× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka 30: Comfort My People Ministry yaremeye imiryango 30 yiganjemo intwaza - PHOTOS

Category: Ministry  »  5 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kwibuka 30: Comfort My People Ministry yaremeye imiryango 30 yiganjemo intwaza - PHOTOS

Umuryango wa Gikiristo ’Comfort My People Ministry’ wifatanyije n’u Rwanda n’Isi yose mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye inzirakarengane zisaga Miliyoni imwe mu minsi ijana zazize uko zaremwe n’Imana.

Comfort My People Ministry ni umuryango wa Gikiristo ufasha abantu n’itorero ukibanda ku ivugabutumwa aho wifashisha Ijambo ry’Imana n’ibikorwa by’umusamariya mwiza hagendewe ku byanditswe byera biboneka muri Yesaya 40:1-3. Yesaya 40:1
Hagira hati “Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize.” Ni ko Imana yanyu ivuga.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 10/04/2024, uyu muryango wifatanyije n’imiryango 30 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi aho wahembuye roho n’ubugingo bw’abiganjemo intwaza, ibagenera amafunguro inabaganiriza ijambo ry’Imana hagendewe ku mvugo ikunze gukoreshwa igira iti: "Roho nzima mu mubiri Muzima".

Comfort My People Ministry yashinzwe ndetse iyoborwa na Pastor Willy Rumenera, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Teen Challenge Rwanda (National Director Rwanda) akaba n’Umuyobozi wa Teen Challenge mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba (East Africa Regional Detector).

Pastor Willy Rumenera yifashishije inkuru za Lazaro nk’uko ziboneka muri Yohana 11:43 hagira hati: "Amaze kuvuga ibyo arangurura ijwi rirenga ati “Lazaro, sohoka.” Rumenera yahumurije imiryango yabuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akaba yavuze ko nk’uko Imana yazuye Lazaro izabazurira ababo bapfuye bazize akarengane.

Yavuze ko afite icyizere ko abatutsi bose bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazira uko baremwe n’Imana bazajya mu ijuru kuko igihe bahigwaga bafataga akanya ko kuganira n’Imana no kwiyunga nayo.

Ibi bikaba byashimangiwe na Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Karama bwana Nsabimana Fabien wagize ati: "Niba abacu bapfuye muri Mata 1994 baragiye mu ijuru, twebwe dufite umukoro ukomeye kuri twe barokotse Jenocide." Yasabye buri wese guharanira kuzasanga mu ijuru ababo baritashye yibutsa buri wese kuba umugwaneza.

Muri iki gikorwa cy’urukundo, Umuryango Comfort My People cyangwa se "Humuriza abantu banjye" mu Kinyarwanda", wongeye guha amafunguro imiryango 30 yiganjemo intwaza nk’uko wabikoze muri Mata 2023 icyo gihe ukaba waratanze n’ihene ku miryango y’abatishoboye.

Donatile Nyiramakuba utuye mu Kagari ka Bitare umudugudu wa Kajevuba wafashe ijambo nk’uhagarariye iyi miryango 30, yashimiye byimazeyo uyu muryango. Aganira na Paradise, yavuze ko we na bagenzi be bishimiye iki gikorwa.

Yagize ati: "Twishimiye cyane iki gikorwa cyakozwe n’umuryango Comfort My People". Yongeyeho ati: "Niba mwarebye mu maso yacu wabonaga ko hakeye dore ko ari ubwa 1 imiryango itegamiye kuri leta iza kudufata mu mugongo igihe nk’iki.

Yavuzeko ibi bishimangiye ubugwaneza beretswe n’uyu muryango mu gihe cy’ubudaheranwa mu kwezi kwa 10 umwaka wa 2023 aho uyu muryango wababaye hafi ugashakira aho kuba Speciose umwe mu ntwaza. Yasabye uyu muryango kuzabategurira umunsi wihariye w’amasengesho kugira ngo barusheho gusabana no kwiyunga n’Imana.

Donatile wapfushije umugabo n’abana bane bose muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimiye leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yamuremyemo icyizere nyuma y’ibihe bitoroshye yanyuzemo ikamutuza mu mudugudu.

Uyu mubyeyi wahoze ari umwalimu mu mashuli abanza yavuze ko yamaze imyaka 8 arwaye ihunganana riturutse ku ngaruka za Jenoside bikamuviramo kureka akazi, yavuze ko kuri ubu akataje mu rugendo rwo kwiyubaka no kwiremamo icyizere, akaba ageze ku rwego rwo gukomeza bagenzi be abikesha kuba yaramenye Imana.

