Kuri uyu wa Gatanu tariki 23/09/2023 ni bwo umuramyi Muhoza Maombi (Honette) uba muri USA yasohoraga indirimbo "Amakamba".
Ni imwe mu ndirimbo zanditse amateka dore ko umunsi umwe gusa yakinwe ku maradiyo menshi na Televiziyo. Ku ikubitiro, Televiziyo y’igihugu RTV niyo yabimburiye izindi mu gukina iyi ndirimbo. Ni indirimbo ibyinitse ijyana abantu mu Mwuka.
Mu minota mikeya isohotse, hasohotse videwo igaragaramo umunyamakuru Esca Fifi wa Radio &Tv10 arimo kubyina iyi ndirimbo we na Eddy Kamoso bakorana mu kiganiro "Imbaraga mu guhimbaza".
Mu kanya nk’ako guhumbya, nashyize urushinge kuri Ahopa TV numva indirimbo yazamuwe. Ntibyarangiriye aho ahubwo nararanganyije amaso kuri Isibo Tv nsanga Abayisenga Christian nawe yafashijwe.
Nagiye mu karuhuko gato ngo wenda ngabanye amavunane, ngarutse nshyize kuri Radio Salus nsanga ni cyo kirangantego.
Navuze nti ahari wasanga ahari ari intekerezo zanjye nishyirira kuri Radio Inkoramutima nsanganizwa n’indirimbo inyibutsa ingororano z’abera.
Nahise nibaza nti "Ese Mama ni ibiki bibaye? Nsanga Radio O nayo yatejemo!!! Nahise mvuga nti "reka mpunge iyi ndirimbo nigire kuri interineti, nyarukira kuri Paradise.rw nsanga niyo nyikirizo".
Nageze ku inyarwanda.com nsanga inkuru ni impamo. Nahise nibaza nti "Eseni irihe banga riri muri iyi ndirimbo?" Kuri Magic Fm noneho yendaga kumena Radio.
Umwe mu bakunzi ba Paradise.rw witwa Wilson we yatangaje ko iyi ndirimbo imena televiziyo, ikamara amabuye n’umuriro ashaka kumvikanisha ko igezweho ahantu hose.
Amahirwe masa kuri Maombi Muhoza Honette ukomeje kunyeganyeza imitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Indirimbo ye "Amakamba" ije mu gihe iyo yise "Iby’Imana ikora" nayo ikunzwe bihebuje kuko imaze kurebwa n’ibihumbi 171 mu mezi abiri.
Muhoza Maombi ahagaze neza cyane mu muziki wa Gospel
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "AMAKAMBA" YA MUHOZA MAOMBI