Umuhanzi wa Gospel yatwitse Imodoka ya Mercedes Benz yahawe n’umupasiteri, avuga ko Imana itabyishimiye.
Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana, Goodluck Gozbert, wo muri Tanzania, yatunguye benshi ubwo yafata icyemezo cyo gutwika imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yari yarahawe n’umupasiteri wubashywe, Prophet Geor Davie, mu mwaka wa 2021.
Prophet Geor Davie yari yarahaye Goodluck iyo modoka mu rwego rwo kumuzamura mu murimo w’Imana no kumwereka ko hari intambwe ateye kuko bahuye.
Mu mashusho yakwirakwijwe, umupasiteri yari yabajije Goodluck imodoka nziza cyane yari yarigeze gutunga, maze amusubiza ko yari afite Toyota Harrier.
Prophet Geor Davie yahise avuga ati: “Ese nturatunga Mercedes Benz? Noneho uyu munsi ndaguha imodoka yo mu bwoko bwa C Class.”
Abari bateraniye mu iteraniro bahise bakoma amashyi, maze Goodluck agira amarangamutima menshi, arapfukama ndetse ararira kubera ibyishimo.
Nyuma yo kuyihabwa, imodoka yajyanywe imbere y’iteraniro, Geor Davie ashyikiriza Goodluck imfunguzo, ndetse aramusengera kugira ngo umugisha ube kuri iyo mpano no ku murimo w’Imana akora.
Ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025, Goodluck Gozbert yashyize hanze amashusho agaragaza uburyo yafashe icyemezo cyo gutwika iyo modoka, avuga ko byari mu buryo bwo kumvira Imana.
Yagize ati: “Nahawe imodoka n’umupasiteri, ariko Imana yambwiye ko ibyo nahawe uwo munsi bitayishimishije. Ibyo nariye muri icyo giterane ndetse n’iyo mpano nta bwo byari bikwiye ko mbigiraho uruhare. Iyo ni yo mpamvu nayitwitse.”
Goodluck yongeyeho ko yiteguye kunengwa n’abantu benshi, ariko ko icyemezo yafashe gishingiye ku gushaka kw’Imana:
"Nzi ko baratanga ibitekerezo bitandukanye, byaba iby’abankunda cyangwa iby’abanzi, ariko ndabubaha mwese. Niba Imana imfashije, hari ibindi byinshi nzavuga ku bwayo. Imana ibahe umugisha.”
Mu mashusho, Goodluck agaragara atwara iyo modoka yari yasize irangi ry’umukara, ayijyana ahantu hitaruye, akayishyiraho essence maze akayitwika kugeza ishwanyutse.
Iki gikorwa cya Goodluck cyavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bagaragaje amarangamutima atandukanye:
Afrikan_dawn_: “Abenshi baramucyurira, ariko iyo Imana iguhaye ubwenge ntugomba kubwitesha.”
• Orlandol.d: “Yakagombye kuba yarayisubije wa mupasiteri.”
• Gnainagi: “Abumva ko ubuzima ari umwuka/ubusa ntibazamucira urubanza.”
• Optify.broxz: “Icyakabaye cyiza, yari kuyimpa njyewe!”
Goodluck yatwitse iyi modoka, nyuma yo kwerekwa n’Umwuka Wera ko kuyihabwa bitashimishije Imana
Pasiteri watanze imodoka
Goodluck watwitse imodoka yahawe