× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni igisubizo ku bafungiwe insengero! Nyarugenge yashimiye Trinity Center for World Mission ikomeje kuba intangarugero

Category: Ministry  »  August 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ni igisubizo ku bafungiwe insengero! Nyarugenge yashimiye Trinity Center for World Mission ikomeje kuba intangarugero

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwasabye imiryango ishingiye ku myemerere kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage bigashinga ikirenge mu cya Trinity Center for World Mission.

Ni nyuma y’igikorwa cyo gutanga serivisi z’ubuvuzi mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Kigali. Ni igikorwa kije gisanga ibindi bikorwa aho iki kigo gikomeje gufasha abashumba b’amatorero kubona amasomo abahesha impamyabumenyi zibemerera kuyobora amatorero yabo nk’uko bikubiye mu mabwiriza ya Rwanda Government Board (RGB) ifite amadini n’amatorero mu nshingano zayo.

Kuri ubu mu Rwanda hamaze gufungwa insengero n’imisigiti hafi 8000 kubera kutuzuza ibikubiye mu mabwiriza yashyizweho n’ikigo cy’Imiyoborere RGB. Rimwe mu mabwiriza akomeje kugonga abayobozi b’amwe mu madini n’amatorero ni ukutagira impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Tewologiya hagamijwe guca akajagari mu nsengero no Kurwanya inyigisho z’ubuyobe.

Mu gihe abanyamadini bari bahangayikishijwe no kuba bagongwa n’itegeko rishya riteganya ko umuntu ushaka kuba umwigisha agomba kuba afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’Iyobokamana (Tewolojiya), kutagira ubumemyi buhagije mu miyoborere (administration) no gucunga umutungo (management) ari nabyo bikunze gukurura induru n’amakimburane mu nsengero, Ikigo cya Trinity Biblical Institute gikomeje kubera benshi igisubizo.

Muri Nyakanga 2018 nibwo Inteko Ishinga Amategeko yatoye Itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’Imiryango ishingiye ku myemerere. Iri tegeko riteganya ko umwigisha agomba kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza mu by’iyobokamana (Tewolojiya), cyangwa indi mpamyabumenyi ya kaminuza hiyongeraho impamyabushobozi yemewe mu byerekeye iyobokamana yatanzwe n’ishuri ryemewe.

Umuryango mpuzamahanga w’ubugiraneza Trinity For World Mission, ubinyujije ku kigo cy’ivugabutumwa rya Trinity Biblical Institute (TBI) ukomeje gufasha abashumba b’amatorero n’abavugabutumwa mu kwagura umuhamagaro no kubona n’impamyabumenyi.

Si ibi gusa kuko ikigo cya TBI cyaje ari igisubizo mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri aho gitanga na serivisi z’ubuzima ku bufatanye n’inzego bwite za leta n’amavuriro.

Ikindi ni uko iki kigo kizwiho kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza. Ibi bikaba bikorwa mu murongo w’Ijambo ry’Imana, doreko na Yesu Kristo yigishaga ijambo ry’Imana akanarishyira mu bikorwa.

Yesu yagaburiraga abashonje nk’uko byanditse muri Yohana 6:10 -11. Yesu ati “Nimwicaze abantu.” Aho hantu hari ubwatsi bwinshi, nuko abagabo baricara, bari nk’ibihumbi bitanu.

Yohana 6:11 "Yesu yenda ya mitsima arayishimira ayigabanya abicaye, n’ifi na zo azigenza atyo nk’uko bazishakaga."

Si ibyo gusa kuko yanakizaga indwara. Muri Matayo 9:6 (ubwo bamuzaniraga umuntu ufite ubumuga), yamukijije yifashishije ijambo ry’Imana. Kristo yamubabariye ibyaha ndetse aramukiza nk’uko iri jambo rigira riti:

"Ariko mumenye yuko Umwana w’umuntu afite ubutware mu isi, bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira icyo kirema ati “Byuka wikorere ingobyi yawe utahe.”

Hagendewe mu murongo w’Ijambo ry’Imana, kuri uyu wa 17 Nyakanga 2024 ku baturage batuye mu Kagali ka Mwendo, Umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, iki Kigo cyakoze igikorwa cy’urukundo cyo kuvura abaturage ku buntu. Ni igikorwa categuwe na Trinity Biblical Institute ikigo gishamikiye kuri Trinity Center World Mission ku bufatanye n’Ibitaro bya Mwendo biherereye mu Murenge wa Kigali.

Ni igikorwa cyaheshejwe umugisha n’inzego bwite za leta aho Madame Uwamahoro Genevieve Umuyobozi Nshingabikorwa wungirije w’akarere ka Nyarugenge (Deputy District Executive Administrator) (DDEA), Uwamahoro Genevieve; Ntirushwa Christopher Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Kigali ndetse n’Umuyobozi wa Trinity Rwanda, Pastor Kwizera Nehemiya.

Mu bikorwa byakozwe kuri uyu munsi harimo gupima indwara arizo: Diyabete, Umuvuduko w’amaraso n’izindi bikaba byakozwe ku buntu. Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye n’ibitaro bya Nyarugenge byohereje inzobere z’abaganga.

