcohol). Ibyo ni byo tugiye kugarukaho.

2. Fanta abenshi bita Soda
Fanta, iza ku mwanya wa kabiri mu binyobwa bishobora kwangiza umubiri. Bitewe n’ingano nyinshi y’isukari iboneka muri ibi binyobwa bizwi ku izina rya Soda cyangwa Fanta, bivugwa ko byongera igipimo cy’isukari mu mubiri w’umuntu uyinywa kenshi.

Inzobere zigaragaza ko ibi biri mu biteza imikorere idasanzwe y’utunyangingo tw’umubiri, ari na byo bishobora gutuma umuntu asaza atari abyiteguye.

3. Ikawa
Ikawa na yo wavuga ko nta musemburo ubamo, ariko igira uruhare runini mu gutuma uruhu rw’umuntu rusaza cyane, ikanangiza umubiri muri rusange.

Nubwo ikinyobwa cy’ikawa bikunze kugarukwaho ko kigira ingaruka nziza ku buzima harimo nko kuba gifasha ubwonko n’igogora gukora neza, nyamara burya ikinyabutabire cya caffeine kiyibonekamo kigira uruhare mu gukamura amazi menshi yo mu mubiri no mu ruhu. Uko umubiri w’umuntu utakaza amazi menshi ni na ko asaza bikagaragara n’inyuma.

Abayinywa kenshi bagirwa inama yo kujya bitoza no kunywa amazi menshi, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’iki kinyobwa, zirimo gutakaza amazi menshi y’umubiri.

Birashoboka ko hari n’ibindi binyobwa bidasembuye bishobora guteza akaga mu buzima bw’umuntu. Ni iby’ingenzi kumenya ko impamvu bamwe bahisemo kutanywa inzoga ari ku bw’inyungu z’ubuzima bwabo, bityo wajya no kunywa ibidasembuye ukibanda ku bitagira ingaruka zikomeye cyane ku buzima.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.