× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ndeke akazi kampa umugati kugira ngo ntasenya urugo cyangwa nzatsinda nka Yozefu - IHURIZO ku bagore bafite abakoresha b’abahehesi

Category: Leaders  »  February 2023 »  Bishop Agabus Mfitubwoba

Ndeke akazi kampa umugati kugira ngo ntasenya urugo cyangwa nzatsinda nka Yozefu - IHURIZO ku bagore bafite abakoresha b'abahehesi

Cyera tucyiri ku ntebe y’ishuri, twigeze kwiga umwandiko w’ikinyarwanda, nyuma yo gusomerwa uwo mwandiko, mwarimu atubaza ubusobanuro bw’Ijambo ryavugaga ngo "Bakame ararikocora".

Mu gihe twese turimo kwishakamo umucunguzi, Mwalimu yaradusobanuriye ati "aha kurikocora bisobanura kuvuga Ijambo abandi batinye. Uyu munsi twahisemo kuganira ku biganiro twifashishije ibitekerezo tumaze iminsi tubona ku mbuga nkoranyambaga.

Iyo usomye Bibilia kuva mu Itangiriro kugeza mu gitabo cy’Ibyahishuwe, hagaragaramo agaciro Imana iha urugo ndetse n’umuryango muri rusange. Aha ntitwavuga umuryango twirengagije ko mu masezerano Imana itanga harimo umugore w’Umugisha.

Umuryango mwiza ni ishingiro ry’uburere buzira icyasha, ni umusingi w’indangagaciro, ni ireme ry’Iterambere mu mwuka no mu mubiri. Ibi byatumye Aburahamu Sekuruza w’abizera ahitamo kohereza umugragu we gusabira umuhungu we i Padanaramu kumusabirayo umugeni (Itangiriro 24 1-4).

Icyatumye Aburahamu yanga ko umuhungu we ashaka umugore w’Umunyakananikazi, yangaga ko ibyo yasezeranyijwe byo kuzagira umuryango wubaha Imana kandi ukagendana nayo byashyirwaho akadomo, igihe abamukomokaho baramya ibigirwamana nk’uko abanyakanani babigenzaga, nta kirazira bagiraga.

Bivuze ngo kurambagiza i Padanaramu bishushanya kubaka umuryango wubaha Imana. Niyo mpamvu mbere yo guhitamo uwo muzabana hagomba kuba ubushishozi bwinshi.

Muri iyi minsi, Abasore n’inkumi benshi amahitamo yabo ntabwo agitekereza ku kugira umuryango mwiza no kuzarambana n’abo bashakana, ahubwo basigaye bareba ku mitungo y’uwo bahitamo kubana (iyi ngingo tuzayigarukaho).

Mu minsi ishize, hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, umwanditsi w’Iyi nkuru yashyize post ku mbuga nkoranyambaga akoresha, abaza abamukurikiye ati "Ese aho kuva ku kazi, no gusenyuka k’urugo rwawe wahitamo iki?.

Mu bitekerezo byatanzwe, hari abatari bacyeya bagaragaje ko batareka akazi ku nyungu z’umuryango, kubera ko akenshi usanga akazi ari ko kabahuje n’abo babana, cyangwa se bakagaragaza ko ari ko kavamo ibitunga urugo, ko karamutse gahagaze byatuma abo babana cyangwa bakundana babanga, bityo bahitamo gutandukana n’abo bashakanye ariko akazi kagakomeza, bakazabona abandi. Gusa hari n’abagaragaje ko bahitamo kureka akazi.

Mu bitekerezo 31 byatanzwe kuri Facebook, umubare munini w’abagaragaje ko bahitamo gutandukana n’abo bashakanye, higanjemo igitsina gabo, gusa harimo n’igitsina gore. Uwitwa Ineza d’arc we yaragize ati "Umva, nareka uwo dukundana kuko sinaba nzi niba ankunda amafaranga yubahwe, ab’ubu narabamenye diii, ushobora kureka akazi n’umukunzi agahita akwanga, ahita yiruka.

Uwitwa Edissa we yahise yemeza ko yareka akazi, mu gihe Evangelist Theophile we yasubije ko byaterwa na Fondation y’ubuzima murimo. Mu bagaragaje urundi ruhande ni uwitwa Nuru Pierre Damien wagaragaje ko wasanga uwo babana amukundira aka kazi mu gihe uwitwa Betty Beyonce we yasubije ko byombi ubibuze ntacyo waba.

Umubare munini w’abagaragaje ko bahitamo gutandukana n’abo bashakanye ni ab’igitsina Gore banze ko amazina yabo amenyekana bityo bakora reply ku butumwa bwari bwashyizwe kuri WhatsApp.

Umwe mu bakobwa batashatse kwivuga izina yagize ati "Ntakubeshye nahitamo gutandukana n’uwo twaba twarashakanye kuko akazi karabuze muvandi". Ni mu gihe hari uwavuze ko iyo ufite akazi kubona undi mugabo byoroshye.

Abakoresha bo muri iyi minsi ngo bahabwa Butamwa bakongeraho Ngenda!!! N’ubwo bidakunze kuvugwa ariko bivugirwa mu rwongorerano ko hari abakoresha bahabwa Butamwa bakongeraho Ngenda, hari ingo nyinshi zagiye zisenywa n’abakoresha.