Mu bijyenye n’ubuzima, ababyeyi batwite bakaba bapimwe banakangurirwa gahunda ya leta yo kuboneza urubyaro. Bamwe mu baturage batuye muri uriya murenge bashimye byimazeyo iki kigo cya Trinity cyabegereje serivisi zari zikenewe na benshi zitangwa ku buntu banashimira inzego bwite za leta aho zabakanguriye akamaro ko kugira ubwishingizi mu kwivuza (mutuelles de sante).

Kwifatanya na leta gukangurira abaturage kwishyura no gutunga mutuwele ni urugero rwiza ku madini n’amatorero dore ko hari abayobozi b’amadini n’imiryango batita kuri ubu bukangurambaga hakaba na zimwe mu nyigisho z’ubuyobe zirwanya gahunda za leta zirimo no gutunga mutuwele.

Aganira n’itangazamakuru, Kwizera Nehemiya kuri ubu uhagarariye ikigo cya Trinity mu Rwanda mu rwego rw’amategeko yavuze ko iki kigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2017 aho ku ikubitiro cyakoreraga mu nyubako z’ahazwi nko kuri Alarm nyuma kikaza kwimukira mu nyubako zubatswe n’iki kigo hagamijwe kwagura ibikorwa no kugeza serivisi ku bantu benshi.

Yavuze ko cyashyizweho hagamijwe guhugura abavugabutumwa n’abashumba b’amatorero atandukanye kugira ngo babashe kugera ku rugero rushyitse rwo kuvuga ubutumwa bwiza, dore ko kuri ubu zimwe mu mbogamizi amatorero afite ari abavugabutumwa bakomeje kubwiriza ku mbuga nkoranyambaga mu buryo buhabanye n’umurongo w’Ijambo ry’Imana, ahanini bitewe no kuba batarize ishuli rya Bibiliya.

Yavuze ko intego y’iki kigo ikubiye mu ijambo ry’Imana riboneka muri 28:19-20 Hagira hati: "Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera. Mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”

Uyu muyobozi yavuze ko ariyo mpamvu nyir’izina bakora ibikorwa by’ivugabutumwa, bagahugura abashumba b’amatorero n’abavugabutumwa babahugurira kugira ngo bazabashe gukora ivugabutumwa mu murongo mwiza.

Yongeyeho ko bakora ibikorwa bitandukanye by’urukundo bigera ku bantu benshi (Mercy Ministry) aho usanga bafatanya n’inzego bwite za leta. Yakomeje avuga ko iki gikorwa kizaba igikorwa ngarukamwaka.

Umunyamakuru Honette wa Goodlich TV yabajije bimwe mu bikorwa bateganya gukora mu minsi iri imbere. Ku kijyanye n’ibi bikorwa, uyu muyobozi yasubije ko bakomeje inyigisho binyuze mu ishami ry’iki kigo cyitwa Trinity for Biblical Institute (TBI) bakazakomeza no gutanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu. Yakomeje agaragaza ko bakomeje kugera ku ntego bihaye kabone n’ubwo bahura n’imbogamizi z’uburyo butari bumwe.

Yasoje asaba leta y’u Rwanda gukomeza kuba hafi hagamijwe kugera ku ntego bihaye, asaba abantu kwizera Imana kuko itanga ubuzima ibinyujije mu baganga nk’ibikoresho yitoranyirije .

Madame Uwamahoro Genevieve wari uhagarariye Akarere ka Nyarugenge muri iki gikorwa, yavuze ko kimwe mu bikorwa biraje ishinga aka karere bijyanye n’imihigo y’akarere ari ukunoza serivisi z’ubuvuzi.

Yakomeje avuga ko iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Kigali cyo gutanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku bufatanye n’ikigo nderabuzima cya Mwendo n’umufatanyabikorwa Trinity batanze serivisi z’ubuvuzi zo gupima indwara zitandura n’izindi serivisi zatanzwe zirimo kuvura amenyo, gusiramura abana, byose bigamije korohereza abaturage kubona serivisi z’ubuzima hafi yabo Kandi ku buntu.

Yasabye abaturage kwitabira iki gikorwa cyakozwe iminsi ibiri, ni ukuvuga tariki 16 kugeza tariki 17/08/2024. Yashimye Ikigo cya Trinity Biblical Institute yishyura amafaranga akoreshwa muri iki gikorwa ngarukamwaka anasaba indi miryango ishingiye ku myemerere kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage.

Trinity Center For World Mission ibarizwamo Trinity Biblical Institute ni ikigo gifite Icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, gifite icyicaro gikuru mu gihugu cya Uganda. Kuri ubu, TCWM imaze gufungura ibigo mu bihugu bitandukanye muri Uganda, Rwanda na Mobile center mu bihugu nka Kenya n’u Burundi. Kuri ubu, Mr Doug Mc Nutt niwe uyoboye iki kigo ku rwego rw’isi.

Kwizera uhagarariye iki kigo mu Rwanda

Mr Dugg Mc Nutt uhagarariye iki kigo

Trinity yashimwe n’u Rwanda ku bw’umusanzu wayo ntagereranywa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.