Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 13:36 hagira hati: "Kuko Dawidi amaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cye arasinzira, ashyirwa kuri ba sekuruza arabora".
Imyaka icumi irashije Gospel ibuze Intwari dore ko no mu midari habamo imidende. Hashize imyaka 10 umuziki wa Gospel n’igihugu muri rusange babuze umunyamakuru Kanyamibwa Patrick witabye Imana tariki ya 10 Nzeri 2014 azize impanuka ya moto.
Ni urupfu rwaciye igikuba abanyarwanda, rwatumye benshi baririmba indirimbo y’umuheto nk’uko Abisiraeli bajyaga babigenza mu gihe cy’umwami Dawidi, benshi batutse urupfu bararwandagaza, ntekereza ko iyo barugiraho ubushobozi n’ubutware ruba rutakirangwa kuri iyi si ruzira gutwara Kanyamibwa Patrick, intwari yari yuje igikundiro, impirimbanyi yahirimbaniye gushakira inzira Gospel.
Si mu Rwanda gusa dore ko no mu mahanga yagezeyo nk’uko muza kubikurikirana mu kiganiro Paradise yagiranye na Peter Ntigurirwa bakoranye ku isange.com. Uru rupfu rwa Kanyamibwa rwatumye inkoramutima ze zishinga ikirenge mu cya Dawidi ziramuririra nk’uko Dawidi yaririye Yonatani mu ndirimbo y’agahinda.
Ni indirimbo iri muri 2 Samweli 1:26-27 havuga ngi “Unteye agahinda mwene data Yonatani, wambereye uw’igikundiro bihebuje. Urukundo wankundaga rwari igitangaza, rwarutaga urukundo rw’abagore. Erega abanyambaraga baraguye, N’intwaro zabo zirashize!”.
Patrick Kanyamibwa watabarutse ku myaka 32, ni ikigero kimwe cy’imyaka Kristo yari afite ubwo yapfiraga isi yose dore ko nawe yari afite imyaka 33. Ku babizi iyi niyo myaka ku bagabo baba bafite Imbaraga z’umurengera zo gukorera urugo n’igihugu.
Korali Jehovah Jireh ya Cep ULK mu ndirimbo yayo "Umugeni aratashye" niyo yagize iti: "Mbega inkuru mbi, inkuru iteye ubwoba, wa nkuru we uri inshamugongo, ubwo twumvaga ngo uwacu aragiye, amarira menshi umubabaro, intimba n’agahinda dusigaranye,a bakuru n’abatoya turababaye cyane".
Aba baririmbyi hari aho bagize bati: "Warateguwe bihagije, uradusezera ntitwabimenya, none birangiye wambutse, umukoro ukomeye dusigaranye ni uwo gutwarana tukagerayo tukazabana mu gitondo cy’umuzuko".
Iyo uganiriye n’ababanye na Patrick Kanyamibwa bakubwira ko nawe yateguwe bihagije kuko n’ikimenyimenyi mu gihe cye yakoze ibikorwa byinshi bigamije kuzamura Gospel ishingiye ku kuzanira Kristo iminyago dore ko ibyo kuvangavanga we atabikozwaga. Uramutse wumvise ibigwi bye byakugora kumva ko yatabarutse ku myaka 32 ahubwo benshi bakeka ari nka 60
Aganira na Paradise.rw, Peter Ntigurirwa washinze ikinyamakuru cya Isange gifatwa nk’umuharuro w’itangazamakuru ryo kuri murandasi, yavuze byinshi kuri nyakwigendera Patrick Kanyamibwa. Yavuze ko Patrick ari umusingi muri Gospel akaba afatwa nk’umwe mu bahirimbaniye itangazamakuru ryandika.
Peter Ntigurirwa yagarutse ku bigwi bya Patrick Kanyamibwa
Peter wageze mu itangazamakuru ahagana mu mwaka wa 2007-2008 mu gihe Patrick yari amaze imyaka 4 mu itangazamakuru, icyo gihe Patrick yakoreraga Radio Flash FM yakoreraga ku Muhima muri icyo gihe mu nyubako kuri ubu ikoreramo BTN TV. Muri iyo myaka ni bwo ibinyamakuru bitandukanye byatangiye akazi ko gukorera kuri interineti aho byabimburiwe na The New Times, Isange.com, InyaRwanda.com na Igihe.com.
Peter Ntigurirwa yasobanuye ko Patrick Kanyamibwa muri icyo gihe yakundaga gutumira kuri Flash FM abanyamakuru bakoraga ku binyamakuru byo kuri murandasi bakaganira byimbitse kuri Gospel mu kiganiro cyitwaga "Himbaza" cyatangiraga saa Moya za mu gitondo.
Peter Ntigurirwa akaba yacyebuye abantu biyitirira izina Himbaza avuga ko ari izina ryazanywe bwa mbere na Patrick Kanyamibwa, yungamo ko ryakabaye ’Brand’ y’umuryango wa nyakwigendera.
Peter Ntigurirwa yavuze ko Kanyamibwa muri iyo myaka yakoraga nk’umunyamakuru w’umunyamurava baza no gukorana ku Isange ahagana mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2012 ubwo yakomereza umusanzu we mu gutegura irushanwa rya Groove Award.
