× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Muri Evangelical Campaign ya CEP UR HUYE basobanuye icyo kuba umukozi w’Imana ari cyo

Category: Ministry  »  November 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Muri Evangelical Campaign ya CEP UR HUYE basobanuye icyo kuba umukozi w'Imana ari cyo

Mu giterane ngarukamwaka cya CEP (Communauté Étudiants Pentecôte), ni ukuvuga Umuryango wa ADEPR ugizwe n’banyeshuri bakorera umurimo w’Imana muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye, Rev Pasteur Tharcisse Ndayishimiye mu kibwiriza yatanze, yasobanuye umukozi w’Imana uwo ari we.

Ni mu materaniro atangira iki giterane cyatangiye ku itariki 11 Ugushyingo 2023 kikaba kizarangira 19 Ugushyingo 2023. Muri icyo kibwiriza, Pasiteri Tharcisse yatangiye asoma mu gitabo cy’Abaroma 12:1.

Hagira hati: “Ni uko bene data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.”

Yigishije ko kugira ngo umuntu yitwe umukozi agomba kuba afite uwo akorera n’aho akorera. Ati:“Gukorera Imana ni ukwitanga tukaba ibitambo bizima bishimwa na yo.

Hari abantu bihana kubera ko babonye ibyishimo byo mu rusengero bitangwa n’umuziki no kubyina, babibura bakagwa. Ese ubwo baba bariyemeje kwitangira Imana koko?”

Yarabajije ati:“Ese ubundi gutanga umubiri wawe ku Mana ni iki? Ese gutanga umubiri wawe bikorwa bite?”

Nk’uko yabisobanuye, yavuze ko gutanga umubiri, ari ukuwuha undi muntu akaba ari we uwugenga. Yagize ati:“Yesu ni we wenyine watanze umubiri we ho igitambo.

Mu Ijuru habuze uwaza kuba igitambo ariko Yesu aba ari we wemera kuba igitambo, maze mu Ijuru baririmba indirimbo nshya (1 Abakorinto 13:1). Ubwo rero, niba twumva dukeneye kuba abakozi b’Imana nidutange imibiri yacu ibe ibitambo bishimwa n’Imana.

Kuba igitambo ni ukwemera guta agaciro kuko iyo ikintu kiswe igitambo kiba cyarangiye. Duhinduke inzu y’umwuka ikorerwamo iby’umwuka.

Ntitukibeshye twese Imana iratuzi. Uko wakwishushanya kose Imana irakuzi (zaburi 139:2). Niba warahindutse igitambo uri umukozi w’Imana.

Hanze aha hari byinshi byo kutubuza gukorera Imana ariko nugera mu kabwibwi (mu bibazo) uge usaba Imana igutabare.

‘Nuko mwigane Imana nk’abana bakundwa. Kandi mugendere mu Rukundo nk’uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n’igitambo cy’Imana n’umubabwe uhumura neza (Abefeso 5:1-2)’.

Niba dushaka kuba abakozi b’Imana nyakuri twigane Imana, tureke kwigana abantu, tureke kwigana ibigezweho, ahubwo twigane Imana n’imitima yacu yose.

Twese aho turi, mu byo dukora byose, duharanire gukorera Imana tumaramaje tube, ibitambo bizima kandi tugire urukundo nk’uko Imana ibidusaba.”

‘Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga.’(1 Abakorinto 13:1).

Umuyobozi w’Ururembo rwa Huye Rev Pasteur Tharcisse Ndayishimiye mu kibwiriza yatanze, yasobanuye umukozi w’Imana uwo ari we

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.