Menya byinshi ku bwisanzure busesuye kuri buri muntu ku kintu cyo gutanga igitekerezo (Freedom of speech).
Ahantu hateraniye abantu hose ntihabura utuntu tudasanzwe kuko niyo mwaba mucecetse ariyo gahunda ntihabura abitandukanya n’uko guceceka, museka ntiwabura ufunze isura, muvuga ntihabura usakuza cyangwa, musakuza ntihabura ucecetse... ni itegeko ryo kubaho.
Nyamara ni na byiza ko habaho ubwisanzure busesuye kuri buri muntu ku kintu cyo gutanga igitekerezo (Freedom of speech). Paradise.rw yifuje kubagezaho ubwoko bw’abantu 8 baba ku ma gurupe ya WhatsApp.
1.Ndio Bwana
Uyu muntu wa mbere kuri gurupe ni wa wundi utajya asubiza igitekerezo icyo ari cyo cyose inyuma, ahorana inyikirizo imwe "ibyuvuze ni byo". Ndio Bwana, akunda kumva ko ahakanye igitekerezo cya runaka cyangwa agize uwo ahinyuza yaba yiteranyije. Aha agaciro kuba Online rimwe na rimwe ashobora kuza aje gusoma ama message yose asubiza ati "yego kabisa", cyangwa ati "Yes" cyangwa "Oui".
2. Mister cyangwa Miss (Seen) Ni umuntu urya abandi ’Seen’
Uyu we aratangaje! Ahora asoma ari ntatanga igitekerezo ngo cyemerwe cyangwa cyangwe. Icyo akora ni ugusoma no guceceka. N’iyo umusuye kureba ko ari online usanga koko ariyo wanamwandikira ngo "Hello" cyangwa "Bite kusoma ntusubize", arabisoma ubundi agahita yiviraho.
3. Mister cyangwa Miss Kavuyo. Ni umuntu w’umunya kavuyo
Uyu muntu ahorana akavuyo mu kugaragaza ibitekerezo bye. Bene uyu muntu yirukana abantu benshi kuri gurupe. Avuga ibintu byinshi bivangavanze, bidafite icyerekezo ndetse ugasanga rimwe na rimwe arazana insanganyamatsiko z’ibiganiro byinshi ariko bitari mu cyerekezo kimwe n’abo asangiye gurupe ari na ho usanga benshi ba lefutinga nyuma yo kuvuga.
4.Mister cyangwa Miss Linki
Mister Linki (Link) ni umuhashyi wa buri kantu kose abonye. Anyarukiye gusheyaringa cyane. Rimwe na rimwe azana link za YouTube avanye ahandi, akazana (udukuru tugezweho (breaking news), ibihuha (Fake news), amafoto y’ibitekerezo by’abahanga (Quote pictures), ifoto y’uwapfuye, uwafunzwe .... agatima kaba kavuga ngo ’batantanga gusheyaringa’.
5. Mister cyangwa Miss No
Mister No we ni "No" nta cyiza kibaho kandi igitekerezo cyose gitanzwe n’abandi we ntacyemera. Ni umubwira uti ’duhuze ibitekerezo turebe uko twakora ikintu runaka’, we asubiza ko atari ko abibona ndetse ko bitashoboka ko biba. Aca abandi intege kandi kuri we nta muntu uvuga ikintu cy’ingenzi.
6. Admimini arihe
Uyu we yizera ko adimini ariwe ukemura byose. Ntiyitaye niba ari online cyangwa atariho ahubwo ni wa muntu uvuga ngo naze avanemo runaka cyangwa atanga icyemezo (decision) runaka ku kintu runaka. Aba yifitiye icyizere gike cyo gutanga igitekerezo cye bwite mu gukemura ikibazo.
7. Mister Lefuti (left)
Uyu we nta gurupe n’imwe akunda n’iyumuryango we iyo asoje gukora icyo yayiziyemo ara lefutinga kandi akabemeza ukuntu telefone ye ifite ikibazo cya battery. Ukimushira kuri gurupe ahita avaho nta mpamvu, ntiyita ku ntego ya gurupe ahita alefutinga.
8.Mister Cyangwa Miss Imoji
Uyu avugisha amarenga! Ahiga imoji zisobanura igitekerezo ahagazemo ndetse akaba maso kwiba twa imoji abonanye amandi kugira ngo azadukoreshe ahandi. Uyu imoji zamutwaye umutima ku buryo umwanya wo gutayipinga [kwandika] ntawo yabona.
Ese uyu mwaka wowe wagaragaye gute ku ma gurupe utangiramo ibitekerezo? Iyi nkuru twayibazaniye kugira ngo mubashe kumenya uko mwisuzuma ndetse n’uko mwitwara ahantu mugaragariza ibitekerezo byanyu, kandi mwibuke ko WhatsApp nayo yaba uburyo bwiza bw’ivugabutumwa igihe ikoreshejwe neza.