× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu masegonda 10 gusa uba wamaze kuyikunda! N. Bosco wigira kuri Mbonyi yashyize hanze ‘Isoko’ isamirwa mu bicu

Category: Artists  »  2 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Mu masegonda 10 gusa uba wamaze kuyikunda! N. Bosco wigira kuri Mbonyi yashyize hanze ‘Isoko' isamirwa mu bicu

Indirimbo nshyashya “Isoko” y’umuhanzi Ndagijimana Bosco ukoresha N. Bosco mu kwamamaza Ubutumwa Bwiza binyuze mu ndirimbo, igisohoka yasamiwe hejuru n’abakunzi b’umuziki uramya Imana nyuma y’igihe bayitegereje.

Ni indirimbo iryoheye amatwi, aho abari kuyumva bari guhita batwarwa, amarangamutima akazamuka, bagatangira gufashwa mu masegonda icumi ya mbere gusa. Ni imwe mu ndirimbo zikozwe neza, haba mu majwi no mu mashusho, bikaba bimwe mu biri gutuma ikundwa kurushaho. Icyakora ubutumwa bukubiyemo ni bwo bw’ingenzi.

Mu kiganiro Paradise yagiranye na nyirayo N. Bosco, umuhanzi uvuka ku Nkombo mu Karere ka Rusizi, wakoreye imirimo myinshi muri Korali Intumwa Zidacogora irimo kuba umutoza wayo no kuyandikira indirimbo mu bihe birebire akaba akiyibarizwamo na n’ubu, yagarutse ku Butumwa Bwiza buyikubiyemo mu magambo make agira ati: “Iyi ndrimbo nayanditse ku bw’imbaraga z’Imana, ngira ngo mbwire abizera bose ko Yesu Kristo ari we soko imara inyota, ari igisubizo cya buri kibazo cyose. Kuri twe, mu gihe tubona byarangiye, haba hakiri ubundi buryo kandi atwakira neza igihe cyose tumusanze.”

Kuri uyu munsi, N. Bosco asengera mu itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, itorero rya Bethel-Kamembe riherereye i Rusizi ho mu Burengerazuba, ari na ho yafatiye amashusho y’iyi ndirimbo Isoko, kandi abarigize bakaba ari na bo bamufashije mu mashusho yayo, nk’uko na we yabihamije agira ati: “Abaririmbyi dukorana ni abaririmbyi ba hano Kamembe, gusa harimo n’abatuye i Kigali twakoranye.”

Nubwo abamenye ko iyi ndirimbo nziza yasohotse ari bake, abayumvise ntibari gushidikanya ku buhanga ikoranye, bwaba ubw’umuhanzi, ndetse n’Ubutumwa Bwiza bukubiyemo. “Iyi ndrimbo yakiriwe neza nubwo benshi batarabimenya, gusa nkomeje gushima abantu bose uburyo barimo kwakira ubu butumwa cyane bareba iyi ndrimbo, nabatarayireba rwose bayirebe.”-N.Bosco

Kimwe mu bituma indirimbo z’uyu mugabo ziba nziza cyane, urugero nk’iyo yahereyeho abantu bakayibona mu buryo bw’amashusho yise Kubita Satani na yo yakunzwe n’ibihumbi by’abantu, cyane ko irimo ubutumwa bubwira abantu ko nta mpuhwe umwanzi wacu Satani atugirira, bityo ko bagomba kumuhiga, kandi basaba Imana kubarwanirira no kumubatsindira, ni uko yigira ku muhanzi Israel Mbonyi umaze kuba ubukombe mu ndirimbo ziramya Imana.

Asobanura ibyo amwigiraho yagize ati: “Nkunda Mbonyi ku bintu bitandukanye, kandi mwigiraho ikinyabupfura, gukora cyane, imyandikire ishingiye ku Ijambo ry’Imana n’ibindi.” ku kijyanye no gukora umwete birigaragaza, kuko hari hashize ukwezi kumwe gusa asohoye iyitwa Kumbe na yo yakunzwe n’ababarirwa mu bihumbi ku muyoboro wa YouTube ashyiraho indirimbo ze yise Aganze Worship TV.
HA AMATWI YAWE UMUGISHA WUMVA IYI NDIRIMBO ISOKO YA N. BOSCO

Gushyigikira umuhanzi wamamaza Ubutumwa Bwiza ni ukwifasha ku giti cyawe kuko uba ukoze umurimo Yesu yadushinze wo kugeza kure Ubutumwa bwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Muvandimwe Imana ikomeze igushyigikire kubwo ubutumwa buruhura imitima ya benshi natwe tuzskomeza kugushyigikira Imana itimana ikomeze iguhaze uburambe nitutagwa isari tuzasarura

Cyanditswe na: nsenguyumyi Anastase   »   Kuwa 19/01/2025 16:46

Courage cyaneee Musore nta hantu kure Imana itageza Umuntu.
Wakuze ukunda umuziki komeza bizagenda neza .

Cyanditswe na: Mathieu   »   Kuwa 19/01/2025 16:26