Tariki ya 17 Kamena 2023 abakristo b’itorero rya Zion Temple, abanyamakuru, abaramyi batandukanye ndetse n’abakunda umukino wo gusiganwa ku maguru bazitabira irushanwa rya "Run for Jesus" rizakurikirwa n’igiterane cyiswe ’Mu buturo bwe" [In His Dwelling].
Iri rushanwa rizakorwa hazengurukwa bimwe mu bice bigize Umurenge wa Ntarama, rizaba bitandukanye n’andi masiganwa yo kwiruka kuko rizaba rigamije gukangurira abantu gutuza Roho nzima mu mubiri muzima no kugira ubuzima buzira umuze.
Paradise.rw yabajije Pastor Olivier Ndizeye umushumba wa Zion Temple Ntarama impamvu bahisemo kwifashisha umukino wo gusiganwa ku maguru, nyamara barashoboraga kwifashisha umupira w’amaguru cyangwa se gusiganwa ku magare.
Pastor Olivier Ndizeye yagize ati" Twahisemo kwifashisha gusiganwa ku maguru kuko kwiruka ni sport yisangwamo na buri wese itagize ikindi imusaba usibye umubiri muzima gusa.
Ikindi abantu baba begeranye basabanye, igira risk nke ugereranyije n’izindi kandi buri wese uko ashoboye yayibonamo. Ni umwanya wo kwisuzumisha indwara zitandura no gusigasira ubuzima bwiza. Kwiyandikisha ni ubuntu buri wese arisanga uhereye ku muto kugera ku mukuru".
Pastor Olivier Ndizeye Umushumba Mukuru wa Zion Temple Ntarama
Yakomeje asobanura ko iri rushanwa rigamije kubungabunga imibereho myiza y’umubiri no kumererwa neza mu buryo bw’umwuka.
Kubyerekeye intego ya Run for Jesus, yagize ati"Ni ugushyiraho uburyo abantu bashobora kwishimira ukwizera kwabo no kwerekana uruhare rwabo mu guteza imbere ubuzima bwiza. Hazasiganwa abari munsi y’imyaka 12,17 ndetse n’icyiciro cy’abishimisha (Run for Fun) ari nacyo cyiciro kizagaragaramo ibyamamare.
Hateganyijwe ibihembo bishimishije ku Bantu bazanikira abandi, aho kwereka abandi igihandure muri buri cyiciro hazatangwa ibihumbi 50 frw mu gihe abanyeshuri bo bazanahabwa ibikoresho by’ishuri.
Ku byerekeranye no gufasha abatishoboye, Pastor Olivier yagize ati "Muri iki giterane turifuza kugira umukene turemera ibyishimo tumubibamo imbuto y’urukundo, hariho umuntu imvura igwa umutima ukamusimbuka kuko avirwa adafite aho yikinga;
Hari urembera mu rugo kuko yananiwe kubona mutuelle y’umuryango we, hari utazi ko ejo azarya cyangwa agaburira abana be, abo bose dufatanyije hari icyo twakora tukabaremera ibyishimo tubabwira tunabereka urukundo rw’Imana".
Nyamuneka muze dufashe abatishoboye, twambike abadafite aho bakura, tugaburire abashonje, ngo uhaye umukene aba agurije Imana.
Pastor Olivier Ndizeye hamwe n’umufasha we Nadege Ndizeye
Zion Temple Ntarama yatumiye ibyamamare mu giterane izizihirizamo isabukuru y’imyaka 5