× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Miss Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya Miss Rwanda 2017 yabatijwe mu mazi menshi na Apotre Mignonne

Category: Entertainment  »  May 2023 »  Sarah Umutoni

Miss Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya Miss Rwanda 2017 yabatijwe mu mazi menshi na Apotre Mignonne

Miss Queen Kalimpinya azahora yizihiza Pentekote mu buryo bwihariye kuko ari wo munsi yavutseho ubwa kabiri, akabatizwa mu mazi menshi.

Kuwa 28 Gicurasi ni bwo Miss Queen Kalimpinya yabatijwe mu mazi magari na Apotre Mignonne wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, wari ugaragiwe n’abandi bakozi b’Imana barimo Pastor Gaudin Mutagoma nk’uko bigaragara mu mafoto.

Kalimpinya yabatijwe ku munsi mukuru wa Pentekote ubumbatiye amateka akomeye ku bakristo dore ko ari wo munsi Umwuka Wera yamanukiyeho Intumwa ubwo zari mu cyumba zihuje umutima zirimo gusenga. Akibamanukira, buzuye Umwuka Wera batangir kuvuga mu ndimi.

Amakuru atariho ivumbi Paradise.rw ifite ni uko uyu mukobwa Queen Kalimpinya wabatijwe kuri Pantekote, asanzwe ari umukristo akaba asengera muri Noble Family Church aho ari nawe Ukuriye Ishuri ryo ku Cyumweru ry’abana bato (Sunday School).

Kalimpinya arazwi cyane mu myidagaduro kuko yabaye Igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2017. Ubwo Miss Elsa Iradukunda yegukanaga ikamba rya Miss Rwanda mu 2017, Queen Kalimpinya yafashe ukuboko Miss Elsa n’abandi bari kmwe mu irushanwa, bahurura kuri Women Foundation Ministries, bashima Imana.

Undi muntu w’icyamamare mu Rwanda uherutse kubatizwa ndetse akabatirizwa mu Itorero rimwe n’iryo Miss Kalimpinya yabatirijwemo, ni Bahati wamamye muri Just Family. Bahati nawe yabatijwe kuri Pantekote, abatizwa na Apotre Mignonne. Yagaragaye ko yishimiye cyane komatana na Yesu.

Miss Kalimpinya yabatijwe na Apotre Mignonne

Miss Kalimpinya yabatijwe kuri Pantekote

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.