× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

"Kuba ndi umupfumu ntibinkuraho lmana" - Salongo yahishuye ko ari umudivantisite utanga n’icyacumi

Category: Ministry  »  January 2024 »  Alice Uwiduhaye

"Kuba ndi umupfumu ntibinkuraho lmana" - Salongo yahishuye ko ari umudivantisite utanga n'icyacumi

Umupfumu Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo, yatangaje ko ari Umudiventisiti w’umunsi wa karindwi wabivukiyemo akaba anemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza.

Salongo yavukiye mu gihugu cya Tanzania ahazwi nk’ i Karagwe ari naho yigiye amashuri ye abanza, ariko ayisumbuye aza kuyakomereza mu Rwanda, maze mu gukomeza Kaminuza yahise yerekera mu gihugu cya Uganda ayigirayo.

Uyu mugabo yavuze ko ubupfumu bwe ari nk’umushumba ushumbye abandi anongeraho ati: "Umupfumu bisobanuye gupfumura ukareba ibiri inyuma no kurebera aho abandi badashobora kurebera".

Yagize ati: "Mu bupfumu bwacu cyangwa indorerwamo abantu batureberamo ntabwo ari ko tumeze. Ni yo mpamvu tutataye umuco w’Imana kuko nakuriye mu itorero ry’Abadiventisite".

Uyu Salongo kandi anavuga ko akomoka mu muryango ukijijwe kuko Se umubyara yapfuye akijijwe akizera lmana.

Mu kaganiro na Itabaza Tv ikorera kuri Youtube, Salongo avuga ko bamwe bo mu muryango we bapfuye bishwe n’amahembe bituma akurikirana ngo amenye uko amahembe akora n’uko avurwa.

Avuga ko kuba ari umupfumu bitamubuza kuba Umwizera w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, uruhuka Isabato kandi agatanga icya cumi n’amaturo.

Tariki 2 Nzeri 2023 ni bwo Salongo yasabye umugore we Muzirankoni Joseline bamaranye imyaka isaga 11 babana ndetse bafitanye abana babiri. Abantu benshi batashye ubu bukwe batunguwe no kubona uyu mugabo bita ko ari umupfumu yagiye gusezerana n’umugore we bamaranye imyaka 11 mu rusengero.

Basezeraniye kuri Salle Polyvalente ya Paroisse Saint Pierre Cyahafi ku Kimisagara, icyakora basezeranyijwe n’umudivantiste. Indirimbo zacuranzwe ni izisanzwe zikoreshwa muri Kiliziya Gatolika mu birori nk’ibi by’ubukwe.

Salongo aherutse gukora ubukwe

REBA IKIGANIRO SALONGO YATANGARIJEMO IBI BYOSE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.