Mu mpera z’icyumweru gishize umuhanzikazi Bambuzimpamvu Anastasia uzwi ku mazina ya Mama Paccy mu ndirimbo zihimbaza Imana, yakoze ibirori by’akataraboneka byo kwizihiza isabukuru yamavuko.
Mama Paccy akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Aratabara" yanyujijemo ubuhamya bwe bw’ubuzima busharira yanyuzemo bwo gucuruza agataro ku muhanda, ariko ubu Imana ikaba yaramwibutse ikamwicazanya n’abakomeye.
Uyu muhanzikazi yongera kumva icyanga cy’urudashira ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko, agakorerwa ibirori bikomeye n’umugabo we, abana be ndetse n’inshuti z’umuryango. Ni ibirori byabaye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.
Inshuti n’abavandimwe n’abahanzi banyuranye, bari babukereye bazanye impano zo guha uyu mubyeyi. Bamwe mu bahanzi barimo Riberakurora Innocent uzwi mu ndirimbo "Biva muri uyu mwuga", ni umwe mu bari babukereye.
Mu gitaramo cyahabereye, Mama Paccy n’umugabo we Hitayezu Emmanuel bongeye kwerekana ko urukundo rukomeje ’kubatokana’ aka ya mvugo y’ab’ubu aho baba bashaka kuvuga ko bari mu buryohe bw’urukundo. Basangiye umutobe n’icyo kunywa buri umwe agatamika mugenzi we.
Aba bombi bahanye impano zitandukanye zirimo inka n’ihene. Amakuru twakuye mu bitabiriye ibi birori ni uko Mama Paccy na Hitayezu bagabiwe inka na Habyarimana Slvestre, naho umuturanyi wabo abaha ihene ku bwo kubereka ko yishimiye cyane guturana nabo.
Mama Paccy na Hitayezu Emmanuel bakoze ubukwe tariki 11/08/2018. Bakoze ubukwe buryoheye ijisho ndetse bwitabirwa n’abarimo ibyamamare nka Aline Gahongayire n’umunyamakuru Clarisse wa RBA bambariye umugeni, na Theo Bosebabireba na Thacien Titus baririmbiye abageni.
Mama Paccy yahawe impano nyinshi
Mama Paccy n’umugabo we
Baryohewe n’urukundo
Mama Paccy hamwe n’umubyeyi we
Ku bukwe bwabo byari ibicika!
Aline Gahongayire na Clara Uwineza bambariye Mama Paccy mu bukwe bwe na Hitayezu