“Mpaye imbabazi uwanyiciye umugabo.” Ayo ni amagambo ya Erika, umugore wa Charlie Kirk, yavugiye mu muhango wo kumusezeraho, agatungura imbaga yari iteraniye muri Arizona, ariko kandi benshi bakaba bavuze ko ari imbarutso y’ububyutse muri Amerika.
Mu gihe Amerika ikomeje guhungabanywa n’ibikorwa by’ubwicanyi bishingiye ku matwara ya politiki, urupfu rwa Charlie Kirk rwabaye intandaro y’imyigaragambyo, amasengesho menshi n’impaka ndende hagati y’abasenga n’abatizera, hagati y’abanyapolitiki n’abanyamadini.
Mu muhango wabereye muri Leta ya Arizona, ku itariki ya 21 Nzeri 2025, muri State Farm Stadium, Glendale, Perezida Donald Trump n’abandi bayobozi bakomeye b’Ishyaka ry’Abarepubulikani bitabiriye umuhango wo guha icyubahiro Charlie Kirk no kumusezeraho, biba nk’igikorwa cya politiki aho kuba umuhango wo kumusezeraho gusa.
Trump yakoresheje ayo mahirwe, aho yashimagije umurage wa Kirk, avuga ko “yitanze” kugira ngo “ukuri n’ukwemera” bikomeze gutera imbere.
Ariko se ni iki cyatangaje benshi?
Si amagambo ya Trump gusa, ahubwo ni uko uwo muhango wabayemo ikintu gikomeye kitigeze kibaho hagati y’ivugabutumwa rya gikristo n’ubutegetsi bwa politiki. Abenshi bahamya ko ibi ari ikimenyetso cy’ukuntu politiki ya Amerika ikomeje kurushaho gushyirwa ku nkingi z’iyobokamana.
Nk’uko The Economist yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga no ku rubuga rwayo rwemewe, umuhango wo guha icyubahiro Charlie Kirk wabaye nk’igikorwa cya politiki kirimo ivugabutumwa rikomeye.
Ni muri urwo rwego Erika, umugore wa Charlie Kirk, yatunguye imbaga ubwo yatangazaga ko yahisemo kubabarira uwamwiciye umugabo. Yagize ati: “Nabonye ko inzika itagira umumaro, ko imbabazi ari zo zizana amahoro. Mpaye imbabazi uwamwishe, ariko simbyibagiwe.” Ayo magambo yatumye benshi barira, abandi barishima, abandi bagira impungenge.
Erika yahindutse icyitegererezo ku gihugu cyose. Abenshi batangiye kuvuga ko amagambo ye ari yo yatangije “ububyutse bushya” muri Amerika, amera nk’uwashishikarizaga abantu kwihana, kubabarira, no kongera gushakira igisobanuro cy’ubuzima muri Bibiliya, aho gushakira igisubizo mu ntambara za politiki.
Urupfu rwa Charlie Kirk rushobora kuzahindura byinshi mu mikorere y’ishyaka ry’Abarepubulikani no mu myizerere y’Abanyamerika.
Ariko amagambo ya Erika, yo kubabarira no kwiyegurira Imana, ashobora kuba ari intangiriro y’impinduka zishingiye ku buryo abantu bafata Imana n’imbuto z’umwuka zirimo kubabarira, aho umutima w’umuntu utsinda inzika na nyumayo kwicirwa.
Gutanga imbabazi kwa Erika Kirk kwatumye bamwe babona ko abenshi bashobora kugarukira Imana, bakiga kubabarira no mu bihe bikomeye