Mu batanze ibitekerezo hari uwagaragaje ukuntu yigeze kureka akazi bitewe n’umukoresha wamwakaga ruswa y’igitsina. Uwo mukobwa wiyemereye ko akijijwe, yagaragaje ukuntu yigeze gukoreshwa n’umuzungu, iteka akifuza ko baryamana ariko umukobwa aramutsembera.

Byamubereye ihurizo rikomeye, kureka akazi biramugora kuko yari afite abavandimwe yarihiriraga. Ibi byatumye atandukana n’umukunzi we wamusabaga ko yareka akazi kugira ngo atazanafatwa ku ngufu yanga kukareka baratandukana.

Gusa ngo nyuma y’uko uwo yarihiriraga asoje amashuri, yaje gukomeza kumva ubuhanuzi bumusaba kukareka ahitamo gusezera, gusa ngo ubu afite akandi keza nyuma yo kwanga gukoza isoni izina ry’Uwiteka.

Ibi ntabwo biba ku bakobwa gusa kuko hari n’abakoresha badatinya gushaka gusenyera abagore bubatse, n’ubwo nta bimenyetso bifatika wapfa kubibonera. Bene aba bakoresha usanga barangwa no gutoteza abo bakozi babakangisha ko nibataryamana batazabongeza umushahara, babamanura, babandikira demande n’irindi terabwoba.

Gusa ibi bikunze kuvugwa cyane mu bigo byigenga, mu makoperative ndetse no mu mabanki aho byagiye bivugwa cyane ni muri Saccos ndetse n’ibindi bigo aho abakozi bahembwa bitanyuze mu ngengo y’Imari ya Leta. Gusa mu bigo bya Leta no mu mashuri ya Leta, usanga bidakunze kuhavugwa bitewe n’uko Leta ariyo ihemba ba bakozi.

Bitewe n’uko umuntu aba yarabonye akazi agakeneye kandi yaragasengeye, usanga gufata umwanzuro wo kukareka bigorana, ahubwo bamwe bagahitamo gukomeza kwihangana bakajya babeshyabeshya abakoresha,abandi bakabahamiriza ko bagambiriye kutazigera biyanduza bakizera ko wenda bazanesha nka Yozefu n’ubwo tutakwirengagiza ko hari n’abo birangira batsinzwe.

Umugabo witwa Aburahamu wo muri Bibiliya yigeze guhura n’ikigeragezo kijya gusa gutya ubwo yari i Gerari (Itangiriro 20) ubwo umwami witwaga Abimereki yajyanaga Sara ngo aryamane nawe, Imana yamugendereye mu nzozi imugereranya n’intumbi kuko yashatse kuryamana n’umugore utari uwe kandi afite umugabo.

Imana yamusabye gusubiza umugore w’abandi Aburahamu akamusabira kuko yari umuhanuzi, gusa yamubwiye ko natamusubiza azapfana n’abo mu rugo rwe rwose. Aha ni ukwitonda ku bakoresha batereta abagore b’abandi. Uretse ko n’inzego z’ubutabera zinjiyemo umukoresha yakurikiranwa, yahamwa n’icyaha agahanwa, ariko hari n’ubwoko butuye ahabwo butisukirwa.

Ese umwanzuro ni ukureka akazi cyangwa gukomeza kurwana nka Yozefu?

Aha umukozi akwiriye kumenya ko Imana yamuhaye akazi kandi atazaburamo ibimugerageza, akwiye guhamiriza umukoresha ko nta yindi sano bafitanye uretse akazi, ko afite undi bafitanye isezerano ryo kuzabana akaramata.

Mu gihe hajemo irindi totezwa agomba gukusanya ibimenyetso akabigeza ku nzego zindi zibishinzwe, by’umwihariko ubugenzacyaha, n’ubwo benshi bo bakunze gutinya kubivuga, cyane ko baba batekereza ko bitewe n’izindi mbaraga abo bakoresha baba bafite, bashobora kugirwa abere, bityo bikarushaho kubabera bibi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Akazi gasezereze, Imana izaguha akandi no mugihe itarakaguha yagutannga cg ko ibyo dukora araribyo bidutunze ungenzuye neza wasanga dutunzwe ’imbabazi z’Imana. Wisenya urugo hejuru yakamanyu kumutsima.

Cyanditswe na: Rebecca Uwimbabazi   »   Kuwa 02/03/2023 09:30

Mbega inkuru weee??? Uziko nyisomye nkasesa urumeza mumaso??? Mfite umugore Ukora muri Sacco,ariko iyo yagiye mukazi nsigara mpangayitse.Burigihe aba amusaba NGO baryamane.Madamu yarabyanze ariko umugabo ahora ashaka kumwirukana.Isi irashaje,abasenga nimusenge

Cyanditswe na: Mugabo Joel  »   Kuwa 28/02/2023 13:23

Nareka akazi kuko akazi karashakwa Ari urugo rusenyutse rusenya n’ubuzima bwabari barugize

Cyanditswe na: TWIRINGIYIMANA Jean Claude   »   Kuwa 27/02/2023 11:36