× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Marina uteganya kuba nka Pastor Julienne wamubwira ibindi bitarimo ko Meddy yaretse indirimbo z’urukundo!

Category: Entertainment  »  June 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Marina uteganya kuba nka Pastor Julienne wamubwira ibindi bitarimo ko Meddy yaretse indirimbo z'urukundo!

Nyuma y’imyaka irenga ibiri Meddy atangaje ko avuye mu ndirimbo z’urukundo akajya mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo, umuhanzikazi Marina uteganya kuzakora nk’ibyo yakoze yari azi ko aho yabivugiye atigeze abikora.

Marina Deborah wamamaye nka Marina, akaba umwe mu bahanzikazi nyarwanda bakunzwe ku rwego rwo hejuru kandi akaba umwe mu bamaze igihe gihagije muri uyu mwuga w’ubuhanzi, ubwe yivugiye ko atari azi ko umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy yasohoye indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana nk’uko yari yabitangaje.

Marina aheruka kumva indirimbo za Meddy agikora iz’urukundo zirimo izo yakoze mu gihe cy’ubukwe bwe, ariko izo yasohoye nyuma ntazizi, n’iyo yari azi ntiyari azi ko ari iya Meddy, kandi nyuma yo kubimenya yanze kwifata agaragaza ko ibyo Meddy yakoze byamubabaje nubwo na we ateganya kubikora, icyakora amusaba ko bishoboka yazakomeza gukora indirimbo zizamura amarangamutima y’abantu nubwo zitaba ari iz’urukundo.

Akimenya ko Meddy atagikora indirimbo z’urukundo, Marina yagize ati: “Ariko ngewe sinabikunze.” Yakomeje avuga ko nta ndirimbo ye ya Gospel azi agita ati: “Nta na Gospel ye n’imwe ndumva. Ese ubundi, hari iyo yari yakora, kuva yabivuga hari iyo yakoze?”

Yababajwe n’uko yazivuyemo. “Njye ni ukuri nakundaga twa turirimbo twe tw’urukundo.” Mu kuri kwe agira ati: “Oya ntabeshye nta n’imwe nzi pe.” Yaba Grateful yo mu Cyongereza, yaba Niyo Ndirimbo yo mu Kinyarwanda yakoranye na Adrien Misigaro, zose nta n’imwe azi.

Atanga impamvu y’ibi agira ati: “Wenda kuko Meddy ntaramumenyera muri Gospel, wasanga hari indirimbo ze nzi nkaba ntazi ko ari ize,” ashingiye ku kuba Meddy asa n’uwahinduye ijwi, kuko mbere yaririmbaga indirimbo ziganjemo amarangamutima. Nyuma yo kumva iyitwa Niyo Ndirimbo yakoranye na Adrien Misigaro, Marina yagize ati: “Meddy se aririmba atyo, ngo uko wansanze, uko ni ko wankunze?

Yakomeje agira ati: “Nta bwo nari nzi ko iriya ndirimbo ari iye. Nari nishyizemo ko agiye gukora Gospel, ariko sinari nzi ko yazikoze. Mu buzima busanzwe njye naramukundaga, nkunda ziriya ndirimbo ze zindi kuko ari zo nakuze numva, noneho numvise agiye muri Gospel numva mbaye nk’umuntu ugize ikibazo cyo kuvuga ngo buriya wasanga tutazongera kubona ziriya ndirimbo z’urukundo, kuko agira indirimbo z’urukundo nziza.

Ariko nanone naramuka akoze Gospel akajya aduha uturirimbo turimo agahinda, nyine turimo amarangamutima nka kuriya abigenza, nibikomeza nta kibazo tuzabijyana mu Mana.”
Icyakora nubwo bimeze bityo, Marina yiyumvamo umuhamagaro wo kuzaba umuvugabutumwa nka Pastor Julienne nyuma yo guhanurirwa kenshi ko azakorera Imana nk’uko yabitangaje mu kiganiro yakoranye na MIE Empire.

Yavuze ko kuba yarakuriye muri korari bimufasha gukomeza gukunda Imana, ko bibaye ngombwa yanayisubiramo, kandi ko iyo agiye mu rusengero ahitamo aho baramya bya nyabyo kuko ari byo yikundira (worship team iramya neza).

Ubwo aheruka mu gitaramo Israel Mbonyi yaririmbyemo muri BK Arena na Pastor Julienne yitabiriye, yavuyeyo yiyemeje kumera nka we, akabwiriza nka we, nubwo yumva atazabishobora.

“Mu masezerano nagiye mpabwa, harimo ay’uko nzaba umuvugabutumwa. Hari ibintu tuvuga abantu bakagira ngo turi gukina. Nubwo Imana itaje ngo ibinyibwirire mu matwi yange, (bamuhanuriye ko bizaba) ntibizabatangaze mu myaka izaza ndi umuvugabutumwa, mbwiriza, ndirimba abantu bo mu mahanga bakemera ubutumwa bwiza, nk’uko nakuze babimpanurira.

Wenda bizaba maze kugera mu myaka mikuru, ariko bizaba. Nabonye Pastor Julienne nagiye mu gitaramo cya Mbonyi, Pastor Julienne avuga agakuru ke, nibutse ubuhanuzi bampanuriye ndavuga nti nzaba nka we.

Ariko abapasiteri baravunika, gusenga simbizi cyane, keretse ninjya ndirimba abantu bagakizwa, cyangwa Imana ikazampa ijambo n’imbaraga zo kurikoresha, kuko kubwiriza uvuga nabonye bigoye, ariko kuririmba byo ni vuba vuba. Nabonye Julienne mwiyumvamo niba koko ayo masezerano azasohora. Gusa nyahagazeho, kandi nizeye Imana nkurikije byinshi byagiye bisohora.”

Yasoje avuga ko uko tubona Meddy ari ko na we araba ameze mu minsi iri imbere agira ati: “Buriya rero nange mu minsi iri imbere ni kuriya.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.