Kuri uyu wa Mbere ku itariki 01 Mutarama 2024, Miss Rwanda wa 2020 Nishimwe Naomie yambitswe impeta n’umukunzi we Tesfay wo muri Ethiopia, bagaragaza ko biteguye kubana mu gihe gito.
Tesfay yashyize videwo ku rubuga rwe rwa Instagram imugaragaza yambika impeta Miss Naomie Nishimwe, arenzaho amagambo agira ati: “Ntegerezanyije amatsiko kuzamarana nawe ubuzima bwange bwose duhesha Imana icyubahiro, binyuze mu bumwe bwacu. Nishimwe Naomie tugiye gushyingirwa.”
Amazina yuzuye y’umusore mwiza wamwambitse impeta ni Michael Tesfay uvuka muri muri Ethiopia, akaba yaratangiye kuza mu Rwanda mu mwaka wa 2018 aje kwimenyereza umwuga w’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda mu gihe cy’amezi ane.
Yari aje kandi gusura bene wabo bahatuye. Yongeye kuhagaruka mu mwaka wa 2020 ari na bwo abagize uwo muryango bamubwiraga ko akwiriye kuva mu bugaragu, banamwereka umuryango yakuramo umugore mwiza, ari wo wa Miss Nishimwe Naomie wari umukandida wa Miss Rwanda.
Muri Mata 2022 ni bwo byatangiye kumenyekana ko aba bombi bari mu rukundo, cyane ko Miss Nishimwe Naomie atigeze abihisha, ahubwo yakomezaga kugaragaza amafoto bari kumwe, baza gushyira akadomo ku bihuha byari bikomeje kubavugwaho ubwo yasohoraga videwo ari kumwe n’umukunzi we basobanura uko bahuye. Ni videwo iri kuri YouTube channel ya Nishimwe Naomi MacKenzie.
Michael Tesfay ukundana na Miss Nishimwe Naomie afite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda ku mpamvu z’akazi.
Akazi akora ni ibikorwa birimo umushinga uhuza abaturage na serivisi z’abaganga bavura indwara zo mu mutwe biciye kuri telefone, aho umurwayi aganira na muganga bitabaye ngombwa ko bahura akamuvura. Byitwa tele-mental health, umushinga ahuriyemo na Miss Naomie.
Mbere yo guhura na Miss Nishimwe Naomie, yahuye na mukuru we ashaka ko bakorana ibijyanye n’aka kazi ka tele-mental health, birangira mukuru wa Miss Nishimwe Naomie ahaye uyu musore nimero ye. Igitangaje ni uko yamaze ibyumweru bibiri atarahamagara Miss Nishimwe Naomie kandi afite nimero ye.
Uyu musore bapanze guhura, amwisangira aho yari ari, ku nzu we n’itsinda rye rizwi ku izina rya McKenzies rikora ibijyanye no kumurika imideri, nyuma yaho bajya mu nama yagombaga kubahuza, ariko Miss Naomie akunda Tesfay akimubona.
Nyuma gato batangiye gukundana kugera kuri iyi tariki yambitswe impeta ya Fiançaille, gusa we ntiyayimwambitse ateye ivi nk’iby’abubu bigezweho.
Nk’uko Michael Tesfay yabivuze, nibabana urugo rwabo ruzaba ruhesha Imana icyubahiro kuko Nishimwe Naomie aherutse kubatizwa mu mazi menshi we n’umuryango we, ibigaragaza ko asanzwe akunda Imana.
Miss Nishimwe Naomie n’umuryango we babatirijwe mu mazi menshi mu itorero rya Noble Family Church, riyobowe na Apôtre Mignonne Kabera ku Cyumweru, ku itariki 27 Werurwe 2022. Icyo gihe yabatirijwe hamwe na se, abavandimwe be bane babana mu itsinda ‘MacKenzies’ na nyirasenge. Mama wabo ni we wababereye ikiraro cyo kugera muri iri Torero.
Abatizwa yagize ati: “Ndashima Imana ko nabatijwe uyu munsi! Kubatizwa benshi bumva ko ari ibintu byoroshye ariko njye numva ari ibintu bikomeye cyane. Ntinya amazi. Twaje kwiga bakajya batubwira ukuntu bazadushyira mu mazi akaturengera nkabwira papa ngo ndashaka kubatizwa ariko kujya mu mazi ni ibintu bitumvikana.”
Yari yafashe umwanzuro wo kureka kubatizwa ariko ababyeyi baramukomeza, birangira yeretse Isi yose ko yiyeguriye Imana, cyane ko akurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram no kuri YouTube.
Michael Tesfay amwambitse impeta afite imyaka isaga 29 hafi 30, mu gihe Miss Nishimwe Naomi we afite imyaka 24 iri hafi kuzura 25. Amakuru basigaje gutangaza ni ay’umunsi nyirizina w’imihango yo gusaba no gukwa, gusezerana mu mategeko n’imbere y’Imana.
Michael Tesfay yambitse impeta Miss Naomie wabaye Miss Rwanda 2020