× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwiyahurira mu Nkundamahoro byabaye amateka! Ibintu 6 byaranze igiterane cya Ennihacole Miracles Church Harvest

Category: Ministry  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kwiyahurira mu Nkundamahoro byabaye amateka! Ibintu 6 byaranze igiterane cya Ennihacole Miracles Church Harvest

Itorero Ennihakore Miracles Church Harvest Christian riyoborwa na Pasiteri Umutoni Joseline riherutse gusoza igiterane cy’iminsi 21 cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye.

Iki giterane cy’iminsi 21 cyari gifite cy’amasengesho yiswe "Senga birahinduka", kikaba cyaratangiye tariki ya 03 ukuboza 2023 kugeza kuwa 24 Ukuboza 2023.

Ni igiteranecyatumiwemo abahanzi bakunzwe kandi bafite amazina aremereye muri Gospel ndetse n’abavugabutumwa bafite impano y’ijambo ry’Imana n’impuguro baturutse mu Rwanda no hanze yarwo.

Iki giterane cyaberaga mu nyubako y’Inkundamahoro iherereye mu karere ka Nyarugenge ahazwi ku izina rya Nyabugogo.

Ni igiterane cyateguwe hagamijwe gusengera impinduka mu buzima bw’abantu bikaba byarakozwe mu gihe cy’iminsi 21 hagamijwe kongera kwegerana n’Imana.

Intego y’iki giterane ikaba iboneka mu gitabo cya Esiteri 9:1, rigira riti “Abayuda bica abanzi babo ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari, itegeko n’iteka by’umwami byendaga gusohozwa.’’

Paradise yabateguriye ibintu 6 byaranze iki giterane

1. Imana yongereye abakizwa no kubohoka kw’aba Kristo biri torero: Nk’uko iki giterane yiswe "Senga birahinduka", iminsi 3 ya nyuma yari iminsi idasanzwe dore ko aribwo cyitabiriwe n’abantu benshi batandukanye. Nibura mu minsi ibanziriza uwa nyuma, hihannye abarenga 21, bahita babatizwa mu gihe ku munsi wa nyuma hihannye abandi 10.

2. Ni igiterane cyitabiriwe n’amazina akomeye: Dr Charles Murigande ni umwe mu bantu bitabiriye iki giterane ndetse abwiriza ubutumwa bwiza. Abitabiriye banyuzwe mu ijambo ry’ubwenge yabwirije.

Andi mazina yitabiriye iki giterane harimo Prophet Ernest, Prophet Jean Paul, Umuramyi Thacien Titus ndetse n’abandi. Ubwo yaganiraga na Paradise, Past Mutoni yavuze ko yanyuzwe no kwifatanya n’abakozi b’Imana baturutse hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda no hanze yarwo.

Kuba aba bakozi b’Imana bafite Umwuka w’Imana ndetse n’ijambo baritabiriye iki giterane, byagize umumaro ukomeye mu kuzana agakiza mu Nkundamahoro. Ubusanzwe kariya gace kazwiho kubamo abantu banywa urumogi, abacuruza agataro ndetse n’indaya.

Inkuru ishimishije ni uko muri iki cyumweru mu bakijijwe benshi ari abo muri iki cyiciro.
Mbere umuntu yavugaga Inkundamahoro, abantu benshi bakumva ahantu ho kwiyahurira dore ko mbere imibare yagaragazaga ko nibura mu cyumweru hiyahuraga abantu babiri.

Mu kiganiro Paradise.rw yagiranye na Pastor Mutoni yatangaje ko kuva ririya torero ryatangira kuhakorera nta muntu urongera kwiyahura. Ikindi yavuze ko icyatumye ririya torero ritangirira mu Nkundamahoro byari ukugira ngo Imana ibohore abantu mu buryo bw’umwuka ndetse n’umubiri.

Si ukubwiriza ijambo ry’Imana gusa dore ko benshi mu bakiriye agakiza mu itorero rya Ennihacole bigishijwe gukora isabune aho kuri ubu batunze imiryango yabo, batanga imisoro ya Leta bagatanga n’amaturo.

4. Ni igiterane cyatumye abantu benshi basoza umwaka mu byishimo: Kubona abaramyi nka Thacien Titus baririmba, byashimishije abantu mu byishimo. Kuba Dr Charles Murigande abwiriza ubutumwa bwiza mu Nkundamahoro ahantu hagaragara nk’ahaciriritse, byatumye benshi bishima, barushaho kugirira icyizere Pastor Mutoni umushumba w’iri torero.

5. Ni igiterane cyongereye icyizere Pastor Mutoni: Ennihacole ni itorero ritamaze igihe kinini. Mu kiganiro na Pastor Mutoni, yatangatije Paradise ko ubwo bateguraga iki giterane hari ibyo bafataga nk’inzozi gusa biza kuba impamo. Bumvaga bariya bakozi b’Imana bahawe ubutumire bashobora kutaza.

Ubwo Dr Charles Murigande yigishaga yakomoje kuri Pastor Mutoni, agira ati: "Ahubwo wowe Pastpr Mutoni urakomeye. Imana iri muri wowe ni ngari irakomeye".

Pastor Mutoni yatangarije Paradise ko iri jambo ryongeye kumuremamo icyizere nk’uko nyuma yo kwitwa umunyembaraga na Malaika, Gidiyoni yiyumvisemo icyizere cyo kunesha abamidiyani nk’unesha umuntu umwe. Yongeyeho ko bihesha umugisha kwakira zahabu nayo ikabona ko nawe uri zahabu.

6. Prophet Jean Paul yabwirije ijambo ry’Imana anatanga inkunga yo gukomeza itorero: Biragoye kubona umukozi w’Imana wabwirije ubutumwa bwiza akanatanga inkunga iremereye. Uyu mugabo uzwiho kugira ubutunzi bwo mu mwuka ndetse n’ubwo ku ikofi, yatanze inkunga iremereye yo kubaka ririya torero nk’uko Paradise.rw ibikesha Pastor Mutoni wanamushimiye cyane. Ibi ni urugero rwiza ku bavugabutumwa b’abakire.

Paradise.rw izakomeza gutanga amakuru y’iri torero rikomeje kwagura ubwami bw’Imana

Abakozi b’Imana barimo Thacien Titus bahesheje umugisha abitabiriye iki giterane

Prophet Hakim ari mu bahesheje umugisha abitabiriye iki giterane

Abakiriye agakiza muri iki giterane barabatijwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Rwose nd umugabo wo kubihamya ikigiterane cyabayemo impinduka zikomeye turashimira pasta Mutoni amavuta n imbaraga

Cyanditswe na: Zubeda mihigo   »   Kuwa 31/12/2023 09:41