Bimwe mu byo Kanyamibwa akwiye gushimirwa mu mboni za Peter ni ukuba ari mu banditsi beza kandi b’abahanga Gospel yagize, impirimbanyi yaharaniye iterambere rya Gospel.
Peter yagize ati: "Yaharaniraga iterambere rya Gospel y’umwimerere dore ko atakundaga ibintu byo kuvangavanga bimwe usanga umuhanzi uyu munsi aririmbye Gospel ejo akaririmba ibindi nk’uko bamwe babigenza kuri ubu".
Yongeyeho ko ibyo bintu hari ubwo yajyaga abipfa na bamwe mu bo mu bindi bisata bitewe n’igitsure n’ishyaka yagiriraga umurimo w’Imana. Yavuze kandi ko Kanyamibwa yari azwiho gusohoza no kunoza icyo yiyemeje.
Yatanze urugero ko iyo yabaga agukeneye, yategeshaga amafaranga ye akaza kukureba. Peter yongeyeho ko Kanyamibwa yabereye urugero rwiza bagenzi be b’abanyamakuru aho yababibyemo ishyaka ryiza ryo kurwanya ibintu byo kuvangavanga muri Gospel.
Ikindi nanone, yavuze ko Patrick yaharaniye imikoranire ya Gospel i Burundi no mu Rwanda aho yahagurukanye na bamwe mu banyamakuru barimo Peter bakorera urugendo i Burundi hagamijwe gufungura imiryango y’imikoranire batangira kujya batumirana mu bitaramo ku mpande zombi. Yaboneyeho no kwishimira urwego Gospel igezeho muri iki gihe bitewe n’itafari ryashyizweho n’abanyamakuru bo hambere.
Kanyamibwa Patrick ni izina ritasibangana muri Gospel
Kanyamibwa Patrick yitangiye Gospel kugeza atabarutse dore ko no ku munsi yakoreyeho impanuka, yatabarutse ubwo yari mu gikorwa cya Groove Awards Rwanda cyo gukusanya amakuru y’abahanzi bagombaga kwitabira iryo rushanwa na cyane ko yari umwe mu bari barihagarariye mu gihugu cy’u Rwanda.
Yakoranye neza n’abahanzi ba Gospel hafi ya bose akabafasha mu bikorwa byabo by’umuziki. Insengero nyinshi zabaga zifite ibikorwa by’ivugabutumwa, ziyambazaga kenshi uyu mugabo wari warihebeye itangazamakuru rya Gikristo.
Inshamake y’ubuzima bwa Kanyamibwa Patrick nk’uko tubikesha inyarwanda.com
Patrick Kanyamibwa yakomokaga mu karere ka Gakenke, akaba yari atuye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Yavutse tariki ya 05 Gicurasi 1982. Ababyeyi be ni Jean Baptiste Nubahumpatse na Kayirere Louise, aba bombi bakaba bakiriho. Amashuli abanza yayize i Gikondo (Kinunga) kuva 1991 kugeza 1997.
Amashuli yisumbuye yayigiye muri Agri–vétérinaire Rushashi: 1997–2000, ayakomereza muri TTC Bicumbi kuva mu mwaka wa 2000 kugeza 2003 aho yakuye impamyabushobozi yo kwigisha. Amashuli makuru yayize muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Itangazamakuru.
Patrick Kanyamibwa yakoze igihe kinini mu muryango wita ku bidukikije witwa ARECO Rwanda Nziza, akaba yari ashinzwe gukusanya no kubika amakuru n’inyandiko zinyuranye, akanagira uruhare mu bushakashatsi ku bidukikije mu ishyamba rya Mukura n’irya Nyungwe.
Nyamara abenshi bamuzi cyane cyane mu itangazamakuru, aho yakoze ku ma Radio anyuranye nka Sana Radio, Radio 10, Radio Flash, Radio Isango Star, aho yatangaga amakuru n’Ibiganiro ku bahanzi b’índirimbo zo guhimbaza Imana. Ku Isango Star yari azwi cyane mu kiganiro Gospel Time Show yafatanyaga na Kwizera Ayabba Paulin.
Kanyamibwa yaje no gukora kuri Radio Inkoramutima mu kiganiro cy’ubucuruzi. Usibye gutangaza amakuru ya Gospel kuri ayo maradiyo twavuze, Kanyamibwa yanakoze ku mbuga za Internet zitandukanye na bwo agatambutsaho amakuru ajyanye n’iyobokamana. Na hano ku inyaRwanda.com yajyaga ahanyuza amakuru y’iyobokamana yabaga yiganjemo ay’abanyempano mu muziki, n’abandi.
Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa yitabye Imana yarakoraga kuri Television yigenga yitwa Family Tv ikorera mu mujyi wa Kigali naho akaba yarakoraga ikiganiro cy’iyobokamana cyitwa Jambo Gospel. Mu bitangazamakuru yakoreye byose, biragoye kubona abahanzi ba Gospel bazamutse batamuciye mu ntoki.
Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa yakoze amahugurwa menshi ajyanye n’umwuga w’itangazamakuru, haba mu Rwanda no hanze yarwo. Patrick Kanyamibwa yabanaga na Mukabacondo Jeanine, bashyingiranywe mu mwaka wa 2010, akaba yaramusigiye umwana umwe w’umuhungu witwa Kenzo Mugisha Kanyamibwa.
Imana ikomeze kumuha iruhuko ridashira.