× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka 30: Bishop Rose Karasanyi yasabye abayobozi b’amadini kugira uruhare rukomeye mu isanamitima

Category: Ministry  »  5 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kwibuka 30: Bishop Rose Karasanyi yasabye abayobozi b'amadini kugira uruhare rukomeye mu isanamitima

Bishop Rose Karasanyi Umushumba w’itorero rya Deliverance Church of Rwanda akaba n’umuyobozi w’ihuriro RIC ry’amadini n’amatorero akorera mu Murenge wa Kicukiro, yasabye amatorero kugira uruhare rukomeye mu isanamitima.

Itorero rya Deliverance Church Rwanda, ihuriro ry’Imiryango ishingiye ku myemerere (RIC) ndetse n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bunamiye inzirakarengane z’abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994 banasura urwibutso rwa Nyanza.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12/06/2024 witabirwa n’abayoboke b’itorero rya Deliverance Church Rwanda biganjemo urubyiruko.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Bishop Rose Karasanyi yavuze ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyanza, byakozwe hagamijwe gusubiza agaciro inzirakarengane zazize amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: "Turabizi ko Jenoside ifite amateka, ariko ubu ni mu rwego rwo kugira ngo twubake amateka y’ubudaheranwa."

Kuba mu basuye uru rwibutso higanjemo urubyiruko, uyu Mushumba yavuze ko nka Deliverance Church bashakaga kwibutsa urubyiruko ko bagomba kurangwa n’ubudaheranwa, ubutwari, ubunyangamugayo, bikaba amahame mu mitima yabo. Yavuze ko kwizera Imana no kuyubaha bitanga imbaraga zo kubaha mugenzi wawe.

Uyu muyobozi ubereye ku ruhembe amatorero n’amadini yo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko yishimira ubufatanye buri hagati y’amadini n’amatorero yo muri uyu murenge ndetse n’ubuyobozi bw’uyu murenge.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Nyanza abagize iri torero bateguye umugoroba wo #Kwibuka30 wabereye ku rusengero rwa Deliverance church rwa Kicukiro. Uyu Mushumba yavuze ko mu biganiro biteganyijwe byibanda ku kwiyubaka mu bitekerezo, ubudahemuka no kumenya amateka.

Ubwo yabazwaga Impamvu bibanze ku rubyiruko, yagize ati: "Twibanze ku rubyiruko kuko benshi muri bo ubwo Jenoside yabaga bari bataravuka, ariko bahora bumva ayo mateka".

Yongeyeho ko kuba urubyiruko rwabashije gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza rukanitabira umugoroba wo Kwibuka, bituma barushaho gusobanukirwa no kumenya ukuri bigatuma batandukana n’uwababeshya agamije kugoreka amateka.

Bishop Karasanyi yibukije amadini n’amatorero guha agaciro inyigisho z’isanamitima anacyaha amwe mu madini n’amatorero adaha agaciro izi nyigisho zomora ibikomere.

Kurutete Claire ushinzwe Imari n’abakozi mu murenge wa Kicukiro wari uhagarariye umurenge muri iki gikorwa, yavuze ko nk’ubuyobozi bw’umurenge bwaje kwifatanya n’itorero rya Deliverance Church bitewe n’uko baha agaciro umuhango wo kwibuka.

Yakomoje ku kuba amadini n’amatorero akomeje kwifatanya n’abandi banyarwanda kwibuka Genoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yavuze ko hari impamvu zigeze kuri ebyiri bifatanya n’amadini n’amatorero mu gihe cyo kwibuka.

Impamvu ya 1 ni uko abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside barasengeraga muri aya matorero. Yagize ati: "Iyo tubonye idini cyangwa itorero rifite ubushake, rifite imbaraga rigategura igikorwa cyo kwibuka, biduha imbaraga zo kubona ko igihugu gifite abaturage bari mu murongo mwiza".

Kuba umubare munini w’abasuye urwibutso rwa nyanza ari urubyiruko, ndetse no kuba andi matorero yaje kwifatanya na Deliverance church, uyu muyobozi yavuze ko byabahaye icyizere ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Itorero rya Deliverance Church rifite icyicaro mu karere ka Kicukiro, rikomeje kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo isanamitima, kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no kugira uruhare muri Gahunda zitandukanye za Leta, by’umwihariko rikaba rikomeje kugaragaza ubufatanye n’akarere ka Kicukiro.

Kuwa 26 Gicurasi 2024, Ihuriro ry’Imiryango ishingiye ku myemerere (RIC) riyobowe na Bishop Karasanyi Marie Rose unayobora Deliverance church rifatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, ndetse n’abatuye muri uwo Murenge, bateguye igiterane cyo gushimira Imana kubera ibyiza yabagejejeho mu myaka 30 ishize.

Muri iki gitaramo, ihuriro ry’Imiryango ishingiye ku myemerere (RIC) mu Murenge wa Kicukiro rigizwe n’amadini n’amatorero 14, Abayobozi b’ayo madini n’amatorero bahaye impano y’igikombe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, mu rwego rwo kumushimira imikoranire myiza irangwa hagati y’ubuyobozi bwa Leta n’ubw’amadini n’amatorero.

Mu ijambo rye, Gitifu Mukandahiro yashimiye abamuhaye iyi mpano mu rwego rwo kumushimira, avuga ko atari ishimwe rye ku giti cye, ahubwo ko imikoranire myiza ari umugisha ku Gihugu. Yabijeje ko bazakomeza gukorana neza igihe cyose azaba akiri mu nshingano, baharanira kwita ku iterambere ry’abayoboke b’ayo madini n’amatorero.

Muri iki giterane kandi, abantu batandukanye batanze ubuhamya bugaragaza uko bamwe babaga mu mahanga, badafite uburenganzira n’umutekano kuko bitwaga abanyamahanga, ubu bakaba batekanye mu Rwanda.

Bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Uhagarariye IBUKA mu murenge wa Kicukiro arimo kwandika mu gitabo

Madame Kurutete Claire Uhagarariye umuyobozi ushinzwe imari n’abakozi mu Murenge wa Kicukiro yashimye byimazeyo itorero rya Deliverance church

Bishop Karasanyi Marie Rose Umushumba w’itorero rya Deliverance Church yasabye amadini y’amatorero kugira uruhare mu bikorwa by’isanamitima

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.