× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Namusabye urukundo ararunyima, mara imyaka 3 nkitereta! Froduard wa Paradise yizihije mu mashimwe imyaka 7 y’urushako

Category: Love  »  December 2022 »  Sarah Umutoni

Namusabye urukundo ararunyima, mara imyaka 3 nkitereta! Froduard wa Paradise yizihije mu mashimwe imyaka 7 y'urushako

"Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bakaba umuntu umwe" Itangiriro 2:24. Ijambo ry’Imana risaba abiyemeje kurushinga kubana akaramata, gusa hari abo binanira bagatandukana. Froduard na Emerance bafite ibanga ribashoboza kubana neza, imyaka ikaba ibaye 7 nta nduru irumvikana mu rwabo.

Froduard yandikira Paradise.rw akaba aherutse kwandika inkuru yakunzwe cyane ifite umutwe w’amagambo ugira uti "Amatafari 5 agejeje umuziki wa Gospel nyarwanda mu rukenyerero" [KANDA HANO USOME IYO NKURU].

Iyi nkuru yarakunzwe bitewe n’uburyo icukumbuye ndetse ikaba yubakiye ku Ijambo ry’Imana. Benshi barimo n’Umuyobozi Mukuru wa Radiyo ya Gikristo yitwa Inkoramutima, bamushimiye cyane, bavuga ko Gospel yungutse umwanditsi w’umuhanga, ndetse bamubwira ko nativumbura azavamo umwanditsi w’agatangaza mu nkuru zicumbuye z’iyobokamana.

"Twakoze ubukwe le 05/12/2015. Nabukoranye na Emerance Wihogora" - Froduard ubwo yasubizaga umunyamakuru wa Paradise.rw nyuma yo kumubaza ku rushako rwe n’uko yiyumva kuba ari kwizihiza isabukuru y’imyaka 7 amaze asezeranye kubana akaramata n’umugore we Wihogora.

Muri iyi myaka 7 amaze yubatse urugo, avuga ko hari ibintu 3 yishimira cyane. Ku mwanya wa mbere yahashyize kuba baragiriwe umugisha w’urubyaro. Ati "Kuba twarakoze ubukwe, tubona urubyaro, dufite abana batatu ari bo: Ineza Asifiwe Oliveira, Izere Shukuru Galenia na Himbazwa João Salomon. Abo bana twabatoje kubaha Imana".

Froduard n’umuryango we

Froduard usanzwe ari n’umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho akoresha izina rya Obededum, akaba n’umushyigikirampano nshya, yahishuye ko yamaze imyaka 3 ategereje YEGO y’umukobwa yakunze kurusha abandi bose ku Isi, uwo akaba ari Wihogora Emerance. Igihe cyarageze aramwemerera, bararushinga, ubu bamaramye imyaka 7 bagiterana imitoma.

"Urugo n’amatungo umuntu abiragwa n’ababyeyi be, Ariko umugore witonda amuhabwa n’Uwiteka" Imigani 19:14. Froduard arashima Imana mu buryo bukomeye kuko yamuhaye umugore mwiza bakundana bihebuje, ikanabaha umugisha w’abana aho magingo aya bamaze kubyara abana batatu. Ikindi yishimira ni inshuti bungutse aho urugo rwabo ruhoramo abashyitsi.

Aganira na Paradise.rw, yagize ati "Nabanye n’umukobwa nakundaga, namusabye urukundo ararunyima, mara imyaka 3 nkitereta abona kuvuga ngo YEGO, dukora ubukwe. Rero mu kubana, natangajwe n’urukundo rutangaje yankunze n’ubu akinkunda akankundira n’umuryango. Byatumye twunguka inshuti nyinshi kandi iwacu ntihajya habura abashyitsi".

Akomeza avuga uburyo Imana yabakoreye ibitangaza kuva babanye kugeza uyu munsi. Ati "Twabanye ntacyo turiho, ni njye njyenyine wari ufite akazi. Gusa kuri ’anniversaire’ (isabukuru y’urushako) ya mbere, ni ukuvuga le 05/12/2016, Madamu yabonye akazi, turafatanya tuva mu bukode".

Ni ishimwe ribyibushye mu mutima we kuba afite inzu ye bwite muri Kigali. Aragira ati: "Kuba dufite inzu yacu mu mujyi wa Kigali nkurikije amateka yacu, ni ishema ku muryango wacu. Turashima Imana idufasha kwishyurira amashuri abana batatu ndetse na babiri bo mu muryango baba mu rugo twishyurira".

Froduard uzwi mu nkuru "Amatafari 5 agejeje umuziki wa Gospel nyarwanda mu rukenyerero", nawe yahishuye "Amatafari adufasha gushinga urugo rugakomera", avuga ko "Gusenga no Kwizera Imana" ari byo biza ku isonga, hagakurikiraho "Kwizerana, Kwihanganirana, Kubabarirana no Kugira ibanga".

Froduard na Emerance ku munsi w’ubukwe bwabo

Kuva barushinze kugeza uyu munsi baracyasangira akabisi n’agahiye

Imana yabahaye umugisha w’abana

Bari kwizihiza mu mashimwe menshi isabukuru y’imyaka 7 y’urushako

TPN na Paradise.rw twifurije Froduard & Emerance isabukuru nziza y’urushako y’imyaka 7

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana
ikomeze ibagure kd bazabyare abarongo.
Kd Imana ikomeze intambwe zibirenge byabo ibahe nokumafaranga kbs.
Niyo peace from Uganda 🇺🇬❤️❤️❤️

Cyanditswe na: Niyo peace   »   Kuwa 06/12/2022 07:03

Ndabashimira ibyiza mutwifurije kandi nanjye nshimangira ko ibanga ryo ku rwubaka rukaramba ni Ukwizerana,guca bugufi,kwihangana no kubabarira aribyo bigendana no gusaba imbabazi.

Cyanditswe na: Wihogora Emerance(Madame Frodouard)/Mama Asifiwe  »   Kuwa 05/12/2022 13:21

Imana ibongerere umugisha.

Cyanditswe na: Phenomenon   »   Kuwa 05/12/2022 13:06