Speciose Mukantagengwa, wo mu Kagali ka Bitare mu mudugudu wa Cyinkeri akaba umwe mu bagenewe inkunga, yashimye uyu muryango nyuma yo kumusanira inzu yabagamo. Iyi ntwaza yagize iti: "Ndashimira uyu muryango nyuma yo kunkura mu kazu nabagamo katabagamo Sima ari mu binonko.

Yatangarije Paradise ko kuri ubu ari umwe mu bantu bishimiye kuryama ahantu heza mu nzu irimo sima irangi ndetse na plafond, akaba yasabiye umugisha abashinze uyu muryango.

Aganira n’itangazamakuru, Nsabimana Fabien Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Karama, yavuze ko kuba uyu muryango waratoranyije uyu murenge ari igikorwa cyo gushimwa.

Yagize ati: "Mu by’ukuri ibi bihe ntibiba byoroshye aho abarokotse Jenoside bongera gusubira muri bya bihe bahozemo, n’ubwo hashize imyaka 30 ariko barongera bakisanga muri bya bihe bikabagaruramo ihunganana. Yongeyeho ko umuryango wa Comfort my People watumye imiryango itegamiye kuri leta yongera kugirirwa icyizere n’abanyarwanda nyuma yo kugitakarizwa bitewe n’uruhare imyinshi yagiye igira muri Jenoside ikanatererana Abatutsi.

Yavuzeko kuri ubu umuryango wa Ibuka ufitiye icyizere imiryango itegamiye kuri leta ahanini bitewe n’uko mbere yo gutangira gukora ihabwa uburenganzira na leta kandi abanyarwanda bakaba bayifitiye icyizere ku bwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ikanarema Ihumure mu banyarwanda.

Abajijwe ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nyuma y’Imyaka 30, yavuze ko kuri ubu bageze ahantu hashimishije biyubaka mu mibereho bigizwemo uruhare na leta ndetse n’imiryango y’abagiraneza.

Yavuzeko kuri ubu benshi babonye amacumbi abandi babona amatungo binyuze muri Gahunda ya "Gira Inka" ndetse ashima leta yafashije benshi kwiga, benshi bakaba barakomeje kubona akazi.

Gusa yavuze ko kuri ubu igihangayikishije benshi mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara hirya no hino dore ko yavuze ko no mu Murenge wa Karama umugabo aherutse kubwira umugore we amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ko bahangayikishijwe no kubona hari abakoze Jenoside banze kuva ku izima ngo bemere ibyaha bakoze ngo babisabire imbabazi. Yavuze ko ibi bikomeje gutera ihungabana dore ko hari Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko imibiri yabo ntishyingurwe mu cyubahiro kuko ababishe banze kugaragaza aho babashyize.

Pastor Willy Rumenera washinze umuryango Comfort My People yavuze ko iki gikorwa cyo kwifatanya n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 gikubiye muri Mission na Vision z’uyu muryango nk’uko bigaragara mu ijambo ry’Imana riboneka muri Yesaya 40:1.

Yagize ati: "Mu by’ukuri turishimye cyane ku bw’iki gikorwa twakoze ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Murama". Yavuze ko yatunguwe n’uburyo iyi miryango yagaragaje inyota yo kumva ijambo ry’Imana anashimangira ko uyu muryango utazahwema gufata mu mugongo iyi imiryango.

Mu izina ry’Umuyobozi bw’Umurenge wa Karama, Bwana Alfred Rushirabwoba ushinzwe Imibereho myiza muri uyu murenge yashimiye Comfort My People yaje kwifatanya n’uyu Murenge bakagenera inkunga abagizweho ingaruka n’amateka mabi, bakabaha ibiribwa ndetse bakabahumuriza muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yavuze ko iki gikorwa gifite agaciro karemereye mu isanamitima ahanini bitewe n’uko intwaza by’umwihariko zikenera abantu baza kubaganiriza bakabaremamo icyizere cy’ubuzima. Yahumurije iyi miryango abibutsa ko leta ibitayeho kandi izakomeza gukorana n’indi miryango hagamijwe kubungabunga imibereho yabo.

Donatile Nyiramakuba wafashe ijambo mu izina ry’imiryango 30 yaremewe yashimiye byimazeyo umuryango wa Comfort my People

Pastor Willy Rumenera ashyikiriza ibiribwa umwe mu bageze mu zabukuru

Pastor Willy Rumenera ubwo yahumurizaga imiryango 30 yifashishije ibyanditswe byera

Ibiribwa byashyikirijwe imiryango 30 yiganjemo intwaza

Muri iyi miryango harimo n’abafite ubumuga basigiwe na Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Nsabimana Fabien Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Karama yasabye abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 guharanira kuzaba mu bwami bw’Imana.

Umuryango wa Gikiristo ’Comfort My People Ministry’ waremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.