× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Menya byinshi ku muramyi Robert Ndayisaba ugiye kuzuza imyaka 10 yakiriye agakiza

Category: Artists  »  July 2024 »  Alice Uwiduhaye

Menya byinshi ku muramyi Robert Ndayisaba ugiye kuzuza imyaka 10 yakiriye agakiza

Robert Ndayisaba ni umwe mu bahanzi bake bavukiye i Kigali mu karere ka Gasabo
mu murenge wa Kinyinya mu kagari ka Kagugu akaba ari naho ari kubarizwa ubu.

Robert Ndayisaba ni umuramyi ugiye kuzuza imyaka 10 yakiriye agakiza aho yakiriye agakiza 2015 mu itorero rya Siloam Pantecoste Ministries, gusa ubu akaba ari gusengera muri ADEPER "Ntora Church English Service".

Amaze gukora indirimbo ebyiri ziri kuri Youtube ndetse ziri no ku zindi mbuga zicuruza umuziki nka Spotify, Apple music, Amazon music, Deezer, Boomplay,...). Indirimbo ye ya mbere yitwa "Imbere Yanjye", ni mu gihe iyo aherutse gushyira hanze ya kabiri yitwa "Kiranuka".

Ati: "Mbonye ibirenge by’uzanye ubutumwa buvuga ko ibyahanuwe bisohoye, Mwibuke rya jambo nababwiye uti ndagiye kandi nzagaruka. Kiranuka ugeze kugupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo kuko ariyo ndahiro narahiriye ubwo nemeraga kubabazwa".

Akomeza agira ati: "Mu mpinga y’umusozi w’imyelayo yitegerezaga Yerusalemu umurwa mwiza w’igikundiro abaho bari baguwe neza, umwami we yagize umubabaro Kuko yarebaga iby’ibihe: ati Uyu munsi iyo umenya ibyaguhesha amahoro".

Yongeyeho ati: "Yewe wamenye iyo nkuru uyitangaze hose yewe wagiriwe ubuntu ubwamamaze hose babwire iby’urukundo rw’umukiza, menyesha iby’umwaka w’imbabazi, ririmba yamirimo yagukoreye."

Mu kiganiro na Paradise, uyu muramyi yagize ati: "Natangiye kuririmba kera muri Korari z’abana muri ADEPER ariko maze gukura sinigeze nkomeza muma korari, natangiye kwandika indirimbo no kuririmba 2014 nkijya muri ’Secondary school’ aho bita Ecose Musambira ubwo najyaga mu itsinda risengera ku ishuri rizwi nka RAJEPRA.

Muri RAJEPRA niho umuhamagaro wanjye watangiriye kuburyo bweruye ubwo natangiye mba President w’ abakristo muri RAJEPRA (2016), muri 2017 naje kugirirwa icyizere nza kuba Visi Perezida wa RAJEPRA, Perezida w’ivugabutumwa, ndetse nari mpagarariye n’abasomyi ba Bibiliya mu Rwanda (Ligue pour la Lecture de la Bible) muri RAJEPRA, ariko ibyo byose nkabifatanya no kuririmba."

Yakomeje agira ati: "Intego mfite ni ugukomeza umuhamagaro Imana yampamagariye kera wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Icyo nabwira abakurikira ibyo nkora ni uko ibikorwa birahari, indirimbo nyinshi zubaka umubiri wa Kristo, Ama videos ndetse Imana nibishima n’ama concert tuzayakora icyo kandi icyo Imana izadushoboza cyose cyose tuzagikora. Ikindi ndabasaba bakomeze gushyigikira ibyo dukora hamwe no kudusengera kugirango dukomeze uyu murimo".

Robert Ndayisaba ni umwe mu bahanzi bake bavukiye i Kigali mu karere ka Gasabo
mu murenge wa Kinyinya mu kagari ka Kagugu akaba Ari naho Ari kubarizwa ubu .

Muri iyi ndirimbo aragira ati:"Mbonye ibirenge by’uzanye ubutumwa buvuga ko ibyahanuwe bisohoye, Mwibuke rya jambo nababwiye uti ndagiye Kandi nzagaruka".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana ikomeze yagure umuramyi Robert Ndayisaba
2014-2017 turi abanyeshuri
yatubereye urugero rwiza
mukuyoboka inzira ya gakiza
nanubu turacyamukunda kuko abirimo neza
tumusabiye umugisha ku mana

Cyanditswe na: Nitwa Nizeyimana joel  »   Kuwa 13/07/2024 20:09

Nukuri nibyiza kandi nibyagaciro kuba mwaragize ibitekerezo byokwegera abandi bahanzi batoya kugirango nabo babone uko bavuga ubutumwa bwiza Hallelujah 🙌

Cyanditswe na: Jason Kwanda   »   Kuwa 13/07/2024 18:18

Nukuri nibyiza kandi nibyagaciro kuba mwaragize ibitekerezo byokwegera abandi bahanzi batoya kugirango nabo babone uko bavuga ubutumwa bwiza Hallelujah 🙌

Cyanditswe na: Jason Kwanda   »   Kuwa 13/07/2024 18:18