× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuki Pasiteri Ezira Mpyisi bavugaga ko yapfuye kandi akiriho?

Category: Pastors  »  December 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Kuki Pasiteri Ezira Mpyisi bavugaga ko yapfuye kandi akiriho?

Umukozi w’Imana Pasiteri Ezira Mpyisi usengera mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, muri uku kwezi k’Ukuboza abantu bamwe na bamwe bari bazi ko atakiri muzima.

Aya makuru ariko yari ibihuha kuko kuri uyu munsi wa Kane ku itariki 14 Ukuboza 2023, byamenyekanye ko uyu mukambwe bavuga ko ashaje cyane ari muzima, kandi ko akomeye, igihe cyo gupfa kwe kitaragera.

Ku mbuga nkoranyambaga nyinshi urugero nka Facebook ikoreshwa n’abantu b’ingeri zose, hatambukaga ayo makuru yuko yapfuye kandi abenshi bakayizera. Bafataga agafoto ke bakandikaho amagambo azwi na bose, amagambo R.I.P yandikwa ku mva cyangwa agaragaza ko umuntu yapfuye (Rest In Peace Ezira Mpyisi).

Impamvu imwe rukumbi ituma bamwe bahita bemera ibivuzwe kuri uyu musaza wakoreye Imana kuva kera, ni uko akuze bya bindi umuntu ataba akabije avuze ko ashaje cyane.

Mu mwanya w’ahatangirwa ibitekerezo, bamwe mu bemeraga ko yapfuye bakomozaga ku myaka afite, bati :“Naruhuke yari arushye. Umuntu urenza imyaka ijana ubundi aba asigaje iki?”.

Ni byo koko arashaje kuko yavutse mu 1922, avukira hafi y’i Nyanza ahari hari umurwa w’umwami.
Kuri ubu muri 2023 ari kubara imyaka igera ku ijana n’umwe.

Ubuzima bumukundiye mu mwaka utaha wa 2024 yaba akomeje kujya mu bantu bakuru Igihugu gifite, kandi ari mu bapasiteri bake baciye agahigo ko kurenza imyaka ijana.

Akarusho kuri Ezira Mpyisi ni uko utamukekaho iyo myaka, kuko mu biganiro bitandukanye yagiye akorera ku binyamakuru byo mu Gihugu birimo n’Igihe dukesha iyi nkuru, yabaga avuga mu ijwi rifite imbaraga, ukaba wagira ngo ni umugabo w’imyaka 40 gusa.

Umunsi umwe yigeze kuvuga ati: “Njya mu ishuri ry’abadiventisiti, imyaka itangira nayigiye Rwamwata iwacu, ikurikiyeho nyigira i Gitwe mu misiyoni y’abadiventisiti. Ndakomeza kugeza ubwo nabaye mwarimu.

Kaminuza nayigiye muri Zimbabwe, abazungu ni bo bategekaga, ni bo banyoherejeyo. Ninjye mudiventisiti mu bo mu Rwanda, Burundi na Congo, wabonye bwa mbere icyangombwa cy’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Iyobokamana (Théologie).

Mba pasiteri, nkanigisha abandi bapasiteri, ndabikora ariko ndi pumbafu. Ubupasiteri nabuhawe mu 1951 kandi ntigiza nkana, nzi ko ndi mu idini y’ukuri izanjyana mu ijuru, nzi ko ibyo nkora ari iby’ukuri.”

Ibi byose ni byo bashingiragaho bemera ibihuha by’uko yapfuye yishwe n’izabukuru, kandi bakongeraho ko agiye mu Ijuru kuko yakoze imirimo myiza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.