× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nessa na Beat Killer basabwe kujya muri Gospel nyuma yo gutungura abantu mu ndirimbo bise Sinamuhomba

Category: Entertainment  »  3 weeks ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Nessa na Beat Killer basabwe kujya muri Gospel nyuma yo gutungura abantu mu ndirimbo bise Sinamuhomba

Mu bihe abantu batari biteze, abahanzi bamenyerewe mu muziki usanzwe wo mu njyana ya RAP, Nessa na Beat Killer, bashyize hanze amashusho y’indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana bise Sinamuhomba.

Iyi ndirimbo yari imaze iminsi iri hanze mu buryo bw’amajwi (audio) kuva ku wa 30 Nyakanga 2024, ariko na bwo byari byabaye ibindi bindi mu matwi y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ntibiyumvishaga ko aba baraperi bamenyerewe muri secular bakora indirimbo nziza nk’iyo irimo ubutumwa bwiza bwujuje ibisabwa bwo gushimira Imana ko itajya itererana abayo, mu majwi atuje nk’ayahawe umugisha na Rurema.

Mu gihe abantu bamwe na bamwe bari bakibyibazaho, kuri uyu wa 25 Kanama 2024, Nessa na Beat Killer bashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo, noneho birushaho kuba ibitangaza.

Amashusho akoze neza ku rwego rwo hejuru, kuko ibyo baririmba ibyinshi bigaragara mu mashusho, urugero nk’aho baririmba ngo we wabambwe ku Musaraba w’isoni, ishusho ya Yesu ihita igaragara ari ku Musaraba, aho baririmba ngo yambumburiye inyandiko igihumbi na zo ziba zigaragara, n’ibindi bitandukanye.

Nyuma yo kumva uburyohe buri mu ijwi no kwishimira amashusho akoranye ubuhanga, Nessa na Beat Killer basabwe gukomeza uwo mujyo, bakajya bikorera indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nk’uko bakoze Sinamuhomba.

Bamwe mu batanze ibitekerezo bagize bati:
  By’umwihariko ndabashimiye cyane pe! Buriya ibyo twakira byose mu buzima busanzwe ni byiza ariko ko tunyuzamo tugafata akanya gato tugashimira Imana.
  Cyakoze ndishimye pe! Mbega akaririmbo keza. Muzaduhe n’utungi tumeze nk’utu
  Nessa ndumiwe pe! Mu kuramya Imana no guhimbaza. Ni ukuri ufite akajwi keza disi. Mbega ukuntu wari warayobye!
Si aba gusa, hari n’abandi benshi bamaze gutanga ibitekerezo birenga 500 uteranyije ibyo kuri audio na video imaze igihe gito isohotse, basaba ko aba bahanzi bakomeza kwikorera indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuko ngo ni byo bibabereye.

Basanzwe mu miziki isanzwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.