× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mitali Adolphe, Umwalimu kuri St Aloys i Rwamagana wanabaye umunyamakuru agarukanye imbaraga mu muziki

Category: Artists  »  May 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Mitali Adolphe, Umwalimu kuri St Aloys i Rwamagana wanabaye umunyamakuru agarukanye imbaraga mu muziki

Mitali Adolphe, umuvugabutumwa bwiza, umwarimu mu mashuri yisumbuye wanabaye umunyamakuru, agarukanye imbaraga nyinshi mu ruhando rw’umuziki wo kuramya Imana no guhimbaza Imana aho kuri ubu ari kuririmba mu ndimi z’amahanga.

Umunyamakuru wa Paradise.rw yegereye Mitali Adolphe, amubaza byinshi kuri uru rugendo rushya atangiye mu muziki rwo kuririmba mu ndimi z’amahanga. Mitali yavuze ko yatangiye kuririmba afite imyaka 12 ubwo yigaga mu mashuri y’icyiciro rusange ’Tronc commun’.

Yagize ati "Nitwa Mitali Adolphe, navukiye mu misozi miremire y’i Byumba, ubu nigisha indimi muri St Aloys i Rwamagana". Yakomeje ati "Ndi umuvugabutumwa mbere ya byose, nkaba n’umuramyi ndirimba style zitandukanye ariko nkunda kurushaho woship songs zigenda buhoro mu ndimi zitandukanye".

Mitali aririmba indirimbo zirimo ubutumwa bw’ubuntu, imbabazi n’ubutsinzi bwa Kristo n’ikuzo "byadushyizwe imbere". Paradise.rw yamubajije igihe yaba yaratangiriye kuririmba dore ko abaye igikwerere, asubiza agira ati "Natangiye kuririmba akaririmbo ka mbere ndi muri Tronc commun mfite imyaka 12.

Nyuma yaho sinakomeje guhimba ahubwo nakundaga muzika muri rusange cyane cyane indirimbo sentimantales z’urukundo slows francais ba Frederic François, Demis Rousson, Adamo, Nana Mouskuri".

Nyuma yaho mu 2000 yagiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ahungukira ubumenyi. Aragira ati "Nongeye guhimba neza ndi muri Uganda m 2000 aho nahuriye n’abana b’abahanga mu kuririmba".

Avuga ko aho agereye muri Kaminuza i Butare yakomeje kuririmba, zimwe mu ndirimbo akaba yarazihaga amaradiyo bakazicuranga rimwe ku buryo harimo n’izo yatakaje burundu.

Mitali Adolphe kandi yatubwiye abahanzi b’ikitegererezo kuri we ati: "Nkunda abahanzi bambera icyitegererezo nka Kamanzi Gaby na Neema ndetse na Vestine na Dorcas hamwe n’abitwa Maranata mu muzingo wabo witwa Maranata 12".

Kugeza ubu afite indirimbo nk’iyitwa "Urwabya rw’imbabazi" na "Abari muri Kristo", n’indi yitwa "Nakwitura iki" iri kuri YouTube akaba asaba ubufasha kugira ngo azikore neza azimenyekanishe.

Mitali Adolphe yasubukuye umuziki

Mitali Adolphe arakataje mu muziki
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA MITALI ADOLPHE

RYOHERWA N’INDIRIMBO "NAKWITURIKI" YA MITALI ADOLPHE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mivandimwe wacu turagushigikiye komerezaho kbsa

Cyanditswe na: Robert Zoellick   »   Kuwa 31/05/2023 08:37

Imana ibimufashemo

Cyanditswe na: mukurizehe aline  »   Kuwa 30/05/2023 19:02

Imana isingizwe Kandi yagure impano ya Mitali

Cyanditswe na: VUGAYABAGABO Frederick   »   Kuwa 30/05/2023 15:04

IMANA IMWAGURE RWOSE KANDI AKOMEREZE AHO

Cyanditswe na: NKURIKIYUMUKIZA  »   Kuwa 29/05/2023 06:31