× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuba Umukristo no kubatizwa ni iki? Igisubizo cya Pastor Aloyis Uwakarema

Category: Pastors  »  4 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Kuba Umukristo no kubatizwa ni iki? Igisubizo cya Pastor Aloyis Uwakarema

Abantu benshi bibwira ko kubatizwa ari byo bibagira Abakristo. Ni byo koko bahabwa iryo zina, ariko Pastor Aloyis Uwakarema wo mu itorero rya ADEPR Mumena, Paruwasi ya Muganza si ko abibona.

Pastor Aloyis Uwakarema, avuga ko abantu bakwiriye gukurikira Kristo muri byose, mu gihe yose bitwa Abakristo. Mu nyigisho yatanze ku Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024, yasobanuye neza ko kubatizwa bitagira umuntu Umukristo, yongeraho ko kuba Umukristo bisobanuye ikindi kitari ukubyitwa.

Yagize ati: “Kuba Umukristo bitandukanye no kubyitwa, kuba Umukristo bitandukanye no kubatizwa, kuba Umukristo bitandukanye no kuba Pasiteri, kuba Umukristo bitandukanye no kuba umuhanuzi, kuba Umukristo bitandukanye no kuba diyakoni, kuba Umukristo bitandukanye no gusenga, kuba Umukristo bitandukanye no gutanga amaturo n’icyacumi, kuba Umukristo bitandukanye no gutanga ay’inyubako, kuba Umukristo bitandukanye n’uko abantu babyibwira.”

Yifashishije ibyo umuririmbyi yavuze, yakomeje avuga ko Umukristo atari umwenda umuntu yambara ku Cyumweru ngo ku wa Mbere awuvemo, kandi ko umuntu ashobora kuba Umukristo w’umutima ariko atari Umukristo mu mutima.

Yavuze ko Ubukristo buhera mu mutima agira ati: “Ubukristo iyo buhereye mu mutima bwambukiranya mu bice byose by’umubiri, bukawuzura wose. Kuba Umukristo mu mutima byambukiranya muri wowe, bikagera mu cyumba, bikagera muri saro, bikagera mu mbuga, bikagera mu muhanda, aho ukorera, bwava aho bugakata bugaruka mu rusengero.”

Yasobanuye agira ati: “Impamvu buza mu rusengero ni uko abantu benshi babera Abakristo mu rusengero. Ntitugomba kuba Abakristo mu rusengero gusa, ahubwo tugomba no kuba Abakristo hanze y’urusengero.”

Yavuze ko hari umuntu ushobora kwitwa icyo atari cyo, nko kuba ashobora kwitwa umuntu kandi ari igisimba.

Yakomerejeho avuga ko kubatizwa atari cyo kimenyetso cy’uko umuntu abaye Umukristo. Yagize ati: “Dufite abantu benshi babatije kandi batari Abakristo, mu nsengero nyinshi no muri ADEPR barimo ariko batari Abakristo.”

Yabisobanuye neza agira ati: “Kubatizwa si cyo kibanza, habanza Ubukristo kubatizwa bikaza nyuma. Nta bwo kubatizwa bikuraho ibyaha, ni isezerano ku Mana ry’umutima uticira urubanza.

Yesu yabwiye Yohana ati: ‘Emera ubikore, kuko ari byo bidukwiriye kugira ngo dusohoze ugukiranuka kose.’ Kubatizwa ni ugusohoza gukiranuka kose, si ugukuraho ibyaha. Abakubwiye ko kubatizwa bikuraho ibyaha barakubeshye.”

Yavuze icyo umuntu yakora kugira ngo abe Umukristo wuzuye agira ati: “Ntiwaba Umukristo utarakizwa ngo byemere. Umuririmbyi yaravuze ati: ‘Sinzibagirwa igihe nakizwaga, umunsi Yesu yinjira muri ngewe.’

Bivuze ko niba utazi igihe Yesu yakwinjiriyemo, nturaba Umukristo, kuko umuntu Yesu yinjiemo arabimenya, umuturanyi akabimenya, umugabo, umugore, ku ishuri, mu bukwe, mu kiriyo, biramenyekana ko uri Umukristo. Niba warakijwijwe abantu ntibabimenye, ubwo nturi Umukristo.”

Yasoje agira ati: “Aho kuba mu rusengero nitwa umuririmbyi ariko ntari Umukristo, naba ikiragi ariko ndi Umukristo, kubera ko ushobora kuririmba neza ariko ntuzage mu ijuru, ariko ikiragi cy’Umukristo kikazajya mu ijuru kitaririmba.”
Ibindi wabisanga kuri Zaburi Nshya

Pastor Aloyis

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.