× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Noheli irabura umunsi 1: Abadive batizihiza Noheli baterwe amabuye kandi bemera ko Yesu ari Umwami?

Category: Ministry  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Noheli irabura umunsi 1: Abadive batizihiza Noheli baterwe amabuye kandi bemera ko Yesu ari Umwami?

Buri mwaka mu kwezi k’Ukuboza, isi yose yuzura indirimbo za Noheli, imitako, impano n’ibirori. Mu masoko, mu mashuri, mu mihanda no mu ngo, Noheli iba iri hose. Ariko se, abatayizihiza kandi bemera ko Yesu ari umwami bafatwa bate?.

Noheli ni umunsi utabona aho uhungira. Ariko se ni gute byifashe ku Badivantisite b’Umunsi wa Karindwi batemera kwizihiza Noheli, nyamara bakemera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’abantu?

Abadivantisite, ku rubuga rwabo rwa Instagram bavuga ko Noheli ari umunsi udafite akamaro kurusha indi kuri bo ku buryo bawuhugiraho, ariko bakavuga ko nta ho bawuhungira nubwo bo ubwabo batayizihiza. Ntibahunga abantu, ntibahunga amagambo, ntibahunga ibirori bibera hafi yabo.

Ariko bahisemo kudashyira ukwizera kwabo ku itariki ya 25 Ukuboza, kuko Bibiliya itigisha ko Yesu yavutse kuri uwo munsi, kandi na none ntitubwirwa na Bibiliya kwizihiza ivuka rye, ahubwo dusabwa kwibuka urupfu rwe n’umuzuko we.

Icyakora, kutizihiza Noheli ntibivuze kwanga Yesu, kandi ntibivuze no kwibasira abayizihiza. Umudivantisite w’Umunsi wa Karindwi asabwa kudacira urubanza abandi, ntarakarire abizihiza Noheli, kandi ntabe umugome ngo yuke inabi abamwifuriza Noheli nziza.

Ahubwo, iyo aganirijwe ku ivuka rya Yesu, aboneraho amahirwe yo kwagura ikiganiro akakigeza ku buzima bwa Yesu bwose: umurimo we, urupfu rwe, umuzuko we n’icyo akomeje gukora ubu nk’Umuhuza mu ijuru.

Ku rubuga rwabo bakomeza bavuga ko Noheli ishobora kuba amahirwe yo gutanga ubuhamya. Nk’uko Itorero ry’Abadivantisite ryabivuze rigira riti: “Ntugomba gutsinda impaka z’iminsi mikuru. Ahubwo ukwiriye: gufasha abantu kumenya Kristo, no kumenya impamvu ari ingenzi, mu bihe byose.”

Ikindi, Abadivantisite bibutswa kugenzura imirire n’imyitwarire muri ibi bihe. Akenshi Noheli iba igihe cyo kurya no kunywa birenze urugero, bigatuma abantu bibagirwa ibifite agaciro karambye. Umukristo agomba kwibaza ati: Ese ibyo ndya n’ibyo nywa byubaka umubiri n’umwuka wanjye, cyangwa biranshimisha gusa?

Noheli kandi igomba kuba umwanya wo kwigisha abana. Si mu Kuboza gusa abana bigishwa ubugwaneza, ubuntu, kubabarira n’imico myiza, ahubwo ni umuco ukomoka kuri Kristo ugomba gutozwa umwana umwaka wose. Ibyiza by’Imana ntibigira igihe cyabyo, ni ubuzima bwa buri munsi.

Muri ibi bihe, aho kwishora mu mpaka z’ukwizihiza cyangwa kutizihiza Noheli zabaye nyinshi, umukristo agomba kwibanda ku butumwa bw’agaciro: kwigisha abantu ubugwaneza, kubabarira, kugira intego, no gusobanura igikorwa cyo gucungurwa. Ikibazo gikomeye si “Ese Noheli turayizihiza?”, ahubwo ni iki: “Ni gute nafasha umuntu kwegera Yesu?”

Yesu Kristo: Umwami ufite inkomoko isobanutse

Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo butwereka neza inkomoko ya Yesu Kristo, uhereye kuri Aburahamu, ukanyura kuri Dawidi, kugeza kuri Yozefu na Mariya. Ibi bisekuru byerekana ko Yesu ataje nk’igitekerezo cya Noheli, ahubwo yaje nk’uwo gusohoza amasezerano y’Imana, Umwami wabasezeranyijwe, wavutse ku bushake bw’Imana binyuze ku Mwuka Wera.

Matayo agaragaza ko Yesu yiswe Emanweli, bisobanura ngo “Imana iri kumwe natwe”. Icyo ni cyo cy’ingenzi kurusha itariki iyo ari yo yose. Yesu ntiyaje ngo atwigishe kwizihiza umunsi, ahubwo yaje kuducungura, kuduhindura no kuduhesha ubugingo.

Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ntibizihiza Noheli, ariko bizihiza Kristo buri munsi mu mibereho yabo. Ntibaterwa amabuye, ntibakwibasirwa, kuko na bo bemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza. Ahubwo, muri ibi bihe bya Noheli, bose bakwiriye kwibaza bati: Ese Kristo agaragarira he mu byo ndi gukora, mu byo mvuga, no mu mibereho yanjye?

Kuko mu by’ukuri, Kristo si uwo mu Kuboza gusa, ni uw’ibihe byose.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.